Ntabwo nshoje... Ndacyafite ibindi bitaramo ngomba gukora - Yvan Buravan

Nyuma y’ukwezi n’igice akora ibitaramo mu bihugu 12 bya Africa, Burabyo Yvan uzwi nka Yvan Buravan, waraye ugarutse mu Rwanda aravuga ko adasoje ibi bitaramo arimo akora nyuma yo gutsindira igihembo cya radio y’Afaransa Prix Decouverte.

Gusa n’ubwo benshi mu bakunzi be bari bamutegereje, avuga ko n’ubundi nta minsi myinshi azamara I Kigali kuko agomba gukomeza gukora ibindi bitaramo hanze y’u Rwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yageraga ku kibuga cy’indege I Kanombe.

Yagize ati “Ubundi nagombaga kurangiriza gahunda y’ibitaramo icya rimwe, ariko ubu nje mu Rwanda muri gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, nkifatanya n’Abanyarwanda bose. Nyuma y’icyunamo ngomba guhita nsubira i Paris aho mfite igitaramo ku itariki 16 Mata”.

Nyuma yo kuva mu gihugu cy’u Bufaransa kandi, azakomereza muri Cote d’Ivoire aho afite ibindi bitaramo bibiri, birimo na « Festival des Musiques Urbaines d’Anoumabo » (FEMUA) izaba ku nshuro ya 12, kuva tariki ya 23 kugera kuya 28 Mata 2019.

Yvan Buravan avuga ko yakuye isomo mu bihugu yakozemo ibitaramo, birimo ko abahanzi nyarwanda bagomba gukora uko bashoboye bakamenyekanisha umuziki wabo mu mahanga, kuko wakundwa.

Yagize ati “Hari aho najyaga kuririmba ngasanga indirimbo zanjye barazizi, abandi bakitabira ku buryo byantunguraga. Tugomba kwiga uburyo umuziki wacu wasohoka mu gihugu, kuko ikigaragara cyo ni mwiza kandi abantu bawukunda, ikibazo ubu ni uko batawubona”.

Ibi bitaramo byose, Buravan yabigejejwemo n’igihembo cya Prix Decouverte, gitangwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), akaba yaragitsindiye mu mwaka wa 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka