Kaminuza ya Kibogora yiyemeje gutanga ubumenyi buherekejwe n’ubumuntu

Abanyeshuri n’abakozi ba kaminuza ya Kibogora Polytechnic basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, batahanye umugambi wo gusangiza abandi ibyo babonye kugira ngo bose bafatire hamwe ingamba zo kurushaho kurwanya icyatuma Jenoside yongera kubaho.

Kaminuza ya Kibogora Polytechnic iherereye mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba. Kugera i Kigali uturutseyo bisaba gukora urugendo rw’amasaha ari hagati y’atanu n’atandatu mu modoka.

Dr Sosthene Habumuremyi, umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kibogora Polytechnic avuga ko impamvu bakoze urwo rugendo bakaza gusura urwibutso rwa Kigali ari uko rufite amateka, rukagira n’ibimenyetso bifatika kandi bivuga neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Turaza tukongera tukareba amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yakozwe, bikadutera umwete wo kurushaho kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwiyemeza ko bitazongera.”

Dr Sosthene Habumuremyi, umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kibogora Polytechnic
Dr Sosthene Habumuremyi, umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kibogora Polytechnic

Dr Habumuremyi avuga ko by’umwihariko kuba basuye urwibutso rwa Kigali babijyanisha n’ibyo bakora by’uburezi bagasanga ibyo babonye hari isomo bikwiye kubasigira.

Ati “Mu by’ukuri kaminuza zahoze zibanda kera ku guha ubumenyi (Science) abanyeshuri, ariko muri iki gihe kaminuza hejuru y’ubumenyi zitanga, zifite n’inshingano zo kwigisha ubumuntu.

Ati “Kuko wigishije umwana ubumenyi, akarangiza amashuri ariko adafite indangagaciro za kinyarwanda, nta cyo yamarira sosiyete nyarwanda. Kuza hano gusura urwibutso rero ni ukumuha zimwe muri izo ndangagaciro yakagombye kugira, cyane cyane indangagaciro yo kumenya ububi bwa Jenoside no kurwanya ingengabitekerezo yayo, ndetse no kumva ko agomba guharanira ko iyo Jenoside itazongera kubaho haba mu Rwanda ndetse n’ahandi ku isi.”

Ndagijimana Daniel, umwe mu bandi bo muri Kaminuza ya Kibogora basuye urwo rwibutso avuga ko kuri urwo rwibutso bahamenyera amateka y’ibyahise, bigatuma babasha gutegura neza ahazaza.

Ndagijimana Daniel yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside
Ndagijimana Daniel yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside

Ati “Twabonye uko u Rwanda rwari rumeze mbere, rwari u Rwanda rufite umuco, rushyira hamwe, ubukoloni nyuma buje bucamo abantu ibice, abantu batangira kurangwa n’amacakubiri yabagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abantu barapfuye, ndetse amahanga arebera, ariko u Rwanda rwongera kwiyubaka rubifashijwemo n’Inkotanyi zabohoye igihugu zigahagarika Jenoside.”

Ati “Ibyo nkanjye w’urubyiruko bintera imbaraga zo gukorera u Rwanda kuko mfite abambanjirije kandi bafite icyerekezo cyiza.”

Ndagijimana kandi avuga ko nk’urubyiruko bagomba gukura isomo ku rubyiruko rwababanjirije kuko rwakoresheje imbaraga zarwo mu gusenya igihugu, urubyiruko rw’ubu rukaba rugomba gukoresha ingufu zarwo mu byubaka.

Ati “Rero nk’urubyiruko, ibyabaye tuzi ko byagizwemo uruhare n’urubyiruko rwashyizemo imbaraga nyinshi kugira ngo abantu bapfe. Ariko nkanjye w’urubyiruko rwa none, ibyo ntabwo bishobora kubaho kubera amateka mbonye. Twahombye abantu benshi n’ubukungu bwinshi.”

“Nkanjye w’urubyiruko wageze hano rero, nzabasha gushishikariza urundi rubyiruko, mbabwira uko amateka ya mbere yari ameze, ndetse n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.”

“Ndashima inkotanyi ku bw’igikorwa cyiza zakoze, kandi nanjye ingufu zanjye zose nzaharanira kuzikoresha nubaka u Rwanda rwambyaye.”

Tuyizere Patrick avuga ko gusura urwibutso byabongereye umwete wo kurushaho guharanira ko ibyabaye bitazongera
Tuyizere Patrick avuga ko gusura urwibutso byabongereye umwete wo kurushaho guharanira ko ibyabaye bitazongera

Mugenzi we witwa Tuyizere Patrick avuga ko gusura urwibutso bibafasha kumenya amateka yaranze igihugu yakigejeje kuri Jenoside, bikabatera gufata ingamba z’uko ibyabaye bitazasubira.

Yagize ati “Amateka nari nsanzwe nyazi, naranayigaga, ariko mbonye byinshi biri muri uru rwibutso ntari nsanzwe nzi. Nka biriya binyamakuru bya Kangura byigishaga uburyo ubwicanyi bugomba gukorwa, bakabyigisha ku maradiyo n’ahandi henshi. Nabyumvaga ariko nari ntarabibona, sinumve neza uburyo byategurwaga n’uburyo byashyirwaga mu bikorwa.”

“Barabyigishijwe barabikangurirwa cyane. Ubushishozi bashyizemo ni bukeya. Inama naha urubyiruko ni ukurangwa n’ubushishozi kandi tugaharanira ko amateka nk’aya atazongera mu gihugu cyacu ndetse n’ahandi ku isi.”

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kibogora buvuga ko bafite gahunda yo kuzasura izindi nzibutso, gusura inzibutso za Jenoside kikaba ari igikorwa bateganya gukora buri mwaka.
Uyu mwaka wa 2019 basuye urwibutso rwa Kigali tariki 24 Gicurasi, mu gihe mu mwaka utaha bafite gahunda yo gusura urwibutso rwa Bisesero ruherereye i Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Kibogora Polytechnic ni kaminuza izwiho kuba yigisha abaforomo n’ababyaza, ikagira n’andi mashami yigamo abiga kwigisha. Hari n’ishami ryigisha abakora muri Laboratwari kwa muganga, hakaba n’ishami ryigisha Iyobokamana (Théologie), ndetse n’ishami ry’ubukungu ribamo utundi dushami dutandukanye.

Kaminuza ya Kibogora Polytechnic yatangiye muri 2012 ishyizweho n’ababyeyi bo muri ako karere, ariko nyuma baza kuyegurira Itorero ry’Abametodiste.

Imaze gushyira hanze abanyeshuri basaga 1000 bakora mu nzego zitandukanye, iyo kaminuza ikaba yarabaye igisubizo cy’abajyaga kwiga hanze mu bihugu bituranye n’u Rwanda by’umwihariko mu Burengerazuba bw’igihugu, aho wasangaga n’ubumenyi bamwe bakuragayo bukemangwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka