Gisagara: Hari uwanze ko isambu ye ihingwa yose ngo batamenya ko harimo umubiri
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu, Jean Paul Hanganimana, avuga ko kutagaragaza ahari imibiri y’Abatutsi uhazi ari ukwiboha mu mutima.

Yabivugiye mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Mamba, ahahoze ari muri Komini ya Muyaga, hiciwe Abatutsi baho n’abari baturutse mu mpande zinyuranye bashaka guhungira i Burundi, tariki 27 Mata 1994.
Ni nyuma y’uko Gérard Kayiranga uhagarariye abarokotse Jenoside muri uyu Murenge yavuze ko umubiri umwe washyinguwe ubwo bibukaga tariki 27 Mata 2019, wabonywe mu murima bigaragara ko ba nyiri uwo murima bari bazi ko umubiri urimo, ku buryo bahingaga bakahakatira.
Hanganimana yavuze ko muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Gisagara habonetse ingengabitekerezo ya Jenoside ubugira kane, ariko ikomeye cyane ngo ni iy’umugabo wo muri Mugombwa wari ufite umubiri mu isambu ye, aho uri akajya yanga ko hahingwa, abonye ko nta kundi bizagenda arawimura.
Yagize ati “Yarawimuye abona bamubonye, arongera arawimura. Noneho bijya ku mugaragaro, abantu batangira kuvuga ko afite umubiri wamwumiyeho ahora yimura.”
Yunzemo ati “Urumva uwo na we ntariho. Amaze imyaka 25 arwana na byo.”
Yaboneyeho rero gusaba abazi ahaherereye imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside kuyigaragaza.
Ati “Turagira ngo tubasabe mufunguke mu mitima yanyu, abazi ahagiye hajugunywa imibiri mubivuge, kuko uretse kuba mufashije abacitse ku icumu, namwe muraba mwifashije. Biratuma mukira mugakomeza ubuzima.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Isaac Munyakazi, yunze mu rya Hanganimana asaba abafite amakuru kugaragaza ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Ati “Birababaje kuba imyaka 25 ishize abandi bashyingura ababo, abandi bakajya no kubasura bakabashyiraho izi ndabo z’icyubahiro, wowe utazi uwawe niba ari no mu mazi ngo ugende izo ndabyo uzinage mu mazi, uruhuke ku mutima.”
Mu Murenge wa Mamba ahabereye iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hahoze ari kuri Komini ya Muyaga. Hari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi ibarirwa mu bihumbi 30.
Abenshi mu bahashyinguwe biciwe mu kibuga cy’aho kuri komini, n’abagerageje guhungira mu nyubako ya komini bamwe bapfa kubera umubyigano kuko bari benshi cyane, abandi na bo bicwa n’umuriro kuko iyi komini bayitwikiwemo.






Ohereza igitekerezo
|
Abo bahisha amakuru kandi bayazi, cyane cyane mu isambu yabo bajyaga bahinga bakatira aho umubiri wajugunywe babizi, ni abi guhanwa cyane. Birashoboka cyane ko babiterwa no kuba baragize uruhari mu rupfu rw’uwo muntu.Ahubwo nibatangirebakorweho iperereza n’abandi babonereho.