Mombasa: Abaturage batashywe n’ubwoba kubera indwara y’amayobera
Muri Kenya, muri Kawunti ya Mombasa, abaturage batashywe n’ubwoba nyuma y’abantu bane bishwe n’indwara kugeza ubu itaramenyekana iyo ari iyo.

Ni indwara bivugwa ko ifata mu buryo buteye ubwoba, kuko uyanduye abyimba umubiri ku buryo budasanzwe, akagira ibiheri binini ku ruhu bisa n’ibirimo amazi, ndetse n’ibisebe binuka nabi.
Umuntu wa mbere wishwe n’iyo ndwara, yamenyekanye ku itariki 9 Nyakanga 2025, akaba yari umukecuru w’imyaka 91 waguye iwe mu rugo.
Abayobozi bo muri ako gace, urupfu rwe baketse ko rwaba rwatewe n’izindi ndwara yari afite, ariko hashize iminsi micyeya, hapfa abandi bantu batatu b’abagabo bari bafite imyaka 55, 57 ndetse na 69.
Gusa, abo bapfuye bose ngo bari bafite ibimenyetso bimeze kimwe ku mibiri yabo, bafite kubyimba bidasanzwe, ku ruhu hakaza ibibara bijya kweruruka, ahandi hakajya ibiheri binini bisa n’ibirimo amazi.
Michael Nyamai, utuye muri ako gace yagize ati, “ Umuntu arabyimba kugeza ubwo ubona ameze nk’inzovu.”
Undi muturage utuye muri ako gace witwa Maulid Hassan aganira n’ikinyamakuru Tuko cyandikirwa aho muri Kenya, yagize ati, ,” Ntabwo tuzi iyi ndwara iyo ari yo”.
Nyuma y’imfu z’abantu bane, abaturage bari mu gahinda ko kubura abaturanyi, ariko bafite n’impungenge z’ubuzima bwabo nabo, bagasaba Leta ko yakwihutira gukora ibishoboka, igafata ingamba zituma iyo ndwara irimo kwica abantu imenyekana, ariko igashyiraho n’amabwiriza yafasha abantu kwirinda.
Inzego za Leta zatangaje ko abo bapfuye, bashobora kuba bazize guhumeka umwuka mubi uhumanye,uturuka mu nganda zegereye ahatuye abantu.
Ubuyobozi bwa Kawunti ya Mombasa bwamaze kohereza itsinda ry’abashinzwe gukora ubugenzuzi mu rwego rw’ubuzima, kugira ngo bafate ibizamini ku bantu batandukanye bavugwaho iyo ndwara, hanyuma bipimwe muri laboratwari hamenyekane iyo ari yo.
Imirambo y’abishwe n’iyo ndwara, yo ngo yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Coast General, aho biteganyijwe ko igomba kubagwa igakorwaho isuzuma rikenewe kugira ngo amakuru kuri iyo ndwara amenyekane.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|