Musanze: Icyumba cy’iburanisha cyiciwemo Abatutsi kigiye kuba urwibutso
Umwiherero w’abafite aho bahuriye n’ubutabera wemeje ko icyumba cy’iburanisha cy’urukiko rukuru urugereko rwa Musanze cyiciwemo Abatutsi kigiye kugirwa urwibutso.
Umuyobozi w’urukiko rw’ubujurire, Dr. Aimé Kalimunda Muyoboke, avuga ko uyu mwanzuro wafashwe mu rwego rwo gusubiza agaciro Abatutsi bahiciwe.
Avuga ko icyumba cyahoze kiburanishirizwamo imanza cy’urukiko rwahoze ari urw’ubujurire rwa Ruhengeri cyari kigikorerwamo iyo mirimo ariko basanze ari byiza ko kitakongera gukorerwamo ahubwo kikaba urwibutso.
Ati “Twafashe umwanzuro wemeza ko ahongaho urukiko rw’ubujurire rwakoreraga ubu hakorera urukiko rukuru urugereko rwa Musanze hahinduka urwibutso ndetse n’abo bantu bagakurwa mu cyobo bagashyingurwa mu cyubahiro mu gihe cya vuba bishoboka.”
Avuga ko inzego z’ubucamanza, CNLG n’akarere ka Musanze bakibiganiraho akaba ari na bo bahawe inshingano zo gutegura uko bizakorwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Bizimana Jean Damascene avuga ko kuba icyo cyumba kigiye kuba urwibutso bifite akamaro cyane kuko uwo mwihariko w’inzu y’ubucamanza yaba ije yiyongera ku yindi micungire y’inzibutso ziri hirya no hino mu gihugu.
Agira ati “Bifite akamaro kanini cyane kuko uwo mwihariko w’inzu y’ubucamanza yiciwemo abantu yaba ije yiyongera noneho no ku yindi micungire y’inzibutso dufite hirya no hino mu gihugu.”
Ku rukiko rukuru urugereko rwa Musanze hasanzwe ikimenyetso cya Jenoside kigaragaza ko yahabereye. Icyumba cy’iburanisha cyiciwemo abantu kikaba na cyo kigiye kuba kimwe mu bigize amateka ya Jenoside yakorewe ku rukiko rukuru rwa Musanze.
Urukiko rwahoze ari urw’ubujurire rwa Musanze rwiciwemo Abatutsi bagera kuri 200 tariki ya 15 Mata bigizwemo uruhare rukomeye n’uwahoze ari Prefe Protais Zigiranyirazo na Charles Nzabagerageza.
CNLG ivuga ko bamaze kwicwa bajugunywa mu cyobo kiri hafi y’urukiko bakaba batarashyingurwa mu cyubahiro.
Inkuru bijyanye:
Musanze: Hagiye kubakwa urwibutso rushya rwa Muhoza no gusana izitakijyanye n’igihe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|