Ndirimba ikinyarwanda kitavangiye kuko nkunda ururimi rwanjye- Clarisse Karasira
Clarisse Karasira, umunyarwandakazi uririmba indirimbo zirimo ikinyarwanda cyimbitse, ku buryo hari abatangazwa no kumva ko akiri umukobwa w’imyaka 21, avuga ko we icyo adakora ari ukuvanga indimi mu ndirimbo ariko ko yumva aririmba ikinyarwanda gisanzwe.

Mu Kiganiro na Kigali Today yagize ati : «Indimbo zanjye ni ikinyarwanda, simvangira ururimi nkoresha izi mvugo zigezweho, sinazizi cyane. Ntangazwa no kumva hari abavuga ko harimo ibyo benshi batumva kandi mba naririmbye ikinyarwanda gisanzwe. »
Clarisse, avuga ko yiga mu ishuri yakundaga cyane isomo ry’ikinyarwanda akanaritsinda cyane, ku buryo yahoraga yifuza kutazapfusha impano y’ururimi afite ubusa.
Clarisse, yavuze ko iyo agiye guhimba indirimbo atajya kure y’ubuzima busanzwe kandi ko bimutwara umwanya muto cyane. Yagize ati «Iyo ngiye guhanga ndeba ibinkikije, ibyo mbona kenshi. Ntibingora ahubwo iyo ntangiye kwandika ibitekerezo birisuka, nkaza gufata undi mwanya wo guhitamo bimwe ibindi nkabireka ».
Yavuze ko nta muntu umufasha guhimba, ko byose abyitekerereza akanabyishyirira ku murongo uko abyifuza.
Nubwo indirimbo ze zatangiye kubyara inyungu z’amafaranga, ngo si zo ashyize imbere. Ati «Ubu abantu bamwe bampamagara mu bitaramo, mu bukwe, amafaranga araza gahoro. Gusa ubu si yo nshyize imbere, ahubwo ndacyaharanira kugaragaza impano n’ubushobozi bwanjye, kuko ibyo iyo ubikoze neza, ibindi birikora ».
Kuri ubu amaze gusohora indirimbo eshatu mu majwi n’amashusho, harimo iyo aherutse gushyira hanze yise Ntizagushuke, ariko ngo izikiri mu mishinga ni zo nyinshi.
Indirimbo nshya ya Karasira yise Ntizagushuke
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Clarisse Karasira Turagushyigikiye uri Umunyarwandakazi wuzuye.
KARARISE KARASIRA NAKOMEREZE AHO TURAMUKUNDA CYANE
I love you
ntizagushuk ndayikunda chant
Clarisse Karasira nakomereze aho cne kuko ndumva afite impano yo guhanga Kdi nsaba n’ikigo gifite umuco mu inshingano ko zazaza zireba abana nkaba kigateza imbere ibihangano byabo.Kuko umuco iyo ucitse w’igihugu ni igihugu ntabwo gishobora gusigara birajyanirana.
Clarisse aratunezeza cyaneeeeee, ubuhanga
Umuco, kbs Turamushyigikiye. Courage
Clarisse karasira arashoboye kbs aratandukanye. Indirimbo ze zikora kumutima. Imana imwongerere impano nubuhanga