Ushaka kuryama atekanye ajye anashakira igihugu umutekano - IBUKA

Ubuyobozi bw’Umuryango IBUKA mu Karere ka Kamonyi burashishikariza Abanyarwanda guca ukubiri n’indorerwamo y’Amoko kuko abafite ingengabitekerezo ya Jenoside baba batifuriza igihugu amahoro.

Ingengabitekerezo ya Jenoside ngo igamije gusa gusenya urubyiruko rwo mbaraga z'igihugu
Ingengabitekerezo ya Jenoside ngo igamije gusa gusenya urubyiruko rwo mbaraga z’igihugu

Umuyobozi wa IBUKA muri Aka Karere Murenzi Pacifique avuga ko Ingengabitekerezo ya Jenoside yangiza igihugu ihereye mu rubyiruko kandi ari rwo rwari kuzacyubaka, bityo ko abakibona mu moko badashobora kugiteza imbere ahubwo baba bagamije kugisenya.

Yabivugiye mu Muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu cyahoze ari Komini Rutobwe ubu ni mu Murenge wa Kayumbu mu Karere ka Kamonyi.

Murenzi avuga ko mu cyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu mwaka wa 2019, Umurenge wa Kayumbu ari wagaragayemo ibikorwa by’Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibyo ngo bikaba bivuze ko hakiri abibona mu Ndorerwamo z’Amoko kandi ari na zo zihembera iyo ngengabitekerezo ya Jenoside.

No naho ahera avuga ko bene abo bagamije gukomeza gusenya igihugu, kandi nyamara impamvu hari Abanyarwanda bitanze ngo bahagarike Jenoside byari bigamije kucyubaka.

Agira ati, “Niba ushaka kuryama ugatekana, banza ushakire igihugu umutekano, nta muntu urangwa n’Ingengabitekerezo ya Jenoside ushakira igihugu amahoro, kandi hari abitanze bagahangana n’urupfu kugira ngo bashakire igihugu amahoro”

“Hari abajyaga bigishwa ngo baturutse aha, abandi baturutse aha, niba hari Umunyarwanda ucyiyumvisha ko yaturutse ahantu runaka, njye nsanga akwiye kujya kwiturira yo kuko uwo si umunyarwanda ni umunyamahanga”.

Depite Uwera Marie Alice wari waje kwifatanya n’Abanyakayumbu kwibuka ku Nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaje ko kwibuka ari bumwe mu buryo bwo guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi zirimo n’Ingengabitekereo yayo.

Avuga ko igihugu cyaciye mu bibazo kigomba kubihera ho gishaka umuti wo kucyubaka kigakomera kugira ngo hatazagira indi Jenoside yaba haba mu Rwanda cyangwa ahandi ku Isi.

Agira ati, “Amateka yacu atwereka ko Abanyarwanda twitesheje agaciro kubera ibyo twakoze, ayo Mateka kandi atwereka ko nta bundi butegetsi buzaza kudushakira amahoro usibye twebwe ubwacu Abanyarwanda”.

Umuyobozi wungirije w‘Akarere ka Kamonyi ushinzwe ubukungu agaragaza ko abagifiye Ingengabitekerezo bahari ariko atari benshi kandi ko hazakomeza gukorwa ibiganiro bigamije kuyiradura no kuyikumira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka