Murambi: Babonye ubugome bukabije bw’abakoze Jenoside

Abiga mu Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyi ngiro rya Gishari, IPRC Gishari, batekereza ko urubyiruko rukwiye gusura inzibutso za Jenoside kugira ngo rusobanukirwe amateka y’u Rwanda.

Basuye ibice bitandukanye by'urwibutso
Basuye ibice bitandukanye by’urwibutso

Babitangaje ku wa gatanu tariki 26 Mata 2019, nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi basuye bari kumwe n’abayobozi b’ishuri ryabo ndetse na bamwe mu barimu babigisha.

Ubwo basuraga uru rwibutso rwa Jenoside, basobanuriwe amateka u Rwanda rwanyuzemo n’uko Abatutsi batotejwe bakanicwa mu bihe binyuranye, indunduro ikaba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu gusa, i Murambi ubwaho hakicirwa ababarirwa mu bihumbi 50.

Basuye kandi ahari imibiri igihumbi umuntu uyitegereje abona uko Abatutsi bari bameze bicwa, baba abakuru ndetse n’abatoya.

Basobanuriwe amateka yo mu rwibutso rwa Murambi
Basobanuriwe amateka yo mu rwibutso rwa Murambi

Ruth Ihimbazwe wiga mu mwaka wa kabiri yagize ati “ibyo tureba ku mateleviziyo n’ahandi, ntabwo bihagije kurusha ko wakwigerera ku rwibutso, kuko bagusobanurira byinshi ndetse ukanirebera n’amaso yawe byinshi mu byakorewe Abatutsi by’indengakamere.”

Yunzemo ati “Ni bwo ubasha kubona ko habayeho ubugome bukabije, bikaba byagufasha kurinda ko byazasubira.”

Ihimbazwe kandi yatahanye isomo ry’uko kwangana ntacyo bimaze. Ati “Nabashije kubona ko nta keza k’amacakubiri. Ko ngomba kureba icyo ari cyo cyose cyantandukanya na mugenzi wanjye, mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Bunamiye Abatutsi bahashyinguye bashyira indabo ku mva bashyinguyemo
Bunamiye Abatutsi bahashyinguye bashyira indabo ku mva bashyinguyemo

Justin Rapide Ngannyuwera, umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri bo muri IPRC Gishari, we yatahanye umugambi wo gushishikariza bagenzi be gushyira imbere ubumwe.

Kuri IPRC Gishari haturutse abanyeshuri n’abakozi bakwirwa mu modoka y’ishuri. SSP David Kabuye, ari we muyobozi w’iri shuri, nyuma yo gusura uru rwibutso, yatahanye umugambi wo kuzagarukana abanyeshuri benshi bashoboka, kuko asanga urubyiruko rukwiye gusobanukirwa neza amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, kugira ngo ruzabashe kubaka u Rwanda rwiza rutarangwamo amacakubiri.

Abo bazanye na bo yababwiye ko bazahabwa umukoro wo kumenya ibyo babonye n’icyo byabamariye ndetse n’uko bazabishyira mu bikorwa barinda u Rwanda.

Ati “Uyu mukoro uzatuma tumenya uko babyumvise no kugira ibyo tubongereraho, kugira ngo babikuremo isomo.”

Haje abakwirwa mu modoka y'ishuri, ariko ubutaha ngo bazazana benshi
Haje abakwirwa mu modoka y’ishuri, ariko ubutaha ngo bazazana benshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ninde ugabanya umubare wabatutsi bishwe muli genocide !!!!ibihumbi 800 bivugwa byabazxe nande ! !iyi ufashe inzibutso byibuze 10 usangamo abantu ibihumbi 50 ukibaza inzibutso dufite mu gihugu abantu bazirimo, barenga milioni na magana, angahe imibare nyakuri y abatutsi bishwe nishyirwe ahagaragara kuko yamaze gukusanywa

gakuba yanditse ku itariki ya: 27-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka