Uruganda rw’icyayi rwa Mata rwaremeye abarokotse Jenoside

Uruganda rw’icyayi rwa Mata, tariki 28 Mata 2019 rwibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, runaremera bamwe mu baruturiye hamwe n’abakozi barukorera barokotse Jenoside, bakennye.

Ancilla Mukamuzungu, ashyikirizwa inka yaremewe n'umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Francois Habitegeko
Ancilla Mukamuzungu, ashyikirizwa inka yaremewe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Francois Habitegeko

Hatanzwe inka enye, mu rwego rwo gufasha abazihawe kwikura mu bukene, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’uru ruganda, Emmanuel Kanyesigye.

Ati “Abakozi bakorera uruganda twaremeye ni abo twabonye ko binjiza amafaranga makeya, tunabasuye dusanga babayeho ubuzima butari bwiza. Abaturiye uru ruganda twaremeye na bo twarebye abakennye cyane.
Nk’uriya mukecuru (twaremeye) inzu irenda kumugwira, ariko afite umwana w’umuhungu uzamufasha kuyorora.”

Umukecuru uyu muyobozi w’uruganda avuga baremeye ni uwitwa Ancilla Mukamuzungu ufite imyaka 79. Akimara guhabwa inka yahise ayita Iy’ineza, anashima kuba ayihawe mu gisigo.

Hari aho muri icyo gisigo yagize ati “Mwancaniye urutazazima kizima ngo ntazazimangana, munkamira izirese mumpemba izinanuye ngo ntazananuka bikababaza.”

Bashyinguye imibiri 11
Bashyinguye imibiri 11

Uyu mukecuru avuga ko Jenoside yamutwariye umugabo n’abana umunani, asigarana umwe, ari na we yiteze ko azamufasha korora inka yahawe. Umugabo we n’abana be bakoraga mu ruganda rw’icyayi rwa Mata mbere yo kwicwa.

Ni ubwa kabiri aremewe, none aratekereza ko izi nka zombi zizamufasha kwikura mu bukene.

Ati “Hari undi mushinga wigeze kumpa akanyana kanzunu. Nari nkigafite. Iyi ibaye iya kabiri.”

Venant Ringuyeneza w’imyaka 65 na we yishimiye ko yahawe inka. Ngo yari afite indi yakosheje umukobwa we mu minsi yashize, ariko hamwe n’iyo yahawe yiteze amasaziro meza.

Ringuyeneza yakoreye uruganda rw’icyayi rwa Mata kuva mu 1973 rushingwa. Jenoside ntiyamuhitanye, ariko yamusigiye ukuboko kumwe.

Umuyobozi w'uruganda rw'icyayi rwa mata, Emmanuel Kanyesigye
Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa mata, Emmanuel Kanyesigye

Si ubwa mbere uruganda rw’icyayi rwa Mata ruremeye abarokotse Jenoside bakennye, baba abarukoramo ndetse n’abaruturiye bari bafite ababo barukoragamo, kuko hari n’abo basaniye amazu, hakaba abo bahaye mituweri, abo bahaye ibiribwa n’abo bahaye amatungo magufiya.

Ibi byose babikora bagamije kubafasha, ariko no kubagaragariza ko ubuyobozi bw’uruganda bafite ubu butandukanye n’ubwari buhari mu gihe cya Jenoside.

Uwaruyoboraga ngo yahaje amaze kugerageza Jenoside y’Abagogwe, ageze i Mata ateza amacakubiri mu bakozi, no mu gihe cya Jenoside akurikirana Abatutsi barukoragamo aho bagiye bahungira, ku buryo ngo yanasabaga ko imirambo y’abishwe ikurwa aho biciwe hose, bakayimuzanira kugira ngo yemere ko bapfuye koko.

Imibiri yabo ni na yo yahereweho ishyingurwa mu rwibutso rwa Jenoside uruganda rwa Mata rwubatse. Ariko hanashyinguwe n’abandi Batutsi biciwe mu nkengero z’uru ruganda, ku buryo ubu muri rusange hashyinguwe imibiri 376, habariyemo na 11 yashyinguwe bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka