Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, avuga ko urubyiruko rw’ubu nirwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside u Rwanda ruzabasha gusohoza neza umugambi warwo mu iterambere ry’igihugu n’abagituye, kuko amaboko y’abenegihugu bagizwe ahanini n’urubyiruko azaba ahugiye mu bikorwa bizamura ubukungu bw’igihugu.
Abashoramari mu bwubatsi hamwe n’abacururiza mu nyubako y’Ikigo "Champions Investment Corporation(CHIC)", biyemeje kurwana urugamba rw’ubukungu bigana Inkotanyi zarwanye urw’amasasu.
Umwe mu Banyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Charles Habonimana yamuritse igitabo yise "Moi, le dernier Tutsi" nyuma yo kurokoka wenyine mu bo bari kumwe.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga mu Karere ka Ruhango baravugako nta mugambi wo kwihorera ku babiciye bafite ahubwo bagamije gufatanya mu kubaka u Rwanda.
Hon. Gasamagera Wellars avuga ko mu 1994 hafunzwe abitwaga ibyitso by’Inkotanyi kandi Abatutsi bakamburwa agaciro kugeza ku mafaranga 1500 FRW.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara burifuza ko inkengero z’icyuzi cya Cyamwakizi zabungabungwa ntikikavogerwe, kuko cyatawemo Abatutsi batabarika.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bishimira ko noneho batuye mu Rwanda ruha agaciro ubuzima, no kwica Umututsi bikaba bisigaye byarabaye icyaha.
Mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi hari agace kahoze ari cellule Kazinda katigeze kagwamo Umututsi n’umwe yaba abari bahatuye cyangwa abahahungiye, ubu abahatuye bakaba bavuga ko iyo Abanyarwanda bose barangwa n’ubumwe nk’ubwaranze ako gace, byari gutuma harokoka benshi.
Elie Ndayisaba, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko i Murambi hiciwe Abatutsi babarirwa mu bihumbi 50 bari bahazanywe babeshywa kuharindirwa.
Mu cyahoze ari Komini ya Ntongwe, (ubu ni mu Karere ka Ruhango) ni agace kashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo hicwaga abagera ku bihumbi 120 ku kagambane k’umuyobozi wa Komini Ntongwe wabasabye guhungira kuri Komini, bagezeyo abashumuriza abicanyi.
Madame Jeannette Kagame kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Mata 2019 yerekeje mu karere ka Nyanza ahashyinguye umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi maze ashyira indabo ku mva ye.
Abanyarwanda batuye Louvain-La-Neuve mu Bubiligi ndetse n’inshuti z’u Rwanda, kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Mata 2019, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu muhango waranzwe n’ubuhamya, imivugo ndetse n’amagambo aganisha ku kizere n’ahazaza h’u Rwanda.
Siboniyo Walter, wo mu karere ka Gakenke ari naho yarokokeye Jenoside, avuga ko ubwo yari ageze kuri bariyeri y’Interahamwe ahitwa i Mukinga, ahunga ngo yasanze zifiye ibiganza n’amaboko by’abantu zimaze kwica.
Abakora imirimo ibahuza n’abanyamahanga kenshi, barasaba bagenzi babo bakora imirimo imwe kujya bafata umwanya uhagije bagasobanurira abanyamahanga babagana amateka y’u Rwanda bakumira ko hari abayafata uko atari.
Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana yahaye Bagabo Rachid icyemezo cy’ishimwe ry’uko yagerageje kurwana ku Batutsi bari bahungiye ku musigiti yayoboraga, naho uwitwa Hadji Nshuti Khalid we yemerera Bagabo itike yo kujya gukora umutambagiro mutagatifu i Maka muri Arabia Saudite.
U Rwanda rwashimiye igihugu cya New Zealand kuko cyarwoherereje inyandiko zivuga uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yagenze.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi bavuga ko kuba uyu murenge uzengurutswe n’imisozi miremire kiri mu byatumye gucika ababahigaga byari bigoye cyane maze byiha icyuho ababahigaga.
Mukotanyi Innocent ni umwe mu rubyiruko rufite imyaka 25 ari na yo myaka ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda. Harimo abari bamaze igihe gito bavutse, abandi bakaba bari bataravuka ariko ababyeyi babo babatwite.
Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rwamagana, urasaba ko abakoze Jenoside barushaho gutanga amakuru yerekeranye na Jenoside.
I Busanze mu Karere ka Nyaruguru, hari umuryango wagiye kwimura umubiri w’umubyeyi (se) wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basanga aho yari ashyinguye harimo n’umubiri w’umwana bivugwa ko ari uw’umwuzukuru.
Umusore w’imyaka 21, Fred Mfuranzima amaze kwandika ibitabo bibiri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, biturutse kukuba yaratunguwe n’umubare mwinshi w’Abatutsi biciwe I Rusatira mu karere ka Huye.
Bertin Muhizi uyobora Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko i Nyaruguru hari abagera kuri 250 batarangije imirimo nsimburagifungo (TIG), kandi ko bibangamiye ubutabera ku barokotse Jenoside.
Ubuyobozi bwa Ibuka mu karere ka Gakenke, bukomeje gusaba abaturage kugaragaza aho imibiri y’Abatutsi biciwe muri ako karere yajugunywe, kuko ngo imibiri ishyinguwe mu rwibutso rwa Gakenke ari mike cyane ku Batutsi bahiciwe.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) iratangaza ko abantu 26 bari abakozi ba MINICOMART (ari yo yahindutse MINICOM) bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amarangi atukura yasigwaga ku nzu z’uruganda rwa CIMERWA bamwe mubahoze ari abakozi barwo babagamo, ngo cyari ikimenyetso ko Jenoside yari yarateguwe ku rwego rwo hejuru byanatumye umubare w’abahiciwe wiyongera. Ikibabaza abaharokokeye cyane ni uko imyaka 25 ishize bataramenya aho imibiri y’abo bakoranaga yajugunywe.
Mu Karere ka Nyamasheke hari bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko batumva impamvu nyuma y’imyaka 25 Jenoside ihagaritswe hakiri bamwe mu babahemukiye kugeza ubu bataratera intambwe ngo babasabe imbabazi bigatuma ibikomere bidakira.
Abafite inshingano zo kuyobora amadini n’amatorero bo mu Karere ka Rusizi barasabwa kubyaza umusaruro ubushobozi bafite bwo kuyobora abantu benshi kandi babumvira babakangurira kubohoka bagatanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ngabonziza Luis wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu Karere ka Musanze, avuga ko yabonye ibimenyetso bya Jenoside mu mwaka wa 1991 aho ubwo yari arwaje umubyeyi we mu bitaro bya Ruhengeri, abaganga bamwambuye Serumu nyuma yo kumenya ko ari Umututsi bimuviramo urupfu.
Mu gitondo cyo ku wa 11 Mata 2019, Jeannine Nyiransabimana w’imyaka 34 y’amavuko, wo mu Karere ka Kirehe, yabyutse yitegura ngo ajye kwifatanya n’abandi kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ntibyamuhira kuko ngo umugabo bivugwa ku ubundi bari basanzwe babanye neza, yahise amwica ngo amuhora ko atashakaga (…)
Umuyobozi muri Sosiyete y’Ubwishingizi mu Rwanda, SONARWA, ashimira Inkotanyi zarokoye abicwaga mu gihe bari batereranywe.