Australia: Abantu 16 baguye mu gitero cyibasiye Abayahudi
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 14 Ukuboza 2025, abantu babiri bivugwa ko ari umuhungu na se, barashe mu kivunge cy’abantu bizihizaga umunsi mukuru w’Abayahudi wa Hanouka, 16 barimo n’umwe mu bagabye icyo gitero bahita bitaba Imana.
Abayahudi n’inshuti zabo bagabweho igitero ubwo bari ku mwaro wa Bondi i Sydney, ku munsi wa mbere wo kwizihiza Hanouka, Polisi ya Australia, kuri uyu wa mbere ikaba yameje ko cyari igitero cy’iterabwoba cyo kwibasira Abayahudi, ibyashimangiwe na bamwe mu bayobozi bakuru bo muri iki gihugu.
Umwe mu bagabye iki gitero yahasize ubuzima, mu gihe uwo bafatanyije we yakometse cyane ubu akaba arembeye mu bitaro, naho abandi bantu bagera kuri 30 na bo bakaba bakomeretse.
Uwihitiraga yaratabaye
Umugabo wihitiraga hafi y’ahabereye iki gitero wareba ibirimo kuba, wamenyekanye nyuma nka Ahmed al Ahmed, yafashwe nk’Intwari nyuma yo gusesera mu modoka nyinshi zari ziparitse, akagenda yububa atitaye ku kuba na we yabigwamo, akagera kuri umwe mu barasaga maze aramucakira, babanza kurwana umwanya muto, ariko abasha kumwambura imbunda nyuma amuzirikisha umukandara.
Uwo mugabo wabaye Intwari, itangazamakuru ryihutiye kumenya uwo ari we, risanga ni umucuruzi w’imbuto w’aho i Sydney w’imyaka 43. Icyakora muri iki gikorwa cy’ubutwari, uyu mugabo na we yarakometse kuko yafashwe n’amasasu abiri, icyakora amakuru yatanzwe n’uwo mu muryango mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Seven News, ubuzima bwa Ahmed ngo ntabwo buri mu kaga, azakira bidatinze.
Abanya-Australia bashimye ubutwari by’uyu mugabo, kuko yahagaritse umwicanyi washoboraga gukomeza kurasa hagapfa benshi kurushaho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|