Mibilizi: Birengagije ko na bo bahigwaga, bajya kuvura abatemwe n’interahamwe

Nubwo batari borohewe n’ababahigaga, Abatutsi bakoraga mu bitaro bya Mibilizi byo mu Karere ka Rusizi, bavuga ko bavaga aho bari bihishe muri ibyo bitaro bakaza kuvura bagenzi babo b’Abatutsi binjiraga mu bitaro batemaguwe n’interahamwe kugira ngo barebe ko hari abo barokora.

Kambanda Fabien avuga uburyo barwanye ku barwayi bari batemaguwe kandi na bo barimo guhigwa
Kambanda Fabien avuga uburyo barwanye ku barwayi bari batemaguwe kandi na bo barimo guhigwa

Ibi kandi basobanura ko babikoraga badafite ubwoba bwinshi na cyane ko bamwe mu bo bakoranaga bari bamaze kwicwa.

Umwe muri abo baganga bahigwaga witwa Kambanda Fabien asobanura ko bagenzi babo batahigwaga babatereranye ndetse bamwe bakajya gukorana n’interamwe. Icyakora kurokoka kwa bamwe muri aba bahungiraga mu bitaro ku ruhande rumwe ngo byagizwemo uruhare n’ababikira basigiye aba baganga b’Abatutsi imfunguzo z’ibitaro ndetse n’aho babikaga imiti kugira ngo nibibakundira bagire abo bafasha.

Yagize ati “Twari twarahungiye muri ‘chambre noire’ twabona habaye agahenge tugasohoka tukemera tukajya kureba abo bantu bakomeretse kugira ngo turebe ko hari n’uwo twarokoramo. Twabikoraga nta bwoba bwinshi dufite kuko twari dutegereje ko natwe tugomba gupfa ariko nibura tugize uwo dutabara.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Mibilizi, Dr. Nzaramba Théoneste, avuga ko bibabaje kubona abagombaga kurengera ubuzima bw’abantu ari bo babutererana. Asobanura ko muri iki gihe bashishikariza abakozi b’ibitaro kugera ikirenge mu cya bagenzi babo b’Abatutsi bishwe batanga serivisi nziza.

Dr. Nzaramba Théoneste uyobora ibitaro bya Mibilizi asaba abakozi gukurikiza urugero rwa bagenzi babo bishwe, batanga serivisi nziza ku barwayi
Dr. Nzaramba Théoneste uyobora ibitaro bya Mibilizi asaba abakozi gukurikiza urugero rwa bagenzi babo bishwe, batanga serivisi nziza ku barwayi

Ati “Tuzakomeza gushishikariza abakozi b’ibitaro bya Mibilizi guhora bazirikana umurava bagenzi babo bazize Jenoside bagiraga, tunabizeza ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, yasabye buri wese kugira uruhare mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa na Leta mbi yari ihari.

Ati “Ni uruhare rwacu twese kugira ngo dukomeze gufatanya kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayipfobya kuko Jenoside yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa na Leta.”

Abakozi 11 b’ibitaro bya Mibilizi, abaturanyi babyo bane, n’umurwayi umwe ni bo biciwe mu bitaro bya Mibilizi.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Nsigaye Emmanuel, avuga ko bagomba kurwanya abapfobya Jenoside
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, avuga ko bagomba kurwanya abapfobya Jenoside
Abaturage batandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka abiciwe mu bitaro bya Mibilizi
Abaturage batandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka abiciwe mu bitaro bya Mibilizi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka