U Rwanda rurakira abahanga mu gutegura ubukwe muri Afurika

Mu rwego rwo ku menyekanisha ibijyanye n’imyambarire n’ibindi bikenerwa n’abageni mu muhango w’ubukwe mu Rwanda ndetse no muri Afrika, ubu I Kigali harateranira abahanga n’inzobere mu gutunganya ibikenerwa mu bukwe.

Mai Atafo ni umuhanga mu gutegura ubukwe ukomoka muri Nigeria
Mai Atafo ni umuhanga mu gutegura ubukwe ukomoka muri Nigeria

Mai Atafo umunyamideri wambika abantu mu gihe cy’ubukwe n’ibindi birori ukomoka muri Nigeria, abona ko kurya neza bidahagije ku mubiri w’umuntu, ahubwo ko niyo wambaye neza ugaragara neza mu birori byawe.

Mu gihe hari gutegurwa igitaramo kiswe East African Wedding Show mu Rwanda kizahuza abantu bose bagira uruhare mu gutegura ubukwe bo muri Afurika y’uburasirazuba, ndetse n’ibindi bihugu byatumiwe, aho bagomba kurebera hamwe ko imico yo muri ibi bihugu yahurizwa hamwe ku bijyanye n’ubukwe, Amanda Louise wateguye iki gitaramo kubwe abona guhuza abantu b’abanyamideli kubijyanye n’ubukwe baturuka impande nyinshi zo muri afurika bifite akamaro kanini.

Agira ati ”uru n’ urubuga rwo guhuriza hamwe abakora ibikenerwa mu bukwe, haba imyambaro, ibiribwa, ama modoka, abafotora ndetse n’ibindi”.

Amanda akomeza yemeza ko hari igihe byakorwa n’undi muntu wo mugihugu runaka utanamenyereye igihugu cyawe nyamara ntibibuze ubukwe kuba bwiza, cyane cyane habayeho gukorera hamwe.

Ati ”ukeneye nk’imyenda wakwambara aho waba uri hose, yo mu gihugu runaka wayibona bitagoranye kandi bikaryohera ibirori byawe”.

Mai Atafo umunyamieli ukora imyenda yambarwa m’ubukwe ukomoka mu igihugu cya Nigeria witabiriye ibi birori, ngo m’ubukwe ibintu byose biba bikenewe ari ibijyanye n’imirire,imyambarire,make up,…,akomeza agira ati :”burya iyo wariye neza uba ukeneye no kwambara neza kugirango ukubona abone ucyeye hose”.

Iki gitaramo cya East African Wedding Show kizamara iminsi 2, kizahuza abakora ibijyanye n’ibikenerwa mu bukwe,ndetse hanagaragazwe buri muco w’igihugu. Ibihugu byitabiriye ni U Rwanda,Uganda, Kenya,Nigeria na Ghana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu bintu bidushimisha cyane mu buzima,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,etc...Cyangwa amadini amwe akavuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.

gatera yanditse ku itariki ya: 9-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka