Jenoside yarimbuye inyandiko zose za APACOPE

Umwanditsi akaba n’umushakashatsi Kimenyi Alexis avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye benshi mu bashinze ishuri rya APACOPE, abaryigishagamo, abaryigagamo, ndetse ikanarimbura inyandiko zose z’iryo shuri.

Abitabiriye umuhango wo kwibuka muri APACOPE babwiwe amateka y'iri shuri
Abitabiriye umuhango wo kwibuka muri APACOPE babwiwe amateka y’iri shuri

Kimenyi ni umwe mu barimu batangiranye n’iryo shuri mu mwaka wa 1981.Yanditse igitabo yise “APACOPE: L’AUTRE PORTE DE L’ECOLE POUR LES TUTSI”, kivuga amateka y’ishuri rya APACOPE kuva ryatangira mu 1981.

Icyo gitabo kivuga itotezwa ryakorewe abashinze ishuri rya APACOPE, abaryigishagamo ndetse n’abaryigagamo kuva rishinzwe kugeza muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gitabo yakigaragaje bwa mbere ku cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2019, ubwo mu ishuri rya APACOPE bibukaga ku nshuro ya 25, abashinze ishuri, abari abarimu n’abanyeshuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ntangiriro y’iki gitabo, Kimenyi agaragaza uburyo Abatutsi bahejwe mu mashuri cyane cyane ayisumbuye.

Mu gihe u Rwanda rwabonaga ubwigenge mu 1962, umubare w’Abatutsi bari mu mashuri yisumbuye bari 36% y’abigaga amshuri yisumbuye bose. Mu 1973, kuri repubulika ya kabiri, Abatutsi bari mu mashuri yisumbuye bari 11% gusa.

Kimenyi Alexis wanditse igitabo
Kimenyi Alexis wanditse igitabo

Uku guhezwa mu mashuri yisumbuye, niko kwateye bamwe mu babyeyi bari bayobowe na Charles Shamukiga gushing ishuri rya APACOPE, ryari rigamije kwakira abana bose nta kuvangura, ariko cyane cyane bakibanda ku bana bavukijwe amahirwe yo kwiga n’uko ari Abatutsi.

Kimenyi avuga ko mu kwandika igitabo kivuga ku mateka ya APACOPE byamugoye, kuko nta nyandiko n’imwe ivuga kuri iryo shuri yabashije kurokoka.

Ati “Nagiye nifashisha ubuhamya navanye mu barokotse, cyane cyane abize hano, abarimu bigishije hano, n’abandi bantu bake cyane barokotse mu bashinze iri shuri. Urebye ni igitabo gishingiye cyane ku buhamya, kurusha ku nyandiko kuko inyandiko zose za APACOPE zaratikiye”.

Muri iki gitabo kandi, Kimenyi agaragazamo uburyo ishuri rya APACOPE kuva rishinzwe ryatotejwe, ndetse n’abanyeshuri baryigagamo bagatotezwa, ndetse ngo icyo gihe ryitwaga “Ishuri ry’Abatutsi”.

Ati “Imfura za APACOPE zarangije abana bose babonye diporome, uwari minisitiri w’uburezi icyo gihe (Nsekalije Aloys), ntibyamushimisha, ategeka ko abana bose babonye diporome babakuraho 10%. Murumva icyo cyemezo, abana bose bari bafite amanita kuva kuri 60% gusubiza hasi, diporome zabo zaraciwe”.

Umurungi Monique wigaga muri APACOPE muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nawe avuga ko iri shuri ryatotejwe igihe kinini, kugeza igihe Jonoside yatangiraga.

Umurungi avuga ko hari ibitero byagiye bitera kuri iri shuri na mbere y’uko Jenoside itangira, ariko icyo gihe ngo ntawe byishe.

Uhagarariye APACOPE mu mategeko Christine Shamukiga avuga ko n’ubwo Jenoside yahitanye benshi ndetse na byinshi muri APACOPE, itigeze isubira inyuma ko ahubwo yakomeje kwiyubaka ikanaguka.

Ati “APACOPE yakomeje kwiyubaka, ishuri mbere ryari rifite amashuri yisumbuye gusa, ariko nyuma yo kwinjira mu mateka meza, twashyizeho ishuri ry’inshuke n’ishuri ribanza. Abana bacu baratsinda neza, dufite abarezi bafite ubumenyi, kandi buri mwaka twohereza itsinda ry’abarezi kwihugura muri Leta zunze ubumwe za Amerika”.

Kugeza ubu muri APACOPE bibuka abantu bagera kuri 400 barimo abashinze ishuri, abari abarimu n’abanyeshuri bose bazize Jenoside, ariko ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko bukomeza kwakira n’andi mazina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyabereye APACOPE birababaje cyane.Baryitaga ishuli ry’Abatutsi.Uwarishinze,Charles Shamukiga,yishwe Habyarimana akimara gupfa.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abuyumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Tukibuka yuko ku munsi wa nyuma Imana izazura abantu bapfuye bayumvira nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6 umurongo wa 40.It is a matter of time kandi si kera,kubera ko Imana itajya ibeshya.

gatare yanditse ku itariki ya: 27-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka