Senderi utari mu bahatanira Salax Awards yemera ko kuri iyi nshuro atakoze neza

Senderi International Hit umaze imyaka ine afite igikombe cya Salax nk’umuhanzi uririmba Afrobeat, ku mugoroba wo ku wa 11 Gashyantare 2019 ntiyagaragaye ku rutonde rwatangajwe rw’abahanzi bazahatanira ibihembo by’uyu mwaka, bituma asohoka anyonyomba abantu ntibamenya aho yarengeye.

Senderi n'umukobwa we bishimira igikombe cya Salax Senderi yegukanye muri 2014
Senderi n’umukobwa we bishimira igikombe cya Salax Senderi yegukanye muri 2014

Ubwo bari barangije guhamagara abahanzi batanu baririmba mu njyana ya Afrobeat bazahatanira iki gikombe, mu cyumba abahanzi n’abanyamakuru bari bicayemo humvikanye kujujura bibaza impamvu uyu muhanzi atari ku rutonde, abandi batangira gutera urwenya ko ubwo atarimo nta gashya bazigera babona.

Senderi wari wicaye ku ruhande rwegereye aho basohokera, yahise anyonyomba arisohokera yicara mu modoka yari yamuzanye yari iparitse hanze, hashize akanya ahita yigendera. Umunyamakuru wa Kigali Today wamukurikiye asohoka, yamubwiye ko n’ubwo adashyizwe ku rutonde ariko atabura gushima abateguye ibi bihembo anemera ko kuba ataruriho nta gitangaza kirimo kuko atakoze cyane mu mwaka ushize.

Senderi ati “Ni byo ntabwo nakoze rwose…. umwaka ushize nahugiye mu matora y’abadepite nzenguruka ahantu henshi ndirimba indirimbo zijyanye n’ibikorwa by’amatora, mbivamo njya muri gahunda z’umuryango wanjye kuko wari unkeneye cyane. Kuri jyewe ndemera ko ntakoze cyane ugereranyije n’abandi twari mu cyiciro kimwe.”

Mu myaka ibiri ishize, Senderi International Hit asa n’uwahugiye cyane mu bikorwa by’amatora kuko no muri 2017 yazengurutse igihugu ari kumwe n’uwari umukandisa wa RPF Inkotanyi, mu gihe umwaka wa 2018 yarimo yamamaza abadepite mu turere dutandukanye.

Mu magambo ye, yabwiye umunyamakuru ko ibi bimuhaye isomo ryo kongera gukora cyane ku buryo umwaka utaha azaba ayoboye abandi bahanzi muri Afrobeat.

Ati “Ibi bimpaye isomo ngomba kubayobora umwaka utaha.”

Senderi International Hit, ni we wari umaze imyaka ine abitse igikombe cya Salax cy’abahanzi ba Afrobeat yahawe muri 2014, asa n’utebya akavuga ko nta wundi muhanzi uzabika iki gikombe imyaka ingana n’iyo akimaranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka