Benshi mu bishe Abatutsi barenga ibihumbi 84 mu Gahoromani ngo barakidegembya

Abiciwe ababo mu mirenge ya Masaka (Kicukiro) na Kabuga(Gasabo) hitwa mu Gahoromani baravuga ko Abanyaruhengeri ari bo babahemukiye kandi ngo baracyarimo kwidegembya.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 04 Gicurasi 2019 ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro hanyinguwe imibiri 84,415 , yavanywe mu byobo byari byarubatsweho inzu z’abaturage kuva mu mwaka ushize wa 2018 kugeza ubu.

Imiryango y’abarokotse Jenoside ivuga ko i Kabuga na Masaka Habyalimana yari yarahatuje abo mu miryango ye cyangwa abo mu gace akomokamo, kuko ari mu rwinjiriro rw’umujyi wa Kigali, akaba ngo yari agamije kwizera ko umutekano we urinzwe.

Barisa Denis uhagarariye imiryango y’abagiye gushyingura ababo biciwe mu Gahoromani avuga ko bajyaga baherekeza abajya gushyingura mu rwibutso rwa Ruhanga mu karere ka Gasabo bagira ngo n’ababo barimo.

Ati" Agahinda kagiye gushira kuko tuzi ko abacu baruhukanye n’abandi hano mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro".

"Ariko turasaba Leta gufata abatwiciye abacu bakirimo kwidegembya mu Ruhengeri (Musanze, Burera na Nyabihu).

Barisa avuga ko "aba bicanyi" ngo bageze i Kabuga na Masaka hagati y’imyaka ya 1985 na 1990, ariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bahise basubira iwabo bamaze kwica imbaga kugeza ubu itaramenyekana umubare.

Perezida w’umuryango Ibuka urengera inyungu z’abarokotse Jenoside, Prof Jean Pierre Dusingizemungu akomeza avuga ko uretse abatarafatwa, ngo n’abari bafungiwe Jenoside barimo kurekurwa nabo bateye impungenge.

Ati" ntabwo bateguwe bihagije ngo bagere ku rwego rwo gusubizwa mu muryango nyarwanda, ntabwo bicujije baracyafite imigambi yo kwica, inka z’abarokotse Jenoside ziratemwa hirya no hino mu gihugu,...".

Prof Dusingizemungu avuga muri iyi myaka itanu kuva muri uyu wa 2019 kugera muri 2023 Leta iteganya kurekura abafungiwe Jenoside 8,857 bazaba barangije ibihano byabo.

Umuyobozi wa Ibuka akaba asaba Leta guteganya ubushobozi buhagije bwo kubanza kuganiriza abo bantu mbere yo kubana n’abo baciye ababo.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta wifatanije n’Abanyarwanda bashyinguye ababo i Nyanza, avuga ko kugira ngo ubutabera bugerwego hazasabwa ubufatanye bw’Abanyarwanda bose.

Agira ati" Abahisha imibiri y’abishwe muri Jenoside bigatuma badashaka kwirega no kwemera icyaha, si ikibazo Leta igomba kureka, hazanozwa amategeko hashyirweho n’andi ariko iki kibazo kirangire".

Ku mpungenge z’abarangiza ibihano basubira mu miryango yabo "badateguwe", Minisitiri Busingye asubiza ko Leta igomba kujya ibarekura habanje kumenyekana ko nta kibazo bazateza mu muryango Nyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho?
Abacyidegembya ni benshi, duhereye ku mpunzi zavuye Kiyombe, Kivuye, Mukarange, Muvumba, zari zarahungiye i Muhura, Rutare Murambi, Nyacyonga zishe abatutsi baho nyamara nyuma yo guhagarika jenocide zikisubirira iwabo zikaba nta gikurikiranwa. Bikwiriye ko basubizwa aho bahoze ibyabo bigasobanuka. Aha twavuga nka Cyamukono n’abo bari kumwe i Muhura bishe bakaba bibereye iwabo amahoro.

Alias Emmanuel yanditse ku itariki ya: 6-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka