Menya Lucky Fire umuhanzi ‘urusha indirimbo nyinshi’ abandi mu Rwanda

Dusabimana Emmanuel umuhanzi wiyise Lucky Fire, ubundi akiyita ‘Michael Jackson wo mu Rwanda’, avuga ko arusha abandi bahanzi bose indirimbo nyinshi kuko ngo afite izirenga 666 mu myaka itatu amaze atangiye uyu mwuga.

Lucky Fire yiyita icyamamare nyamara benshi ntibamuzi
Lucky Fire yiyita icyamamare nyamara benshi ntibamuzi

Abajijwe impamvu avuga ko indirimbo ze zirenga 666 nyamara uyu mubare abizera bajya bavuga ko ari umubare wa Satani, uyu muhanzi yarasubije ati "Njye si izo ndirimbo mfite gusa ahubwo zirenze uwo mubare".

Uyu muhanzi usetsa benshi avuga ko adakora umuziki nk’uburyo bwo gusetsa abamukurikira nk’uko bamwe babikeka, ahubwo ngo umuziki uramutunze kuko ngo ajya agira amahirwe agakorera ibihumbi 200 mu ijoro rimwe.

N’ubwo hari abamwumva nk’utera urwenya mu biganiro bye, cyangwa uwiyemera agamije gushimisha amatwi y’abamwumva, Lucky Fire ntibimubuza kuvuga ko ariwe muhanzi usigaye ku isi uhagarariye injyana ya Pop yahoze ikorwa n’ikirangirire ‘Michael Jackson’, ndetse ntanatinya kwiyitirira izina ry’iki kirangirire.

Mu mbyino no mu miririmbire, agerageza kwigana byinshi mu byakorwaga na Michael Jackson, akanavuga ko ariwe akomoraho injyana akaba anamwigiraho ibitandukanye mu muziki, n’ubwo ababibonye babifata nk’ibisetso.

Lucky Fire yagaragaje ko abafata umuziki we nk’imikino, atariko bimeze ahubwo ngo ni akazi gasigaye kamutunze ku buryo abona amafaranga aringaniye yo kumutunga.

Ati “Njya ntumirwa gutaramira mu tubari ahantu hatandukanye kandi amafaranga macye bampa ni ibihumbi 50. Nkunda no kuririmbira mu kabari ka Top Chief kari Nyabugogo nkishyurwa. Rimwe na rimwe nishyurwa ibihumbi 50, ariko hari n’aho banyishyura ibihumbi 200.”

Lucky Fire twamubajije niba hari akandi kazi akora kamwinjiriza amafaranga, avuga ko mbere yafatanyaga n’ababyeyi kuvura Gakondo, ariko ubu ngo yarabihagaritse yiyemeza gukora umuziki n’ubwo yemera ko mbere akijya mu muziki yari agihuzagurika.

Mu ndirimbo nyinshi yakoze, harimo eshanu zivuga ku mazina y’abanyampinga batowe muri Miss Rwanda, nk’iyitwa Mutesi Jolly, Iradukunda Elsa, Lilliane, anakora umwihariko kuri Josiane kuko we yamukoreye indirimbo ebyiri harimo iyitwa “Namwita Mwiseneza Josiane”.

Uyu muhanzi ugibwaho impaka na benshi, yanahimbye indirimbo ku bategetsi bakomeye ku isi barimo Vladmir Putin na Donald Trump akaba ngo yarazikoze avanze ikinyaranda n’icyongereza agamije ko wenda umunsi umwe zizabageraho.

Nubwo byumvikana nk’ibitangaje, Lucky Fire avuga ko hari Abanyarwanda baba mu mahanga bumvise ibi bihangano babikuye kuri Youtube ye, bakamwandikira bamusaba kuzakora n’izindi ndirimbo nk’izi.

Yakoze indirimbo z’amakipe akomeye hano mu Rwanda, anasubiramo indirimbo yitwa “Billie Jean” ya Michael Jackson yumvikanamo urwenya rwinshi.

Kuri we ngo gukora indirimbo z’amakipe akunzwe ngo ni urugendo rwo gushakisha uko abakunzi b’aya makipe nawe bamukunda. “Nakoze indirimbo ya Rayon Sport aba Rayon bamwe barankunda, mpita mvuga ngo reka nkore n’iya APR FC kugira ngo n’abafana bayo bazankunde”

Lucky Fire avuga ko icyo yishimira ari ukuntu yakoranye indirimbo na Jay Polly, Bull Dogg, Fireman na P Fla kandi ngo bikaba bitaramugoye gukorana n’aba bahanzi indirimbo nk’uko yabikekaga.

Indirimbo nyinshi za Lucky Fire ntizumvikanamo ubuhanga mu kuririmba ndetse n’imicurangire usanga hari abayikemanga, bikiyongeraho ko izifite amashusho usanga adacyeye nk’uko andi mashusho agezweho aba akoze.

Iki kibazo Lucky Fire yagisubije agira ati “Nibyo koko mu minsi ya mbere narahuzagurikaga cyane nkakora ibintu mpubutse kuko aribwo nari ngitangira, ariko ubu natangiye guhindura uburyo nakoragamo mpereye ku ndirimbo ‘Namwita Josiane’ mperutse gukora”.

Uyu muhanzi uvuga ko yamamaye n’ubwo hari benshi batamuzi, yatangiye kugaragara mu ntangiriro za 2018 ubwo kuri Youtube hatangiraga kuzenguruka indirimbo ze agaragara mu mashusho agerageza ku buryo bwasetsaga bamwe, kubera kugorwa no kwigana imibyinire ya Michael Jackson, anakoma akaruru kazwi mu ndirimbo z’iki kirangirire.

Abakurikirana ibihangano bye, bamufata nk’umunyarwenya ubinyuza mu ndirimbo, kuruta kuba ari umunyamuziki ushaka kubigira umwuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

gusa njye aransetsa pe akomereze aho kandi gushaka ni ugushobora

dj dady yanditse ku itariki ya: 28-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka