Gen Kabarebe yatanze ubutumwa ku bagishyigikiye ingengabitekerezo ya Jenoside

Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yahishuriye abashyize imbere ingengabitekerezo ya Jenoside ko ari ko kurangira kwabo.

Umwaka ushize nabwo Gen Kabarebe yifatanyije n'abaturage kwibuka abashyinguye mu rwibutso rwa Komini Rouge
Umwaka ushize nabwo Gen Kabarebe yifatanyije n’abaturage kwibuka abashyinguye mu rwibutso rwa Komini Rouge

Ubwo yifatanyaga n’abaturage mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, Gen Kabarebe yashimangiye ko ntawashyira imbere amacakubiri ngo agire icyo ageraho, avuga ko umutima urwanira icyiza ari wo utsinda iteka.

Gen Kabarebe avuga ko kuba hakiri abakibiba amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ngo bongerera imbaraga Abanyarwanda kurushaho kubarwanya no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho.

Atanga urugero ku basize bakoze Jenoside, agaragaza ko abatangiye bitwaga FDRL bagenda bacikamo ibice bashingiye ku macakubiri abarimo.

Yagize ati “Batangiye ari FDLR, haza kuvuka FDLR FOCA na FDLR RUD Urunana, noneho byabaye gufata abicanyi abavanga n’ibisambo bya RNC ya Kayumba! Ibyo ni ukuvanga amaraso n’abajura.Bazabanza baryanire hakurya hariya nibarangiza bagweyo. Ivangura ni yo gahunda yabo bashyize imbere, ntacyo bamarira u Rwanda, nta bwoba baduteye.”

Gen Kabarebe avuga ko uko abashyize imbere amacakubiri bishyize hamwe, ari na ko baba batanze amahirwe yo kurangira.

Ati “Igihe cyose bishyize hamwe baduha umwanya wo kubarangiza kuko bituma tubegera neza tukagabanya imbaraga zabo, kwirundanya kwabo kwadufashije kubarangiza."

Gen Kabarebe ahamagarira Abanyarwanda bafite bene wabo bakoze Jenoside bagahunga kubabwiza ukuri no kubasaba kugaruka mu Rwanda kuko aho baba batunzwe no gutuka u Rwanda.

Yagize ati “Abari i Burayi babiba ingengabitekerezo ya Jenoside babeshejweho n’u Rwanda kuko iyo batutse u Rwanda nibwo babona amaramuko. Bivuze ko tubatunze badutuka, tudahari ntibabaho, aho kubaho batuka u Rwanda mubabwize ukuri batahe mu gihugu cyabo.”

Henshi mu Rwanda bigaragara ko Ingengabitekerezo iboneka mu miryango, Visi Perezida wa Ibuka mu Rwanda asaba Abanyarwanda guharanira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bihereye mu miryango, ababyeyi bagafata umwanya wo kuganiriza abana bababwiza ukuri ku byabaye.

Ati “Nk’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, dufite byinshi bikitubabaza nko kuba hari abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibyabaye ntibikwiye kubaho ukundi. Icyo dusaba ababyeyi by’umwihariko bakwiye kubwiza ukuri abana, bizatuma bakura neza."

Minisitiri w'Ingabo Maj. Gen. Murasira Albert
Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Murasira Albert

Minisitiri wIngabo mu Rwanda Maj Gen Albert Murasira , avuga ko abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda batabigeraho.

Ati “Ndababwiza ukuri dufite ubushobozi, dufite ingabo zicunga umutekano ku rwego mpuzamahanga, nta waza avogera igihugu cyacu. Dufite ibikoresho ikindi n’abaturage bazi icyo bashaka. Mu kwibuka aho tugeze ku nshuro ya 25 bidufasha kurushaho kuzirikana no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.”

Mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, hakozwe urugendo rwo kuva mu Mujyi wa Gisenyi no gushyira indabo ku rwibutso rwa Komini Rouge rushyinguyemo imibiri 4613 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kuronda AMOKO is stupid and foolish.Ikibabaje nuko ababikora bitwa abakristu.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abuyumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Tukibuka yuko ku munsi wa nyuma Imana izazura abantu bapfuye bayumvira nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6 umurongo wa 40.It is a matter of time kandi si kera,kubera ko Imana itajya ibeshya.

gatare yanditse ku itariki ya: 1-05-2019  →  Musubize

umutekano wacu ningenzi kwiterambere ryacu buri wese akwiye kubigiramo uruhare

ndengerab yanditse ku itariki ya: 1-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka