Karongi: Hagiye gushakishwa amakuru ku banyeshuri bakoze Jenoside muri ETO Kibuye
Ubuyobozi bw’ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rikorera mu Karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda (IPRC Karongi) buravuga ko bugiye gusubira mu nyandiko zabwo za kera, bushakishe amakuru yimbitse ku banyeshuri bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu ishuri ry’imyuga ryahoze ari ETO Kibuye ryaje guhinduka IPRC Karongi.

Ni nyuma y’aho bamwe mu bari baturiye iki kigo bagaragarije ko hari abanyeshuri batatahaga bakoze Jenoside ariko bikaba bitazwi niba baba barabiryojwe.
Habyarimana Pierre, mu gihe cya Jenoside yigaga ku ishuri ryari APAPEG rituranye na ETO Kibuye. Ubwo yatangaga ubuhamya yavuze ko hari abanyeshuri bigaga muri ETO Kibuye batatahaga bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bya Kibuye ndetse bagera no muri ETO Kibuye.
Habyarimana ati “Hari bamwe muri abo banyeshuri bari baranze gutaha bafatanyije n’interahamwe, hanyuma nibwo bazitungiraga agatoki aho Umututsi ari bakamwica.”
Kugeza ubu kandi abarokokeye hafi y’icyahoze ari ETO Kibuye ngo bababazwa n’uko nta butabera barahabwa ngo abo biganaga bagize uruhare muri Jenoside bahanwe.
Habyarimana akomeza agira ati “Abenshi muri bo ntibavuka aha bavukaga za Byumba n’ahandi ariko hari n’abayobozi bo muri icyo kigo bari bahari batanapfuye kandi babizi bashobora gutanga amakuru ku buryo abo bantu babazwa ibyo bakoze”.

Nyuma y’imyaka 25 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ubuyobozi bwa IPRC Karongi kuri iyi nshuro bwatangaje ko bugiye gusubira mu mpapuro ndetse bunakorane n’izindi nzego amakuru y’abo banyeshuri amenyekane.
Dr. Nsabimana Ernest, umuyobozi wa IPRC yagize ati “Tugiye gusubira mu mpapuro, turebe abanyeshuri bari bari hariya dushakishe tumenye amakuru, yewe niba hari n’abafatanyije n’abicanyi ubu bari muri za gereza bose tuzabageraho.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi na bwo buvuga ko bukomeje gukoresha inzira zose zishoboka ngo amakuru y’abagize uruhare muri Jenoside bose amenyekane, bugakomeza no gukangurira abantu kuyatanga.
Ni byo Ndayisaba François uyobora Karongi yasobanuye ati “Icy’ingenzi ni uko ighe cyose amakuru abonekeye,abantu barakurikiranwa kandi tugenda tuyabona bitewe n’uko imyumvire y’abayatanga igenda izamuka.”

IPRC Karongi ivuga ko mu bushakashatsi yakoze ku bufatanye bwa IBUKA, CNLG, n’inzego z’ibanze ndetse n’abatangabuhamya ku giti cyabo, babashije kwemeza amazina 13 y’abari abakozi n’abanyeshuri bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. IPRC kandi ivuga ko muri ubwo bushakashakashatsi haje kuboneka andi mazina 70 y’abanyeshuri b’Abatutsi bashobora kwiyongera kuri abo 13 ariko hakaba hagikomeje gushakishwa amakuru nyayo ku buryo amazina yabo na bo yakongerwa ku kimenyetso cy’urwibutso rwa IPRC Karongi.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|