Padiri uzwi mu njyana ya Hip Hop yakoze indirimbo ituje

Padiri Jean François Uwimana, avuga ko yatekereje cyane ku muco nyarwanda maze akora indirimbo ijyanye na wo yise ’Nyirigira’.

Padiri Jean François Uwimana amenyerewemu ndirimbo z'injyana ya Hip Hop
Padiri Jean François Uwimana amenyerewemu ndirimbo z’injyana ya Hip Hop

Ni indirimbo iri mu njyana ituje ifite ubutumwa bwo gusaba imbabazi, igaragaza n’ubuntu Imana ifitiye abantu.

Aganira n’umunyamakuru Ines Nyinawumuntu wa Kigali Today, Padiri Uwimana yagize ati : « Nahisemo gukora indirimbo ituje, ku njyana yumvikanamo umuco nyarwanda cyane, kugira ngo twibutse urubyiruko ko rutagomba kwibagirwa iby’iwacu, ngo tugume mu njyana z’abanyamahanga gusa. »

Mu butumwa atanga muri iyi ndirimbo, avuga ko nyuma yo kubona abantu bamwe basa n’abataye umutwe kubera kurarikira iby’isi, bagateshuka ku nshingano bafite z’abantu, bakagira irari ryinshi ribyara ibibazo, nyuma bakicuza impamvu babikoze, bashobora kwegera Imana bagasaba imbabazi kandi ikabumva.

Padiri Jean François Uwimana mukiganiro na Ines Nyinawumuntu
Padiri Jean François Uwimana mukiganiro na Ines Nyinawumuntu

Nyuma yo gukora iyi ndirimbo ariko, ngo ntibizamubuza gukomeza gukora indirimbo za Hip Hop kuko ari zo urubyiruko rukunda. Yagize ati « Nyuma y’iyi ndirimbo nzakomeza nkore Hip Hop kuko abo nshaka guha ubutumwa cyane ni urubyiruko rufite amaraso ashyushye, kandi ubona abenshi ari yo njyana bakunze ».

Nubwo indirimbo ze zitangiye kumuha uburyo yabonamo amafaranga ngo si cyo yari agamije. Ati « Jyewe intego yanjye kwari ugutanga ubutumwa bwegera Imana cyane ku rubyiruko. Ariko hari abapadiri b’inshuti zanjye cyane baba hanze, bantera inkunga no mu bijyanye n’amafaranga. Hari n’inshuti zanjye zamfungurije umurongo kuri « Youtube », kandi ngo bigera igihe bikabyara amafaranga. »

Ubutumwa bwe ngo ntashaka ko bwumvwa n’abanyarwanda gusa, kuko afite gahunda yo gukora indirimbo mu ndimi zitandukanye, harimo n’iri hafi gusohoka iri mu cyongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Well done padiri.

Opra yanditse ku itariki ya: 4-03-2019  →  Musubize

Padiri komeza utwigishe inzira igana imana tuzahurire mu ijuru ariko I by isi ni danger padiri n abisi baraducumiza.

Fred yanditse ku itariki ya: 4-03-2019  →  Musubize

I love thus man

Kiki yanditse ku itariki ya: 4-03-2019  →  Musubize

Komera komeza utere imbere padiri wacu.

Lili yanditse ku itariki ya: 4-03-2019  →  Musubize

Padiri ndamwemera.

Mambo yanditse ku itariki ya: 4-03-2019  →  Musubize

Igitekerezo cya Padiri ni cyiza rwose.Bible yereka abantu ko kugira IRARI bigutandukanya n’Imana.Nkuko 1 Yohana 2:15-17 havuga,abakunda ibyisi ntibazabona ubuzima bw’iteka muli Paradis.Nyamara usanga abantu hafi ya bose bibera mu gushaka ibyisi gusa,bakibagirwa gushaka Imana.Bumva ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,etc...Muli Matayo 16:26,Yesu yigeze kubaza abantu ati:"Byakumarira iki gukira hanyuma ntuzabone ubuzima bw’iteka"??
Gusa icyo nunganiraho Padiri,nuko atabwiriza mu ndirimbo gusa.Ahubwo akigana Yesu n’Abigishwa be,nawe akajya mu nzira no mu ngo z’abantu kubwiriza.Kubera ko KUBWIRIZA bisaba kwegera umuntu mukungurana ibitekerezo ku byerekeye Imana.Soma Ibyakozwe 17:17.

gatare yanditse ku itariki ya: 3-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka