Biyemeje kurwana urugamba rw’ubukungu bigana Inkotanyi zarwanye urw’amasasu

Abashoramari mu bwubatsi hamwe n’abacururiza mu nyubako y’Ikigo "Champions Investment Corporation(CHIC)", biyemeje kurwana urugamba rw’ubukungu bigana Inkotanyi zarwanye urw’amasasu.

Babitangaje bamaze gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa kane tariki 25 Mata 2019.

Umuyobozi Mukuru wa CHIC, Mazimpaka Olivier avuga ko bamenye amateka yo guhagarika Jenoside bagamije guha ubutumwa Ubuyobozi bwa Perezida Kagame wayoboye Inkotanyi, ko nabo bazakomeza kubaka u Rwanda.

Yagize ati"Igihugu cyabohojwe mu bijyanye n’igisirikare, iki cyari igice cy’ibanze cy’urugamba, ariko hari urugamba rukomeje rwo kubohora igihugu mu bijyanye n’ubukungu".

"Twe nk’abashoramari turacyakomeje kubaka Kigali, hari ikibanza Perezida wa Repubulika yatwemereye ahahoze gereza(1930), nituhabona turifuza kuzahubakira abacuruzi inzu zo guturamo".

Umuyobozi Mukuru wa CHIC, Mazimpaka Olivier
Umuyobozi Mukuru wa CHIC, Mazimpaka Olivier

Mazimpaka avuga ko izi nzu bifuza kubaka ahahoze gereza ya Nyarugenge, baramutse bahahawe ngo mu gihe kitarenga imyaka ibiri baba bahashyize inzu zitari munsi ya 600.

Ati"Zaba ari inzu zihendutse kuko ifite ibyumba bibiri n’uruganiriro yaba ifite agaciro k’amafaranga abarirwa hagati ya miliyoni 25 na 30".

Uretse abashoramari muri CHIC, abacururiza muri iyo nyubako iri mu mujyi rwagati wa Kigali nabo barimo abasuye ahari amateka yo kubohora u Rwanda.

Muri bo, uwitwa Kayitesi Vestine ucuruza imyenda avuga ko yabonye Ingabo zari iz’Inkotanyi APR zaragaragaje ubwitange, akaba nawe yiyemeza gukora nkazo.

Kayitesi agira ati "Nanjye icyo natanga ni ubwenge bwanjye n’imbaraga, hakaba hazamo n’amafaranga kugira ngo dutegurire ejo heza ab’igihe kizaza".

Abashoramari bo muri CHIC basaba bagenzi babo bakorera hirya no hino mu Rwanda gushyira hamwe bagasura Ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.

Inyubako ya CHIC yubatswe muri 2014 n’Abanyarwanda 48 bakoresheje amafagaranga y’u Rwanda miliyari 21, muri gahunda yo kwishyira hamwe kw’abacuruzi kugira ngo bagire ishoramari rigari.

Basobanuriwe amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside
Basobanuriwe amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka