Imibiri irenga ibihumbi 84 yabonetse i Kabuga irashyingurwa i Nyanza ya Kicukiro

Mu buryo butunguranye, muri Gicurasi 2018, mu rugo rw’uwitwa Emilienne Uwimana mu ruganiriro rw’inzu yabagamo, yanabyariyemo abana babiri havumbuwe icyobo gifite metero 30 z’ubujyakuzimu gitabyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibyobo byubatsweho inzu mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso
Ibyobo byubatsweho inzu mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso

Muri uko kwezi, mu rugo rwa Safari Hermenegilde, utuye mu gace kamwe na Uwimana naho havumbuye ibindi byobo na byo byatawemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kicukiro, Aimable Ruzima, avuga ko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, imibiri 84,415 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi imaze kuboneka mu duce twa Masaka mu Karere Kicukiro no mu Gahoromani mu Karere ka Gasabo.

Imibiri ishyingurwa kuri uyu wa gatandatu yabonetse mu Murenge wa Masaka, muri Kicukiro, mu Gahoromani mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo ndetse n’indi yabonetse mu Karere ka Nyarugenge mu mirenge ya Kanyinya, Mageragere na Kigali.

Ruzima avuga ko mu bice bya Kicukiro habonetse imibiri 52,861 naho muri Gasabo hakaboneka imibiri 31,554.

Ruzima akomeza avuga ko nubwo “igikorwa nyamakuru cyo gushyingura imibiri yabonetse gikorwa none, gushakisha imibiri byo bikomeje kuko batangira gutaburura imibiri yabonetse kwa Uwimana batari bazi ko bizagera ku rwego rwo gusanga abantu benshi gutyo muri ako gace.”

Ati “N’ubundi bagendaga babona imibiri hamwe bagera imbere bakagwa ku yindi, ni igikorwa kigikomeje kuko ibyo byobo byari byaracukuranywe ubuhanga ku buryo ubona byari bifite impamvu. Ni ibintu ntavuga ko birangiye uyu munsi.”

Avuga ko gushakisha imibiri ari igikorwa cy’igihe kirekire kuko n’ubusanzwe iboneka kubera ko hari abantu baba bayitanzeho amakuru, dore ko n’ubusanzwe imwe mu ntwaro zikomeye zo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi harimo no guhisha ibimenyetso byayo kuko abayikoze bataba bifuza ko bigaragara.

Ruzima avuga ko bigoye kumenya umubare w’imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yaba yaratawe muri ako gace kuko ngo batangira bibwiraga ko “hashoboraga kuboneka imibiri ibarirwa mu bihumbi 20 cyagwa 30 none dore hamaze kuboneka irenga ibihumbi 80.”

Akomeza avuga ko kugeza ubu bamaze gutanga ibirego 30 by’abantu bakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye muri icyo gice cya Kabuga gikomatanya uduce two mu mirenge ya Rusororo muri Gasabo na Masaka muri Kicukiro, ariko “hari ikibazo ko hari abagenda batoroka ubutabera mu gihe bagitegereje kuburana.”

Jeannette Sumwiza, umwe mu barokokeye mu Gahoromani, avuga ko ku cyobo cyo mu Gahoromani hiciwe musaza we n’abana batatu ba mukuru we.

Agira ati “Nabonye imyambaro y’abana batatu ba mukuru wanjye ndayibuka kandi nyamara nahoraga mbivuga abantu bakantera ubwoba, bandwanya ku buryo nagerageje no gucuruza ibirayi bakajya babimenamo umunyu bikabora.”

Ibi Sumwiza abivuga mu gihe Ruzima, na we yemeza ko gutinda kubona imibiri y’abantu batuye muri ibyo bice bya Kabuga kandi harahishwe imibiri myinshi, byaturutse ku kuba abarokotse Jenoside baho babibonye cyangwa bari babizi, muri Gacaca bahoraga baterwa ubwoba ko uzabivuga azicwa ndetse hakaba hari n’abagiye bahimuka kubera gutotezwa.

Uretse imibiri ibihumbi 84,415 yabonetse mu bice bya Kabuga mu Gahormani na Masaka, hari n’indi mibiri 20 yabonetse mu Karere ka Nyarugenge irimo umunani yabonetse mu Murenge wa Mageragere, irindwi yabonetse mu Murenge wa Kanyinya, itatu mu Murenge wa Kigali, umwe mu Murenge wa Nyamirambo n’umwe mu Murenge wa Kigali nk’uko tubikesha Jean de Dieu Serugendo, Umukozi ushinzwe Itumanaho mu Karere ka Nyarugenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka