Kubona abasore n’inkumi baremera Intwaza birerekana ko dufite ejo heza - Perezida wa SENA

Bernard Makuza, Perezida wa SENA y’u Rwanda, yishimiye igikorwa cy’abanyeshuri bo muri INES-Ruhengeri, ubwo bagabiraga inka umukecuru warokotse Jenoside, wari ubayeho mu buzima bubi.

Bernard Makuza Umuyobozi wa SENA aganira n'umukecuru wagabiwe inka
Bernard Makuza Umuyobozi wa SENA aganira n’umukecuru wagabiwe inka

Perezida wa SENA, yavuze ko kuba abantu bakiri bato bagira ubushake bwo gufata icyemezo cyo kuremera utishoboye, ari ubutumwa abonye bwo kuvuga ko mu Rwanda abakiri abato biteguye kugira icyo bamara mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Kubona igikorwa nk’iki gitekerezwa n’abantu bakiri bato, kuri njye ni ubundi butumwa mbonye bwo kuvuga ngo mu Rwanda abakiri bato bafashe icyemezo, kandi biteguye kugira icyo bamara mu Rwanda rwabo, muri Sosiyete Nyarwanda”.

Hon Bernard Makuza, yavuze ko igikorwa cyabo banyeshuri gifite ubusobanuro bukomeye mu muryango Nyarwanda, mu muco no mu mateka y’igihugu.

Ati“ Rubyiruko rero ndabashimiye cyane kuri iki gikorwa gifite igisobanuro gikomeye mu muryango nyarwanda, mu muco no mu mateka y’igihugu cyacu”.

Akomeza agira ati“ Uko tubizi tweze, twagize Jenoside yakorewe Abatutsi idusigira ingaruka nyinshi, imfubyi, abatagira imiryango, idusigira igihugu cyangiritse muri byose. Kubona rero urubyiruko nkuru ruvuga ngo hari icyo twifuza gukora ku muntu ukeneye ubushake bwacu, imbaraga zacu, nicyo numvaga naheraho mbashima, mwakoze cyane”.

Mukabutera Phaina yashimiye abanyeshuri ba INES-Ruhengeri bamuremeye inka
Mukabutera Phaina yashimiye abanyeshuri ba INES-Ruhengeri bamuremeye inka

Abanyeshuri bo muri INES Ruhengeri, bavuga ko gufasha abarokotse Jenoside ari ibikorwa batangiye kera, mu kurushaho kubafata mu mugongo baharanira ko ubuzima bwabo burushaho kugenda neza.

Uwera Fina agira ati “Ni ibikorwa twatangiye kera, ariko muri iyi minsi 100 twibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, twatekereje icyo twafasha uwarokotse Jenoside, dutekereza kumuha inka yo kumufasha, itungo ntacyo ritagufasha yaba amata, yaba ifumbire n’ibindi”.

Kalinda Raimond ati “Ni igitekerezo twagize, tubibwira ubuyobozi bwacu, burabishima buradufasha tumubonera inka, kuba Umuyobozi wa SENA abidushimiye, biduhaye imbaraga kandi buri wese iyo akoze ikintu kigashimwa byongera imbaraga”.

Abo banyeshuri bavuga ko ubushobozi bwo kwishyira hamwe bagafashisha inka utishoboye, ko ari amafaranga bigomwa muyo bakagombye gukoresha ku ishuri.

Uwera ati“ Icya mbere ni umutima ukunda, amafaranga turayagira, yaba ayo ababyeyi bakoherereje yo kwifashisha, tukagira icyo twigomwa tukayashyira hamwe turi benshi aragwira, akagira icyo afasha abandi”.

Mukabutera Phaina w’imyaka 83 wo mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze wahawe inka n’abanyeshuri biga muri INES-Ruhengeri, avuga ko igikorwa cyiza akorewe n’abanyeshuri kimuhumurije, iyo nka ikaba igiye kumuhindurira ubuzima.

Agira ati “Aba bana ntabwo bikunze, ahubwo bakunze imbabare, nabagaho nabi, none se udatunze kandi ungana nanjye! nariho nabi, ndabashimiye, ntabwo bikunze ngo bakunde inda zabo, ngo bakunde amashuri, bakunze n’abakene batishoboye”.

Akomeza agira ati“ Iyo neza bangiriye bazakomeze bayigirire n’abandi bababaye, umuhigo bagize bawuhiguye, ubu rero nanjye nishimye kubera ko abana bampumurije, Imana ibafashe”.

Ubuyobozi bwa INES Ruhengeri, buvuga ko imihigo y’igihugu ari iyabo, ngo niyo mpamvu bashyize imbaraga muri gahunda y’igihugu yo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baremera abatishoboye.

Pariri Dr Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES Ruhengeri, avuga kandi ko mu byo batoza abana, hari ukugira ubumenyi ariko burimo n’urukundo, umutima mwiza witanga, uzirikana kandi wita ku batishoboye.

Umuyobozi wa INES yavuze ku mpamvu baje gutangira iyo nka mu gikorwa cy’umuganda rusange.

Ati“ Twaje kubikorera hano ku muganda, kuko ni ubuhamya bwashakaga gutangwa, buriya abanyeshuri basize ubutumwa bukomeye mu rundi rubyiruko, no mu banyarwanda muri rusange ko urukundo rushoboka kandi rukenewe.

Ni ubushobozi bwavuye mu banyeshuri twebwe twabaherekeje nk’ababyeyi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka