Madame Jeannette Kagame arasaba ko hongerwa ingufu mu kuvura ihungabana

Madame Jeannette Kagame avuga ko mu mashuri n’ahandi hahurira abantu benshi hakwiye gushyirwa abantu bashinzwe ihungabana kuko rigihari bitewe n’ibikomere bitandukanye abantu bafite.

Yabivuze kuri uyu wa 08 Gicurasi 2019, ubwo yatangizaga inama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri ku ihungabana ryatewe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye kikaba cyarateguwe n’imiryango inyuranye irimo Imbuto Foundation, ARCT Ruhuka, IBUKA, MINISANTE, AVEGA, AERG n’iyindi.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko ari ngombwa ko mu mashuri n’ahandi hahurira abantu benshi hashyirwa abajyanama mu ihungabana.

Ati “Mu rwego rwo gukumira, tugane serivisi ziri mu bigo nderabuzima zishinzwe ihungabana, dukeneye kandi kureba uko ahahurira abantu benshi nko mu mashuri no mu kazi hashyirwa abantu bashinzwe ihungabana kugira ngo abantu babagane”.

Arongera ati “Mu 1994 byari bigoye gutekereza ku bujyanama bw’umwuga, ariko ubu twibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu bakaba bamaze kugira icyizere cyo kubaho ni ngombwa ko dutekereza ku buvuzi n’ubujyanama birambye kandi bikoranywe ubuhanga”.

Madame Jeannette Kagame yavuze kandi ko hakwiye gukorwa ubushakashatsi bugaragaza uko Abanyarwanda bakize ihungabana bitewe n’uko ibyabaye bitari byarateganyijwe.

Yagize ati “Uburyo abantu babashije kwivura ihungabana bikwiye gukorwaho ubushakashatsi bwimbitse, bukaba bwanakwandikwaho ndetse bukanaba n’urugero. Mu by’ukuri u Rwanda byabaye ngombwa ko rwishakamo ibisubizo kuko nta wari wigeze ateganya Jenoside”.

Arongera ati “Ntabwo rero ibyo abashakashatsi basomye mu bitabo gusa ari byo byabashije kuvura sosiyete yacu. Ngira ngo u Rwanda rufite urugero rwakwigirwaho n’abandi ari yo mpamvu numva byakorwaho ubushakashatsi bikazaba urugero rw’ukuntu abantu bahangana n’ingaruka za Jenoside”.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu hari abantu bagera ku 2000 bamaze kwiga kuvura ihungabana ari yo mpamvu bagize uruhare rukomeye nk’abanyamwuga mu guhangana na ryo.

Yongeyeho ko ihungabana ritagize ingaruka gusa ku barokotse Jenoside ahubwo ko rigera no ku babakomokaho ndetse no ku bakomoka ku bayikoze.

Aha yatanze urugero rw’umwana wavutse ku mubyeyi wahohotewe muri Jenoside ushengurwa no kutamenya inkomoko ye. Hari undi muri Jenoside nyina yamutanganye na bene se barindwi ngo bicwe ariko ararokoka, ubu akaba agendana icyo gikomere.

Hari n’uwari ufite imyaka irindwi muri icyo gihe, se akajya amufata ukuboko agiye kwica, ubu ngo iyo umubajije icyo yibukira kuri se avuga ko amwibuka atema abantu. Ngo ni igikomere gikomeye kwibukira umubyeyi ku nabi yakoreye abantu.

Avuga kandi ko abo na bo ababakomokaho bashobora kuzahura n’ihungabana ari yo mpamvu kurivura bigomba gushyirwamo ingufu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka