Igihe ntigishobora gusibanganya ibyo twabonye - General Romeo Dallaire

Abanyarwanda baba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA) mu Mujyi wa South Bend muri Indiana bibutse kandi baha icyubahiro Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyo bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25, byabereye muri Kaminuza ya Notre Dame, ahabereye ibiganiro by’iminsi ibiri bijyanye no kwibuka. Ibyo biganiro bikaba byatanzwe n’impuguke zitandukanye zirimo Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Abanyarwanda na bo bari baje kwifatanya na bagenzi babo mu bikorwa bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 25. Mu bandi bitabiriye icyo gikorwa barimo uwahoze ayobora ingabo z’umuryango w’abibumbye, Lt General Romeo Dallaire.

Ibyo biganiro byibanze ku kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, intwaro zidasanzwe zakoreshejwe nko gufata ku ngufu bigamije kwanduza icyorezo cya Sida ku bushake, ibikorwa bigamije gupfobya no gukahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n’imbabazi zigamije ubumwe no kwiyubaka.

Ibyo biganiro byateguwe n’ihuriro ry’abanyarwanda baba muri iyo Leta, byabereye muri kaminuza ya Notre Dame kuko ari imwe mu zifite intiti zize kandi zagiye zikurikirana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bamwe muri bo bakaba baranigereye mu Rwanda.

Icyagiye kigarukwaho cyahawe agaciro gakomeye ni uburyo inshuti z’u Rwanda zikomeje kuvuga zisobanura neza ibyabaye, biganjemo cyane cyane abashakashatsi, abarimu n’abashinzwe inzu zikomeye ndangamateka.

Uretse imibare nyayo batangaza, bagaragaza ko abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntaho ihuriye na gato n’ababyitirira ko ari intambara yo gusubiranamo bagamije kwambura agaciro amahano yabaye muri icyo gihe, cyangwa bavuga ko habaye Jenoside ebyiri, ahubwo ko icyabaye nyakuri cyari umugambi mubisha ugamije kumara Abatutsi burundu.

Bwana Kizito Kalima, Madame Consolée Nishimwe na Kagabo Kayiranga Jean Leonard batanze ubuhamya uko babayeho mu nzira y’umusaraba baciyemo, bwabateye agahinda ko kubura ababo bicirwa mu maso yabo, ubuhamya bwakoze ku mutima abari aho bose.

Icyakora basanga guheranwa n’agahinda kitaba igisubizo, aho bagomba no gukora ku buryo ejo hazaza h’u Rwanda n’isi hazaba hazira amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bwana Nyumalu Louis uhagarariye Abanyarwanda mu gace ka Midwest, yavuze ko ako kanya katari gusa ako kurira gusa, ahubwo ko ari akanya ko kwibuka ko abishwe barimo ababyeyi, inshuti n’abavandimwe bari bakomeye, bafite imigambi n’ibyo bifuza kumarira igihugu, bakagenda tukibakeneye, kubibuka bikaba ari inshingano.

Bitabaye ibyo ngo byaba ari intsinzi y’ababishe n’abahakana Jenoside, kimwe n’abasigaye biyita impuguke muri Jenoside yakorewe Abatutsi, batazi n’aho u Rwanda ruherereye.

Madame Dr Usta Kaitesi, Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere w’Umusigire (RGB), yatangaje ko kwibuka ari inshingano ndakorwaho ya buri munyarwanda kubera ko amateka ari Abanyarwanda areba bwa mbere.

Yagize ati “Nta guhana Jenoside udahana ikiyitera, cyane cyane ko bimwe mu byaha byari ndengakamere, harimo gufata ku ngufu abagore, aho bambuwe ubumuntu, icyubahiro, n’abarokotse bamwe bagasanga barandujwe icyorezo cya Sida, kimwe n’abavutse bafite umubyeyi umwe utazwi.”

Ibyo yabivuze kubera ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hagiye hagaragara ibikorwa byinshi byabashakaga kuyihakana. Aha rero, ibipimo biyihakana bigera ku icumi byagaragaye, bidahanwe, abayikoze bayikora n’ahandi, bagakorera ibibi abandi, kimwe n’ahandi.

Dr Usta Kaitesi yasabye ibindi bihugu gufatira urugero ku Bubiligi bigahana abapfobya Jenoside
Dr Usta Kaitesi yasabye ibindi bihugu gufatira urugero ku Bubiligi bigahana abapfobya Jenoside

Dr Kaitesi yavuze ko kuba nk’igihugu cy’u Bubiligi cyarafashe gahunda yo guhana abapfobya Jenoside ari intambwe nziza. Asanga icyemezo nk’icyo cy’u Bubiligi n’ibindi bihugu bikwiye kugifata.

Mu gihe hari abapfobya Jenoside babyita uburenganzira bwo kuvuga icyo bashaka, Dr Kaitesi asanga nta muntu ukwiye kubyifashisha ngo akomeretse cyangwa ngo atoneke abandi.

Yashimye cyane kandi inshuti z’Abanyarwanda zikomeje kubafata mu mugongo, kuko uko inshuti y’u Rwanda imenya ukuri, ari na ko umuryango wayo uzamenya ukuri dore ko kugenda kwigaragaza.

Mu ijambo rye, General Romeo Dallaire, yabanje kwihanganisha Abanyarwanda bunamira ababo muri ibi bihe, aho yashimye iki gikorwa. Ati “Igihe ntigishobora gusibanganya ibyo twabonye. Mwe mwarokotse, iyo mwibuka Abatutsi bazize Jenoside, muba mutsinda ikindi gitego amahanga, cyo kubereka ko buri gihe ikibi gihora gitsindwa.”

Kuri we rero, ngo igihe nk’iki, nk’uwiboneye uko Abatutsi bicwaga, Umuryango w’Abibumbye waramwimye amatwi, agomba guhora yunamira abishwe, atari uko amahanga yananiwe, ahubwo yasetaga ibirenge abishaka ngo adatabara abicwaga, dore ko hari n’abari bafite impungenge ku ngagi kurusha Abanyarwanda, bamusaba ko yakohereza ingabo zo kuzirinda.

Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside ni rimwe mu masomo amahanga yari akwiriye kwigiraho ngo amaraso yamenetse atazongera kumeneka ukundi.

Uwavuze mu izina rya Ambassaderi w’u Rwanda muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, bwana Manzi Lawrence, yagize ati “Ibyabaye ntibizongera kubaho kuko abasore n’inkumi bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi biteguye gukora ibishoboka byose ngo amaraso nk’ayo atazongera kumeneka. Ibyo kandi banabifashamo n’andi mahanga aho u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu mu bikorwa by’amahoro ku isi.”

Manzi yasabye amahanga guta muri yombi abakoze Jenoside kugira ngo baburanishwe. Kubazana kuburanishirizwa mu Rwanda ngo byaba ari akarusho cyane ko ari na ho bakoreye ibyaha.

By’umwihariko, abacitse ku icumu, yabasabye gufatanya n’ababyeyi babo n’inshuti z’u Rwanda mu kwandika amateka kugira ngo ibyabaye bitazibagirana, kuko ari kimwe mu bizaca intege abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni inkuru ya One Nation Radio

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

General Dallaire yali afite bushake bwo gutabara abicwaga.Ariko United Nations yaramutereranye.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa n’Ubwami bw’imana gusa.Nkuko dusoma muli Daniel 2:44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU ahabwe kuyobora ISI ayigire Paradizo nkuko ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri gushaka ubwo bwami bw’Imana,ntibaheranwe no gushaka ibyisi gusa.

gatare yanditse ku itariki ya: 1-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka