Ubwo hibukwakaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Munyiginya tariki 14 Mata 2019, abaturage basabwe kwirinda ikintu cyose cyatuma hongera kubaho Jenoside, bakumira ingengabiterezo, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abana bavutse nyuma ya Jenoside bo mu Karere ka Musanze, bamaze gushinga umuryango Icyizere (Icyizere Family) ugamije gusana imitima y’ababyeyi bahuye n’ibibazo nyuma ya Jenoside.
Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba yatangaje ko, Kiliziya Gatolika mu Rwanda nta wakoze Jenoside ikingiye ikibaba.
Abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kinazi barasaba ko Maitre Ntaganda Bernard afatwa agashyikirizwa ubutabera kuko bavuga ko yari yarashyizeho bariyeri yicirwagaho Abatutsi.
Festus Ndayisaba wari umukozi wa PNUD, rimwe mu mashami ya One UN mu Rwanda, ngo yategetswe kwishyura amasasu yo kwicishwa, we n’umuryango we, kugira ngo baticwa urw’agashinyaguro.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Richard Sezibera, aravuga ko abasize bakoze Jenoside bakirimo kwibeshya ko imbaraga za Perezida Kagame zashize cyangwa zagabanutse.
Abarokotse Jenoside mu Cyahoze ari Komini Kibilira bavuga ko 1990-1994, ari umwihariko w’amateka akwiye kwandikwa by’umwihariko kuko ari ho yageragerejwe.
Amadini n’amatorero y’Abaporotesitanti hamwe n’Abayisilamu bo mu Karere ka Nyanza, tariki 12 Mata 2019 bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera abakecuru batishoboye basizwe iheruheru na Jenoside.
Abiga mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri, baravuga ko biyemeje kwifashisha ikoranabuhanga, mu rwego rwo gukumira abapfobya Jenoside n’abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo ku mbuga nkoranyambaga.
Abakorera Ikigo ‘Ignite Power’ gicuruza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba biganjemo urubyiruko bavuga ko mu gucuruza urumuri, na bo ubwabo ngo bazaba urumuri rw’abakiri mu mwijima.
Mu Karere ka Musanze guhera ku wa kane w’icyumweru gishize hatangiye kuvugwa inkuru y’umugore ukekwaho gutorokana miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo guca mu rihumye abagenzuzi b’imari bari bari kumwe.
Imiryango ishingiye ku myemerere hamwe n’imiryango itegamiye kuri Leta irasabwa gufasha Abanyarwanda kwiyubaka, kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside, kubungabunga amateka ya Jenoside no kubaka ubumuntu.
Mu gihe Banki ya Kigali (BK) yibukaga abari abakozi bayo cumi na batanu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 12 Mata 2019, imiryango yabo yishimiye ko ku nshuro ya mbere ubwo bibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, basanze kuri BK hari Urwibutso rya Jenoside ruriho amazina y’abahoze ari abakozi b’iyo (…)
Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yasohoye itangazo igamije gusaba imbabazi kubera ibyo iherutse gusaba byo korohereza abashaje cyane n’abarwaye bafungiye icyaha cya Jenoside.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kirehe, Nduwimana Bonaventure, avuga ko Abatutsi biciwe muri Paruwasi ya Nyarubuye bariwe imitima kugira ngo amaraso y’Abatutsi atazateza ibibazo ababishe.
Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kibeho hashyinguye imibiri y’Abatutsi bishwe mu 1994 ibarirwa mu bihumbi 30, ariko ngo abahiciwe bari benshi kurusha.
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika, Gen James Kabarebe, avuga ko ingengabitekerezo y’ivangura no kwikunda kwa Leta ya Habyarimana n’abazungu bamufashaga, ari byo byatumye atsindwa.
Ubuyobozi bw’itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda (ADEPR) bwateguye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Josephine Rugambwa ni umubyeyi wubatse, ufite umugabo n’abana bane. Kuva Jenoside yaba kugeza ku itariki ya 10 Mata 2019, nta muntu wundi wari uzi akaga yahuye na ko, uretse umukobwa bari kumwe ubwo ibyo bibazo byamubagaho, na nyina ndetse na basaza be, bari kumwe.
Mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25, wabereye mu ngoro y’Ubuhanzi n’Ubugeni (Rwanda Art Miseum), iherereye ahahoze ari kwa Habyarimana, hatangijwe ku mugaragaro imurikabikorwa rizamara iminsi 100, rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Kwibuka binyuze mu bihangano’(Kwibuka through artworks) (…)
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 12 Mata 2019, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) n’Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka (MIGRATION) bibutse ku nshuro ya 25 abari abakozi ba MINIFOP, MINITRASO na MININTER bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, (…)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène ntiyemeranya n’abasaba ko abageze mu zabukuru bahamijwe ibyaha bya Jenoside boroherezwa ibihano.
Padiri Rutinduka Laurent umwanditsi ku mateka ya Jenoside yifuza ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyagatare yakwandikwa akamenyekana kuko hari abayahakana.
Igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyitabirwa n’Abanyarwanda n’inshuti zabo hirya no hino ku isi, kikagira ibirango usanga bizwi n’abibuka iyi Jenoside bose.
Ubwo yitabiraga ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byabereye i New York ku cyicaro gikuru cy’umuryango w’Abibumbye (LONI), Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutahwemye kuza mu bihugu bitanga ingabo na polisi mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, rukabikorana indangagaciro ruvoma mu mateka asharira, (…)
Mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Banki ya Kigali (BK), kuri uyu wa 12 Mata 2019, yifashe mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Ntarabana, Cyinzuzi na Burega mu Karere ka Rulindo iha ingufu z’amashanyarazi ingo ijana ndetse inasana inzu 16 (…)
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Rubavu n’ubw’ibitaro bya Ruhengeri buravuga ko butewe ipfunwe n’abaganga babangirije umwuga muri Jenoside yakorwe Abatutsi aho bicaga abarwanyi aho kubitaho.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko kutiga kw’Abanyarwanda bo mu gihe cya Jenoside byabateye ubukene n’ubujiji bituma bashukwa kwica ngo babone imitungo bataruhiye.
Bamwe mu barokokeye I Nyanza ya Kicukiro mu karere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali bavuga ko inzira y’umusaraba banyuzemo, ndetse n’ibikomere Jenoside yabasigiye aribyo bibatera imbaraga zo kubaka igihugu.
Abahoze ari abakozi mu bitaro bya Kibogora biri mu Karere ka Nyamasheke, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko abatarahigwaga bahakoraga muri icyo gihe iyo baza kunga ubumwe bari gushobora kurokora imbaga y’abaganga, abarwayi n’abarwaza baguye muri ibyo bitaro.