Menya uko bamwe mu bahanzi nyarwanda bahembwa

Benshi mu bahanzi nyarwanda bo hambere, bavuga ko bakoraga umuziki kubera kuwukunda ariko bafite ibindi bibatunze, ibintu bitandukanye n’uko ubu bimeze kuko ubuhanzi ari umwuga utunga nyirawo.

Butera Knowless
Butera Knowless

Mu bihugu byateye imbere, biroroshye kuba wamenya uko umuhanzi runaka ahembwa, umutungo atunze n’andi makuru arebana n’iby’ubukungu kuko ikoranabuhanga n’umuco byabo bibemerera kubishyira hanze.

Mu gihe iwacu tutaratera iyo ntambwe, Kigali Today yifashishije amafaranga abahanzi nyarwanda batandukanye bazishyurwa mu gitaramo kizitabirwa n’abahanzi benshi b’Abanyarwanda (abanyamuziki, abanyarwenga, abavanga imiziki n’abashyushyarugamba) ndetse n’abanyamahanga, kikazaba mu minsi iri imbere.

Uku niko aba bahanzi bazahembwa muri iki gitaramo cyanatumiwe mo umuhanzi Sheebah Karungi
Uku niko aba bahanzi bazahembwa muri iki gitaramo cyanatumiwe mo umuhanzi Sheebah Karungi

Muri iyi nkuru turabaha ishusho y’amafaranga abahanzi batandukanye bazishyurwa, bitavuze ko ari yo bahagarariraho, kuko hari ubwo bajya hejuru cyangwa munsi yayo.

Nkuko umwe mu bahanzi waganiriye na Kigali Today abivuga, ngo aya mafaranga ni make ku yo asanzwe akorera, kuko ari igikorwa kigamije inyungu rusange nabo bakatura, bityo akaba ari n’uburyo bwo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu.

Knowless na Mbonyi ku isonga mu gukorera agatubutse

Israel Mbonyi
Israel Mbonyi

Muri iki gitaramo, abahanzi bazahembwa amafaranga menshi ni Butera Knowless ndetse na Israel Mbonyi kuko buri wese azatahana sheki y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw).

Ku mwanya wa kabiri mu gutahana agatubutse hari Yvan Buravan na Bruce Melody kuko buri wese azahembwa miliyoni n’ibihumbi magana inani (1,800,000 Frw), bagakurikirwa na Charlie na Nina bazahembwa miliyoni n’ibihumbi magana arindwi ndetse na Rider Man uzahembwa miliyoni n’igice (1,500,000Frw).

Yvan Buravan
Yvan Buravan
Bruce Melody
Bruce Melody

Utari muri aba azahembwa munsi ya miliyoni

Muri iki gitaramo, Social Mula azahembwa ibihumbi magana cyenda (900,000 Frw), naho Jules Sentore ahembwe ibihumbi magana inani (800,000 Frw).

Muri iki gitaramo umuhanzi Mani Martin, umunyarwenya Rutura (Arthur Nkusi) na Seburikoko, buri wese akazahembwa ibihumbi magana arindwi na mirongo itanu (750,000 Frw).

Si abo gusa bafite umurimo muri iki gitaramo kuko Active na Urban Boyz, buri wese azahembwa ibihumbi magana arindwi (700,000Frw), Jack B ahembwe ibihumbi magana atanu (500,000 Frw).

Gratien uzwi nka Seburikoko cg Papa ca va
Gratien uzwi nka Seburikoko cg Papa ca va
Jules Sentore
Jules Sentore

Muri iki gitaramo kandi hazaba hari n’ abavanga imiziki (DJ) batandukanye, nabo bazahembwa mu buryo butandukanye, kuko DJ Marnaud azahembwa ibihumbi magana ane (400,000Frw), DJ Bissosso ahembwe ibihumbi magana atatu (300,000Frw), naho abashyushyarugamba Lion Imanzi azahembwe ibihumbi magana atatu (300,000Frw) naho Anita Pendo ahembwe ibihumbi magana abiri (200,000Frw). Mu bahanzi, uzahembwa duke ni Response uzahembwa ibihumbi magana abiri (200,000Frw).

Mani Martin
Mani Martin
Charlie na Nina
Charlie na Nina
Social Mula
Social Mula
Active
Active
Anita Pendo
Anita Pendo
Urban Boyz
Urban Boyz
Rutura
Rutura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

bariya ntibakorera imana bakorere India zabo

peter yanditse ku itariki ya: 19-03-2019  →  Musubize

ark woe Seyoboka wagiy’umenya ibyawe mbereyokumenya ibyabandi kd ujye umenyako iy’utunze umuntu urutoki uzisigaye zose ziba zireba woe nibaz’impamvu mwinjira mubuzima bwabandi kd mwebwe ntawinjiye mubwanyu uretseko nokumeny’ibyawe ntacyo byatumarira gusa msg zawe rwose mbona ntacyo zubaka

Davis yanditse ku itariki ya: 19-03-2019  →  Musubize

Jyewe ndibariza abasomyi ibintu 2 gusa.
Icya mbere:Ese ni byiza ko Umutegarugori w’umunyarwanda yisiga Tatooing (tatouages) nkuko mbona Knowless yabikoze?Ndabona bidakwiye ku mugore w’umunyarwanda.Icya kabiri:Ese ko ba Israel Mbonyi bavuga ko baririmbira Imana,buriya nibyo,cyangwa ni amafaranga baba bishakira?Impamvu mbibaza,nuko muli Matayo 10 umurongo wa 8,Imana idusaba kuyikorera tudasaba amafaranga,tukigana Yesu n’Abigishwa be.Bajyaga mu nzira bakabwiriza abantu ku buntu,badasaba icyacumi.Nkuko tubisoma muli Ibyakozwe 20 umurongo wa 33,umurimo wo kubwiriza bawufatanyaga n’akazi gasanzwe kugirango babeho.Munsubize.

seyoboka yanditse ku itariki ya: 18-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka