U Rwanda ruritegura gufungura abagororwa ibihumbi 30 bahamijwe Jenoside

Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge iri mu bukangurambaga bugamije kwitegura gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa bagera ku bihumbi 30.

Abahamijwe ibyaha bya Jenoside i Ntarama basabye imbabazi abo bahemukiye mu gushyingo 2018 maze barazihabwa
Abahamijwe ibyaha bya Jenoside i Ntarama basabye imbabazi abo bahemukiye mu gushyingo 2018 maze barazihabwa

Aba bagororwa bazafungurwa mu myaka ibiri iri imbere nyuma yo kurangiza ibihano byabo kubera uruhare bahamijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge itanga ubutumwa ibinyujije mu nsengero, mu nama zihuza abaturage ndetse n’ahandi.

Nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, bamwe mu bakatiwe bagiye kugaruka mu muryango nyarwanda, kandi nta yandi mahitamo uyu muryango uzaba ufite uretse kubana nabo mu mahoro.

Aba bantu bazahura kenshi kandi n’abarokotse Jenoside bakorewe ibyaha by’indengakamere, kandi bagomba kwiyunga.

Ubu bukangurambaga buragera ku bafunze ndetse n’abari hanze.

Louis Antoine Muhire, komiseri muri Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge agira ati “Ubu bukangurambaga ni ingenzi cyane. Turizera ko buzatanga umusaruro. Twabonye ingero z’abakatiwe bababariwe nabo bakerekana aho imibiri yashyizwe kugirango ishyingurwe mu cyubahiro. Izo ni ingero.”

Tariki 06 Gicurasi 2019, umuryango uharanira agaciro n’iterambere ry’Abanyafurika (Pan African Movement) wateguye inama igamije guhererekanya ubumenyi n’ubunararibonye hagati y’abakuze n’urubyiruko, hagamijwe guhashya ingengobitekerezo ya Jenoside.

Muri ibi biganiro, Theogene Karinamaryo, wari uhagarariye umuryango RPF yagize ati “Abagororwa 30,000 bazafungurwa mu myaka ibiri. Bamwe bazaba barangije ibihano byabo naho abandi bemeye ibyaha bagiye bagabanyirizwa ibihano n’inkiko.”

Ibi biganiro byari bigamije gutegura abantu kuzakira aba bagororwa, byitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 300 baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nanjye nk’umuntu wacitse ku icumu,nemera ko abakoze Genocide bamaze imyaka 25 muli Gereza bihagije bataha.
Kubera impamvu 3: Abateguye Genocide bafunzwe na ICTR/TPIR,benshi bararekuwe kandi aribo bateguye Genocide.Abafunzwe nyamwinshi,ni abaturage akenshi bicaga umuntu bibwira ko bazafata isambu ye.Indi mpamvu nyamukuru,jyewe nk’umukristu,nemera ko n’Imana ibabarira abantu bakora ibyaha.Muribuka ukuntu yababariye ba Dawudi,Pawulo wari umwicanyi,Rahab wari indaya,etc...Impamvu ya 3,nuko twese turi abanyabyaha.Nkuko Umubwiriza 7:20 havuga,nta ntungane ibaho.Ariko tukibuka ko Imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Niwo muti wa Genocide,Intambara,Ubusambanyi,ubujura,akarengane,etc..

Hitimana yanditse ku itariki ya: 8-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka