Musanze: Urubyiruko rwasabwe kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, avuga ko urubyiruko rw’ubu nirwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside u Rwanda ruzabasha gusohoza neza umugambi warwo mu iterambere ry’igihugu n’abagituye, kuko amaboko y’abenegihugu bagizwe ahanini n’urubyiruko azaba ahugiye mu bikorwa bizamura ubukungu bw’igihugu.

Minisitiri Rosemary Mbabazi asanga urubyiruko rutaranzwe n'amacakubiri u Rwanda rwagera kure
Minisitiri Rosemary Mbabazi asanga urubyiruko rutaranzwe n’amacakubiri u Rwanda rwagera kure

Ibi yabitangarije mu biganiro byabereye mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro, IPRC Musanze, tariki ya 24 Mata 2019 byateguwe n’umuryango ugamije kwimakaza ubumwe n’amahoro Unity Club Intwararumuri ufatanyije n’ishuri rikuru rya Gisirikare (Rwanda Defence Force Command and Staff College) riherereye i Nyakinama, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ndetse n’Intara y’Amajyaruguru.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu birebana n’umutekano, Gen James Kabarebe, mu kiganiro yagejeje kuri urwo rubyiruko kigaragaza aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze ubu, yashimangiye ko mu Rwanda rwo hambere y’umwaduko w’abazungu Abanyarwanda bashyiraga hamwe kandi baharanira ubusugire bwacyo; ibintu byaje kuburizwamo na Politiki y’ubukoloni yimitse amacakubiri ashingiye ku moko aho kuzana iterambere nk’uko byagendaga mu bindi bihugu.

Yagize ati: “mu myaka yo hambere y’umwaduko w’abazungu ba sogokuruza n’abababanjirije barangwaga no gushyira hamwe bahuje ibitekerezo n’imbaraga zabo bakabikoresha mu kurinda no gusigasira ubusugire bw’igihugu kitajegajega; nyuma yaho haza abazungu b’abakoloni, babiba amacakubiri mu banyarwanda ashingiye ku moko y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa aho kuhazana ibikorwa remezo nk’imihanda, amashuri, amavuriro nk’uko byagendaga mu bindi bihugu abo bazungu bakolonije bikikije u Rwanda”.

Gen James Kabarebe yasangije uru rubyiruko amwe mu mateka y'igihugu
Gen James Kabarebe yasangije uru rubyiruko amwe mu mateka y’igihugu

Akomeza asobanura ko mu Rwanda kuba nta bucakara bwigeze buhagera byatumye benshi mu banyarwanda bari mu gihugu bajyanwa n’abazungu b’abakoloni mu bindi bihugu birimo n’ibituranyi nka Uganda, Zayire, Kenya na Tanzaniya gukorayo imirimo y’amaboko yitwaga ubupagasi mu bihugu bakolonije aho bakoraga mu birombe by’amabuye y’agaciro, guhinga ibyayi n’amakawa n’ibindi bakoraga badahembwa.

Gen Kabarebe yongeraho ati: “Twagize gutakaza ayo maboko y’abantu bacu bagombaga kuba bakorera igihugu, bakajya gutanga imbaraga ahandi, tugira ayo macakubiri abo bakoloni batubibyemo; aho ni ho u Rwanda rwatangiriye gupfira kubera Politiki n’ubuyobozi bubi bwemeye kubyimika no kubishyira imbere kugeza ubwo Abanyarwanda bacitsemo ibice, Abatutsi batangira kwicwa bya hato na hato, bigera n’aho Jenoside yakorewe Abatutsi ishyizwe mu bikorwa”.

Kuganiriza uru rubyiruko amateka nk’aya bituma rumenya ukuri nyako, rukagira amahitamo y’uko bitwara mu kubaka igihugu no kurinda ko amateka mabi yakiranze yakwisubiramo nk’uko byemejwe na Dr Nsanzabaganwa Monique, Visi Perezida wa mbere w’Umuryango Unity Club Intwararumuri.

Yagize ati: “U Rwanda rwasaga n’urwapfuye icyo gihe byasabye imbaraga nyinshi kugira ngo rwongere kuzurwa bundi bushya bikozwe n’amaboko yiganjemo ay’urubyiruko rwaharaniye ko rwongera kuba u Rwanda ruteye imbere ubu. Turifuza rero ko urubyiruko rw’ubu rumenya neza uko kuri kw’ibyabaye kugira ngo babishingireho bagira amahitamo akwiye yo gukomereza kuri izo mbaraga, bubake igihugu”.

Abanyeshuri bahawe ibiganiro ku mateka y'igihugu
Abanyeshuri bahawe ibiganiro ku mateka y’igihugu

Nizeyimana Pacifique, umwe mu rubyiruko rwahawe ibi biganiro avuga ko bagiye kubakira ku murage wo gukomera ku muco waranze abaharaniye ubusugire bw’igihugu, kukirinda no kurwanya amacakubiri, kuko ari wo muti wabafasha gusohoza neza inshingano bafite mu iterambere igihugu giharanira.

Yagize ati: “Twe nk’urubyiruko nitwubakira ku murage wo kwimakaza ubunyarwanda budashingiye ku moko nk’uko byahoze, tugakumira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside iganisha ku gusenya igihugu, bizadufasha gukomereza ku rugero rw’urubyiruko bagenzi bacu bacyitangiye bakakigeza ku rwego kigezeho ubu”.

Minisitiri w’urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yagaragaje ko amahirwe urubyiruko rufite ubu rudakwiye kuyapfusha ubusa mu bidafite umumaro.

Ati: “Ibyo tumaze kugeraho mu iterambere hari abifuza ko bisubira inyuma; urubyiruko rero ni mwe dutegerejeho gukomeza kubisigasira no kubirinda ko abashaka kubyonona bagera kuri uwo mugambi mubisha”.

Ibi biganiro bigamije kwibutsa urubyiruko umukoro rufite wo gusigasira indangagaciro z’ubunyarwanda bifite insanganyamatsiko igira iti “Ubunyarwanda, umurage tugomba guharanira, kwimakaza no gusigasira” bizahabwa urubyiruko rwo mu mashuri harimo amakuru na za kaminuza yo hirya no hino mu gihugu kugira ngo rufashwe gusesengura no gusobanukirwa amateka y’igihugu.

Dr Monique Nsanzabaganwa Visi Perezida wa mbere wa Unity Club ni we wari uyihagarariye muri ibi biganiro
Dr Monique Nsanzabaganwa Visi Perezida wa mbere wa Unity Club ni we wari uyihagarariye muri ibi biganiro
Bamwe mu bagize Unity Club na bo bitabiriye ibi biganiro
Bamwe mu bagize Unity Club na bo bitabiriye ibi biganiro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka