Ubutumwa bwa bamwe mu byamamare mu muziki ku munsi w’abakundana

Tariki ya 14 Gashyantare, ni umunsi benshi bafata nk’umunsi w’abakundana. Ni umunsi abantu batandukanye bereka abo bakundana ko babazirikana mu rukundo kandi ko babitayeho kurusha uko babiberekaga mu yindi minsi.

Kuri uwo munsi wahariwe abakundana, uzwi ku izina rya Saint Valentin cyangwa se Valentine’s Day, Kigali Today yaganiriye na bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda bagira icyo batangaza ku rukundo ndetse n’uko bafata uwo munsi.

King James

James Ruhumuriza uririmba mu njyana ya R&B na Afrobeat wamenyekanye ku izina rya King James, yatangiye gukora umuziki mu mwaka wa 2006.

King James yabaye umuhanzi mwiza mu mwaka wa 2011 aho bya muhesheje igihembo muri Salax Awards. Mu mwaka wa 2012 yegukanye igihembo gikuru mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star. Kuri Saint Valentin muri uyu mwaka wa 2019, King James yamaze impungenge abafana be badafite abakunzi ko abakunda.

Yagize ati “Urukundo ni kimwe mu bituma umunezero w’umuntu wuzura. Ni byiza ku bakundana, kandi urukundo rurizana. Umunsi mwiza ku bantu bakundana.”

Riderman

Gatsinzi Emery wamamaye ku izina rya Riderman ni umuhanzi ukora indirimbo ze mu njyana ya Rap.

Riderman yatangiye gukora umuziki mu mwaka wa 2006 ari mu itsinda rya UTP, akaba ari umwe mu bahanzi bafite abafana batari bake mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2008 ni we watsinze bwa mbere Salax Awards, mu mwaka wa 2010 album ye yahembwe na Salax Awards, naho mu mwaka wa 2013 atwara Primus Guma Guma Super Star. Riderman ashishikariza abantu kugira urukundo, kandi ku bakundana ngo ntibikwiye kuba iby’akanya gato.

Yagize ati “Udakunda ntazi Imana, ibi ubisanga muri Bibiliya. Urukundo ni cyo kintu cyiza Imana yashyize hagati y’abantu. Umunsi mwiza ku bakundana.”

Dream Boys

Iri ni itsinda riririmba injyana ya R&B. Ryatangiye gukora umuziki mu mwaka wa 2009. Iri tsinda rigizwe na Nemeye Platini hamwe na Mujyanama Claude wamenyekanye nka TMC. Mu mwaka wa 2017 batwaye Primus Guma Guma Super Star.
Nemeye Platini wo muri Dream Boys ku bijyanye n’umunsi w’abakundana mu butumwa yatanze yagize ati “njye nemera ko urukundo ruriho, kandi ko abakundana bakwiriye kurwuhira ngo rukomeze rukure,umunsi mwiza ku bakundana.”

Jay Polly

Tuyishime Joshua (Jay Polly), ni umuhanzi wamenyekanye mu Rwanda mu njyana ya Hip Hop. Mu mwaka wa 2014 yegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star. Yagiye akora indirimbo nyinshi kandi zakunzwe. Jay Polly ashishikariza abakundana kubigira ibya buri munsi.

Ati “Ni byiza ko uyu munsi wakwereka mugenzi wawe ko umukunda, mwasohokana, wamuha impano n’ibindi, ariko rero muba mukwiye kumvikana mu buzima bwanyu bwa buri munsi”.
Jay Polly yakomeje yifuriza umunsi mwiza kubakundana.

Knowless

Jeanne d’Arc Ingabire Butera (Knowless) yatangiye gukora umuziki mu mwaka wa 2011, akaba aririmba mu nyana ya R&B.

Mu mwaka wa 2013 yabonye umwanya wa gatatu muri Primus Guma Guma Super Star, muri uwo mwaka kandi yatwaye Salax Awards nk’umuhanzi mwiza w’umugore.

Mu mwaka wa 2015 yegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryari ribaye ku nshuro yaryo ya gatanu.

Knowless abona ko urukundo ari ikintu cyiza, ndetse ko buri wese yakarugize, kuko iyo hari urukundo ibintu byose bigenda neza, kuko urukundo ari ishingiro ry’umunezero ku bantu.

Yagize ati “Burya n’iyo haje ibibazo mu bakundana, ahari urukundo murihanganirana, mukamenya uko mubishakira umuti. Abakundana bagire umunsi mwiza.”

Bruce Melody

Itahiwacu Bruce ni umuhanzi nyarwanda wamamaye ku izina rya Bruce Melody, Akunzwe na benshi kubera kuririmba indirimbo zirimo amagambo y’urukundo akora benshi ku mutima.
Mu mwaka wa 2018 ni we wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star. Bruce Melody avuga ko ari byiza gukunda ndetse kandi ukanakundwa.
Yagize ati “urukundo ruhatse byose mu buzima bwa muntu. Urukundo nirwogere ndetse rusange n’abatarugira nka ya ndirimbo. Umunsi mwiza ku bakundana.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gukunda nibyiza

Nkunzimana yanditse ku itariki ya: 20-07-2019  →  Musubize

Rwose ni byiza GUKUNDANA.Ndetse n’Imana irabidusaba nk’abakristu.Ariko ikibabaje nuko ibyo abantu basigaye bita gukundana,usanga akenshi bikorwa n’abantu batashakanye,ahubwo bishimisha gusa bakora ibyo Imana itubuza.Ni ukuvuga kuryamana.Bigatuma Saint Valentin nayo iba mu minsi ibabaza Imana.Urukundo nyakuri Imana idusaba,ni urutubuza kurwana,kwicana,gusambana,kwiba,etc...Nyamara nibyo abantu bakora ku bwinshi.Reba intambara zuzuye mu isi.Abantu bazi ko atari aba Fiyanse officially cyangwa bari "married",nimusigeho kubeshyana ngo murakundana.Mwibabaza Imana yacu.Nkuko Imana ivuga muli 1 Abakorinto 6:9,10,abantu bose bakora ibyo itubuza,ntibazaba muli paradizo.Ni ukutagira ubwenge iyo ukora ibyo Imana itubuza,bikazakubuza kubona ubuzima bw’iteka.

Gatare yanditse ku itariki ya: 15-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka