U Buhinde: Yakoresheje uburyo budasanzwe mu kwikiza umugore we agamije gushaka undi

Mu Buhinde, umugabo yakoresheje uburyo budasanzwe bwo kwica umugore we, agamije kubona imirimbo ye, no gushaka undi. Yakoresheje inzoka, akaba yari yizeye ko bizafatwa nk’impanuka bityo agakomeza ubuzima bwe mu mutuzo, kandi koko gutahura ko ari we wagize uruhare mu rupfu ry’umugore we, byasabye ibimenyetso byinshi n’ubuhanga bw’inzobere zitandukanye.

Uwo mugabo yahamijwe n’urukiko icyaha cyo kwica umugore we, binyuze mu gukodesha inzoka y’ubumara yo kumuruma, kugira ngo bigaragare ko ari impanuka yagize, bityo atware imirimbo ye y’agaciro, abone n’uko yishakira undi mugore.

Ni ikintu cyafashwe nk’ubwicanyi bukozwe mu buryo bugezweho, aho uwo mugabo wo mu gace kitwa Kollam muri Leta ya Kerala yahamijwe n’urukiko, kuba yarateguye akanashyira mu bikorwa umugambi wo kwica umugore we, yifashishije inzoka y’ubumara.

Uwo mugabo yakoze icyo cyaha mu buryo bugoye kwemeza ko yaba ari we koko, ku buryo byafashe umwaka wose, abagenzacyaha bakusanya ibimenyetso byo kukimuhamya. Mu by’ukuri yari kuba yidegembya na n’ubu, iyo bitaba umuhate w’ababyeyi b’umugore we, batanze ikirego mu rukiko bavuga ko yishe umuntu ariko agashaka amayeri atuma bitagaragara ko ari we wabikoze.

Abashinjacyaha babonye ibimenyetso bishinja uwo mugabo kuba ari we wazanye inzoka yarumye umugore we bwa mbere muri Werurwe umwaka ushize, akayizana ayikodesheje ku muntu ushinzwe kwita ku nzoka muri ako gace. Icyo gihe, yamurumye ari mu rugo rwabo aho babanaga, hamwe n’umwana wabo umwe bari bamaze kubyarana. Gusa, kuri iyo nshuro ya mbere yagize amahirwe ntiyahita apfa.

Muri Gicurasi umwaka ushize, mu gihe yarimo akira igisebe yatewe n’iyo nzoka yamurumye ku nshuro ya mbere, uwo mugore yongeye kurumwa n’indi nzoka bwa kabiri, ariko noneho ahita apfa. Abagenzacyaha, bashoboye kwerekana ukuntu uwo mugabo ari we wazanye mu rugo izo nzoka zarumye nyakwigendera.

Ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso byerekana ukuntu uwo mugabo yamaze amezi ashakisha kuri interineti uko umuntu yakwitwara mu gihe arumwe n’inzoka y’ubumara bwica, hanyuma ahita ashaka ubimufashamo utuye muri ako gace, usanzwe akora akazi ko kwita ku nzoka (snake handler).

Polisi yashoboye gukurikirana no gufata uwo muntu ukora umwuga wo kwita ku nzoka, yiyemerera ko ari we watoje uwo mugabo uburyo yakwitwara mu gihe afite inzoka y’ubumara izwi nka cobra, yiyemereye kandi ko ari we wamuhaye izo yajyanye iwe mu rugo ku nshuro ebyiri zitandukanye.

Bivugwa ko kuri iyo nshuro ya kabiri, uwo mugabo yashyize ibinini bisinziriza mu cyo kunywa cy’umugore we, hanyuma amaze gusinzira, ahita amurekuriraho iyo nzoka imuruma ahantu habiri hatandukanye. Nyuma y’aho, uwo mugabo ngo yamaze ijoro ryose akanuye yirinda ko na we iyo nzoka yaza kumuruma nk’uko yabyihamirije ubwe.

Bucyeye mu gitondo, uwo mugabo yitwaye nk’umuntu utunguwe cyane no kubona umurambo w’umugore we mu buriri, ariko ababyeyi ba nyakwigendera banga kwemera ibyo avuga, kuko bari bazi ko uwo mukwe wabo ndetse n’umuryango we, bari bamaze amezi menshi bamuhoza ku nkeke kubera ikibazo cy’inkwano, nubwo bari barahawe zahabu, n’amafaranga abarirwa mu 6.630 by’Amadolari ndetse n’imodoka ku munsi w’ubukwe. Kubera iyo mpamvu bahise batanga ikirego mu rukiko, barega uwo mugabo kuba ari we uri inyuma y’urupfu rw’umukobwa wabo.

Ibyo bikimara kuba, uwo mugabo n’umuryango we, bahise nabo batanga ikirego kigamije gusibanganya ibimenyetso, barega musaza w’umugore, kuba ari we wishe mushiki we kugira ngo azungure umutungo w’umuryango wose. Ariko polisi ije mu iperereza isanga bigaragara neza ko ntaho uwo warezwe yaba ahuriye n’icyo cyaha, ahubwo ivuga ko hari byinshi uwo mugabo wa nyakwigendera arimo ahisha.

Kuko nta mutangabuhamya wari uhari wundi, abashinjacyaha bifashishije inzobere mu by’ubuzima bw’inzoka n’abandi bakoresha n’ibimenyetso bya gihanga, byerekana itandukaniro riri hagati y’igikomere cy’umuntu warumwe n’inzoka ari impanuka, n’uwarumwe n’inzoka bayimushumurije.

Umwe mu bagenzacyaha yabwiye ikinyamakuru Hindustan Times ko “iyo inzoka irumye umuntu by’impanuka, igikomere imutera kiba kiri hagati ya 1.7 -1.8 cm, ariko kuri uwo mugore, ibikomere bye byari binini kuruta ibyo, kimwe cyari 2.3 cm, ikindi ari 2.8 cm. Ibyo rero bigaragaza ko iyo nzoka ya cobra yashumurijwe kumuruma”.

Muri icyo gihe cy’iperereza, nibwo byanagaragaye ko uwo mugabo, yari afite gahunda yo gushaka undi mugore, ariko akamubona abanje kumuha imirimbo (jewelry) y’uwo mugore we wa mbere.

Nyuma y’uko urukiko ruhamije uwo mugabo kuba ari we wishe umugore we, se yagize ati “Ndishimye kubera ko umukobwa wanjye ashyize akabona ubutabera. Twizeye ko ahanishwa igihano kinini gishoboka. Turimo turasenga ngo ntihazagire abandi babyeyi bahura n’ibihe nk’ibyo turimo kunyuramo n’ibyo twahuye nabyo”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka