Minisitiri w’Intebe wa New Zealand yafatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda baba muri New Zealand kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Mata 2019 bibutse bibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ni umuhango witabiriwe n’ Abanyarwanda batuye muri New Zealand na Australia ndetse n’inshuti z’Abanyarwanda zituye muri ibyo bihugu byombi.
Witabiriwe kandi n’abayobozi ndetse n’abashyitsi bo ku rwego rwo hejuru barimo Minisitiri w’Intebe Jacinda Arden akaba n’umukuru wa Guverinoma ya New Zealand, Ambasaderi w’u Rwanda Guillaume Kavaruganda ufite icyicaro muri Singapore hamwe n’ureberera inyungu z’u Rwanda (Consul) muri New Zealand, Clare de Laure, n’abandi benshi.

Mu ijambo Minisitiri w’Intebe wa New Zealand, Jacinda Arden, yavuze, yibukije abari aho ko baje kwibuka no kuzirikana abaguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko ibyabaye bigomba kwigishwa n’abato kugira ngo bitazasubira. Yavuze ko bazahora bafatanya n’u Rwanda muguteza imbere umubano wibihugu byombi.

Ohereza igitekerezo
|