Ibibazo twabazwaga turi abana ubu nta mwana ukibibazwa – Minisitiri Mukeshimana
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana, aravugako ababyiruka ubu bafite amahirwe yo kurererwa mugihugu gifite ubuyobozi butavangura, ahubwo burangajwe imbere no kubaka u Rwanda n’Umunyarwanda, bityo akabasaba kubyaza umusaruro ayo mahirwe bafite.

Minisitiri Mukeshimana yabivuze kuri iki cyumweru tariki 28 Mata 2019, ubwo abatuye imirenge ya Rusatira na Kinazi, mu cyahoze ari komine Rusatira ho mu ntara y’Amajyepfo bibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Ibibazo twabazwaga turi abana ubu nta mwana ukibibazwa (kubazwa ubwoko, cyangwa akarere). Nta muyobozi tugifite utubwira ko umwanzi wacu ari uwo duturanye ngo adusabe kumwica, ubuyobozi buratubwira ko umwanzi wacu ari ubukene n’ubujiji gusa, bukaduha ningamba zo kubivamo.”
Yongeyeho ko ubuyobozi bw’igihugu bwa none butanga ibisubizo byo kwibohora uwo mwanzi, yongeraho ko Leta izakomeza kwimakaza politiki ziha abaturage icyerekezo cy’amajyambere no gukundisha urubyiruko igihugu.

Minisitiri Mukeshimana, yunze mu ry’abandi bavuze, asaba abafite amakuru ku hashyizwe imibiri y’abishwe muri Jenoside kuyigaragaza kugirango ishyingurwe mu cyubahiro, bityo n’abarokotse babashe kuruhuka.
Yagize ati “Nagirango nongere nsabe abanya - Rusatira na Kinazi ko batanga amakuru y’ aho abishwe bari kugirango basubizwe icyubahiro. Abarokotse bazasaba iki kintu bageze ryari? Nta kindi basaba kirenze kugaragaza aho imibiri iri.”
Sinzi Tharcisse, umwe mu barokokeye i Songa wanagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu kurwana ku bahigwaga akabasha kurokora abarenga ijana, yasabye abari aho kongera bakunga ubumwe nk’uko byahoze.
Muri uyu muhango kandi, hashyinguwe imibiri 25 yakuwe hirya no hino muri iyo mirenge yombi, ishyingurwa mu cyubahiro ku rwibutso rwa Songa, rubitse imibiri 75,311.
Gatari Serapion wavuze mu izina ry’abashyinguye ababo, wanahoze ari umwarimu, yibukije amwe mu mateka yaranze aka gace, agizwe n’ivangura ryakorerwaga Abatutsi mbere ya Jenoside, haba mu kazi mumashuri n’ahandi.

Yaboneyeho gushimira ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside, anasaba urubyiruko gukora cyane rukiteza imbere rukabyaza umusaruro amahirwe ruhabwa n’igihugu.







Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|