IPRC Kigali: Urubyiruko rwasabwe guhangana n’abapfobya Jenoside

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Kigali (IPRC Kigali), urubyiruko rwasabwe kwima icyuho abayipfobya ahubwo bagahangana na bo.

Urubyiruko rwasabwe kwima icyuho abapfobya Jenoside
Urubyiruko rwasabwe kwima icyuho abapfobya Jenoside

Rwabisabwe ku mugoroba wo ku wa 26 Mata 2019, ubwo muri icyo kigo cyitwaga ETO Kicukiro, bari mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi n’abanyeshuri bahigaga bazize Jenoside, kikaba cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, abakozi, abanyeshuri ndetse na bamwe mu bagize imiryango y’abishwe.

Umukuru w’Ingabo mu Karere ka Kicukiro icyo kigo giherereyemo, Lt Col Sam Rwasanyi, yavuze ko urubyiruko ari rwo Rwanda rw’ubu n’ejo, bityo ko rugomba guhangana n’abapfobya Jenoside.

Yagize ati “Rubyiruko, igihugu kiri mu maboko yanyu, sinemeranya n’abavuga ko muri u Rwanda rw’ejo gusa, muri u Rwanda rw’ubu n’urw’ejo. Ibyabaye byarabaye, adui (umwanzi) iyo akurashe, hagarara uhangane na we wirwaneho, kandi umwime icyuho cyo kwishimira ko yageze ku ntego ye”.

Arongera ati “Simbakangurira kwihorera ahubwo mbakangurira guhangana no kudaha icyuho bagenzi banyu bagifite ibitekerezo bibi byo gupfobya Jenoside ndetse n’abakibiba urwango”.

Yatanze urugero rw’umwana wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye uherutse kwandika inyandiko itagaragaza nyirayo (Tract), wavugaga ko ari muri umwe mu mitwe irwanya u Rwanda, ko ngo bagiye guhangana n’Inkotanyi bagafata Kigali.

Lt Col Sam Rwasanyi, ukuriye Ingabo mu karere ka Kicukiro
Lt Col Sam Rwasanyi, ukuriye Ingabo mu karere ka Kicukiro

Yongeyeho ariko ko ibyo ntawe byatera ubwoba, gusa uwo mwana ngo yaje gufatwa biza kugaragara ko ibitekerezo bibi abikomora ku babyeyi be ari yo mpamvu bigomba kurwanywa.

Muri icyo gikorwa hanagarutswe no ku iyicwa ry’imbaga y’Abatutsi bari bahungiye muri icyo kigo cyari kirinzwe n’ingabo z’amahanga (MINUAR), nk’uko byavugiwe mu buhamya bwa Karasira Venutse waharokokeye, akavuga ko izo ngabo zabasize maze interahamwe zibiraramo zirabica, na bake barokotse bakagira ingaruka zinyuranye kuko na we yaciwe ukuboko.

Umuyobozi mukuru wa IPRC Kigali, Eng. Diogène Mulindahabi, yavuze ko muri icyo kigo ivangura ryahabaye kuva kera, urubyiruko ngo rukaba rugomba kubimenya.

Ati “Usibye n’ibyabaye mu 1994, hari n’amateka yo mu 1973, aho hari abigaga hano bakuwe mu mashuri barirukanwa bazira uko bavutse. Ni ngombwa rero ko urubyiruko natwe twese tumenya ayo mateka, tubashe no kuyasigasira bityo twubake u Rwanda twifuza”.

Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro n'uwa IPRC Kigali n'abana bacana urumuri rw'icyizere
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro n’uwa IPRC Kigali n’abana bacana urumuri rw’icyizere

Uwari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) muri icyo gikorwa, Bimenyimana Valens, yagarutse mu mateka y’itotezwa ry’Abatutsi kuva kera, anasaba abakiri bato kuyahindura.

Ati “Uwari umwana muri Jenoside ubu ashobora kubaka urwe. Ndabasaba gukomeza kugira uruhare mu kubaka ibyiza no mu mpinduka nziza igihugu kigenda kigeraho. Ibyo ni byo bizatuma muhindura amateka yagoretswe n’ababanje kuko dufite igihugu cyiza kigendera ku mategeko”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne, avuga ko ibiganiro bijyanye no kwibuka Jenoside ari ngombwa kugira ngo buri muntu amenye icyibukwa icyo ari cyo.

Ati “Aha twibukira ni mu kigo cy’ishuri, hari urubyiruko, rukoresha ikoranabuhanga ariko ibiganiro ni ngombwa kugira ngo abantu bahuguke, bamenye Jenoside n’uko yateguwe. Bituma uwakubeshya umuhagarika ukamubwira ko apfobya Jenoside kuko waba uzi ukuri”.

“Rubyiruko rero kuba muri hano ni ukugira ngo namwe mumenye ayo mateka, bityo mugire uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko utarwanya icyo utazi”.

Muri icyo kigo ngo hari hahungiye Abatutsi bagera ku bihumbi bine ariko ngo abarokotse ntibagera ku 100 nk’uko Karasira abivuga akurikije abo yongeye kubona nyuma ya Jenoside.

Bafashe umunota wo kuzirikana abazize Jenoside
Bafashe umunota wo kuzirikana abazize Jenoside
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka