CNLG yagaragaje amashyirahamwe akomeye n’Intiti zateguye zikanakora Jenoside yakorewe Abatutsi

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) igaragaza ko kuva mu 1970 hashyizweho amatsinda akomeye y’Abahutu, yifashishijwe mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Bizimana avuga ko ibyiciro byose by'Intiti byagaragaye mu mugambi wo gutegura, kwigisha no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi
Dr Bizimana avuga ko ibyiciro byose by’Intiti byagaragaye mu mugambi wo gutegura, kwigisha no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi

CNLG igaragaza ko ayo mashyirahamwe yavutse kuva mu mwaka wa 1972 kugeza mu 1995 hagamijwe gutegura, gushyira mu bikorwa no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro kigaragaza uruhare rw’Injijuke mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bigaragara ko ibikorwa by’urwango byamenesheje bikanicisha Abatutsi byatangiye mu 1973.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Jean Damascene Bizimana, agaragaza ko mbere gato ya 1972 habaye umwiherero w’Agatsiko k’Abapadiri b’Abahutu muri Seminari nto yo ku Rwesero mu 1972.

Muri uwo mwiherero hafatiwemo umwanzuro wo kwirukana abanyeshuri b’Abatutsi mu mashuri yigisha Abapadiri (Seminari), nk’uko byari byarakozwe mu nzego za Leta, kandi uwo mwanzuro wohererezwa ba Musenyeri kugira ngo batange ubwo burenganira, ntibabihakana.

Dr. Bizimana avuga ko abo bapadiri bandikiye ba Musenyeri bagira bati, “Dutinyutse kubasaba ba Nyiricyubahiro Basenyeri bacu, ko Abanyeshuri b’Abatutsi bashyirwa kuri 80% ndetse no mu barimu bikaba uko, ese muri Kiliziya yacu bitwaye iki habayeho indi Revolusiyo?”

Comités de Salut Public (1973)
CNLG igaragaza ko nyuma y’umwaka umwe hagiyeho agatsiko kiswe Comité de Salut Public gashyigikiwe n’inzego z’iperereza mu gihugu kari kagamije kumvisha abanyeshuri b’Abahutu ko Abatutsi bamaze kubabana benshi kandi ko nibakomeza kwiga bakamenya ubwenge bazabigaranzura bakongera gufata Ubutegetsi.

Mu mashuri yose na Kaminuza ngo hahise hashyirwaho izo Comités de Salut Public zari zishinzwe kuvangura Abatutsi no kubahiga, ayo mahuriro ayoborwa n’umupadiri w’Umuzungu wayoboraga ishuri rya Christ Roi Nyanza witwaga Leon.

Abayobozi batandukanye bajya muri RAB i Rubona kwibuka bakaganira ku ruhare rw'Intiti muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abayobozi batandukanye bajya muri RAB i Rubona kwibuka bakaganira ku ruhare rw’Intiti muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibyo ngo byatumye abanyeshuri b’Abahutu bahiga ab’Abatutsi kuva mu mashuri yisumbuye kugeza muri Kaminuza, kandi ubuyobozi ntibwagira icyo bubikoraho.

Ibyo ngo bigaragarira muri raporo yashyizweho umukono n’uwari umuyobozi wa Kaminuza Sylvestre Nsanzimana yandikiye uwari Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Harerimana, amubwira ko Abatutsi birukanywe babaziza gusuzugura no kunegura Abahutu.

Icyo gihe ngo muri Kaminuza y’u Rwanda bakoze urutonde rw’Abatusti rumanikwa ku wa 15/02/1973 rugaragaza amazina y’abagomba gutaha ku neza abadatashye bakicwa.

Ngo ni na ko byaje kugenda, nyamara Abahutu bibeshyweho ko ari Abatutsi bakirukanwa, bo ngo baza gusubizwa kwiga mu ibanga na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu André Sebatware.

Ababaye indashyikirwa mu kwanga Abatutsi muri Kaminuza ni bo babaye Abayobozi bakomeye nyuma yo kurangiza amasomo
Dr. Bizimana avuga ko mu bijanditse muri ibyo bikorwa mu 1973, bake cyane ari bo bahindutse, abandi bakomeje ibikorwa by’Ubutagondwa, kandi bagororerwa imyanya ikomeye muri Leta.
Jean Berchimas Nshimyumuremyi yaje kugirwa Umuyobozi wungurije wa Kaminuza y’u Rwanda mu 1994.

Joseph Nzirorera yagizwe Minisitiri w’Imirimo ya Leta, ndetse aba n’Umuyobozi mukuru wa MRND, Augustin Nduwayezu ayobora ibiro bikuru by’igihugu by’Iperereza.

Léon Mugesera washishikarije Abahutu kwica Abatutsi bakabanyuza muri Nyabarongo bagasubizwa muri Ethiopia, Ferdinand Nahimana wayoboye ORINFOR kandi ahagararira ishyaka rya CDR., harimo kandi na Zirimwabagabo Charles.

Front Commun Contre les Inkotanyi (1993)
Nyuma ya ‘Cercle des Republicains Progressistes’ yashingiwe mu cyahoze ari Ruhengeri, hashinzwe irindi shyirahamwe ryiswe ‘Front Commun Contre les Inkotanyi’ ryari riyobowe na Jean Berchimas Nshimyumuremyi.

Iri ryasohoye inyandiko igaragaza ko nta bwicanyi buri kubera mu Majyaruguru y’igihugu kandi ko gushyikirana n’Inkotanyi ari ikosa rikomeye.

Abayobozi kandi bunamira Inzirakarengane zazize Jenoside zakoraga muri ISAR
Abayobozi kandi bunamira Inzirakarengane zazize Jenoside zakoraga muri ISAR

Icyo gihe ngo bandikiye Perezida w’Ubufaransa, François Mitterrand, bamusaba ko atagomba kwemera kuvana ingabo z’Abafaransa mu Rwanda kuko ngo byari gusa nko kurutererana ibintu bikaba akavuyo.

Iyo nyandiko yasinywe n’abantu barenga 300 barimo abarimu ba Kaminuza 34, abakozi ba Kaminuza 30, abashakashatsi n’abakozi ba IRST 12, Abarimu bo mu mashuri yisumbuye (Groupe Scolaire) 15, abakozi n’abandi bakoraga muri Serivisi za Leta i Butare bagera kuri 25, abasigaye bose bakaba abanyeshuri ba Kaminuza.

Dr. Bizimana avuga ko ibyo bigaragaza ukuntu abari Abarimu muri kaminuza bamaraga gucura umugambi w’Urwango bakajya no kubyigisha abanyeshuri.

Réseaux de Solidarité Nationale, RSN (1993)
Dr. Bizimana agaragaza ko uyu muryango ngo wagaragazaga ko Abahutu basinziriye, basa n’abagiye kumarwa n’indwara ifata inkoko yitwa Muraramo ituma badakanguka ngo bange Abatutsi.

Batanze urugero rw’urupfu rwa Perezida w’u Burundi, Merchior Ndadaye, ko ubwo yishwe mu Burundi, n’Abahutu bo mu Rwanda bagiye kwicwa nibakomeza gusinzira.

Intego eshatu za RSN zari ugukangurira Abahutu kwishyira hamwe no kwanga Abatutsi aho bari hose, kwishyira hamwe bakikiza umwanzi ari we Mututsi haba mu gihugu ndetse no mu mahanga, ibyo bigakorwa hicwa Abatutsi bo mu Rwanda mu rwego rwo guhorera Ndadaye.

Ahahoze ISAR Rubona ubu ni muri RAB, haracyashyingurwa imibiri y'Abatutsi itahurwa hirya no hino
Ahahoze ISAR Rubona ubu ni muri RAB, haracyashyingurwa imibiri y’Abatutsi itahurwa hirya no hino

Ingaruka z’iri shyirahamwe ngo ni ukuba mu bice by’Amayaga Abatutsi barishwe cyane mu 1994 kandi n’impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu Rwanda zikabigiramo uruhare runini aho batatinyaga no kotsa imitima y’Abatutsi bakayirya.

Fondation Merchior Ndadaye (1993)
Iri shyirahamwe ryashingiwe ku Gisenyi mu kwezi kwa 11/1993 ku buryo bweruye ryari rishinzwe gukangurira Abahutu kwica Abatutsi bagamije guhorera Perezida Ndadaye.

Mu bashinze iri huriro harimo Jean Bosco Barayagwiza, Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka ry’Abahutu CDR, ari na we wavuze ko Abatutsi bagomba gutsembwa ku buryo umwana w’Umuhutu azajya abaririza uko Umututsi yasaga.

Mu bandi bayobozi harimo abakoreraga CPGL ku Gisenyi, Abanyarwanda 32, Abanyekongo batatu, n’Abarundi babiri.

Uyu muryango ngo watumye abanyabwenge benshi bo mu Majyaruguru n’Umujyi wa Kigali bijandika muri Jenoside.

Alliance pour le Renforcement de la Démocratie (Belgique 1993)
Iri shyirahamwe ryari riyobowe n’uwitwa Papias Ngaboyamahina akungirizwa na Munyamarere François na Dr. Ndangiza Aphrodis bigaga muri Kaminuza mu Bubiligi.

Iri huriro ryanditse amatangazo menshi yamagana imishyikirano ya Arusha yo kuvanga ingabo no gushyiraho Guverinoma ihuriweho n’Abanyarwanda bose barimo na FPR yarwanaga icyo gihe, nk’uko bigaragara muri imwe muri izo nyandiko yo mu 1992.

Igira iti, “Ntawaba igicucu atari umugambanyi wageza aho yatekereza ko yahuza ingabo zacu n’iz’Inyenzi Ntutsi, zashyiriweho kugarura ingoma ya Gihake akazihuza n’izacu zashyiriweho kuburwanya burundu maze hasugire Repubulika”.

“Ntawe uyobewe ko Abatutsi bashaka kurimbura Abahutu ngo bashyireho ubutegetsi bwabo muri Afurika yo hagati, turarambiwe!”

Cercle Rwandais de Restriction, USA (1993)
Iri ryari ihuriro ryashinzwe na Augustin Banyaga, umunyamibare witwaga ko ari uwa mbere mu gihugu, na Joseph Ntamaturo, bakaba baranditse inyandiko zisaba Abahutu kwishyira hamwe kandi bakunga ubumwe bakarwanya umwanzi wabo ari we Mututsi.

Iyi miryango yose ngo igaragaza ko ibyiciro byose by’abanyabwenge babigaragaramo, kandi bose bari bagamije umugambi umwe wo kwigisha Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo.

Abandi banyabwenge bagize uruhare muri ibyo byiciro harimo na Ndereyehe wayoboraga ISAR Rubona, ubu bikaba bigoranye kumukurikirana kuko ngo yabonye ubwenegihugu bw’Abaholandi.

Hari kandi Venant Rutunga, Venant Murindangabo wahamwe n’ibyaha bya Jenoside ariko akaba agisaba gusubirishamo urubanza. Hari kandi Mugemana Didas na Shyirambere Jean Damascène bose bari abayobozi b’amashami muri ISAR.

Urubyiruko ruri mu mashuri rushishikarizwa kwiga rukazaziba icyuho cy'Intiti zashenye igihugu
Urubyiruko ruri mu mashuri rushishikarizwa kwiga rukazaziba icyuho cy’Intiti zashenye igihugu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka