Hari ku itariki ya 11 z’ukwezi kwa Feburuwari - byinshi ku ndirimbo Marita y’Impala

Indirimbo Marita y’Impala ni imwe mu ndirimbo z’iyi orchestre zakunzwe cyane. Kimwe mu byatumye ikundwa ni uburyo igaruka ku nkuru mpamo yabayeho ku itariki 11 z’ukwa kabiri, ubwo umusore witwa Kaberuka yapapuraga inshuti ye umukobwa w’inshuti ye witwa Marita ikanamurongora. Umunyamakuru Cyprien Mupenzi Ngendahimana yaganiriye n’umwe mu bari bagize Impala amubwira uko byagenze. Ni mu Kiganiro cya KT Radio.

Kaberuka na Marita baririmbwa muri iyo ndirimbo babana nk'umugore n'umugabo, mu Karere ka Rutsiro. Ariko ntabwo bakunda kuvuga kuri aya makuru abavugwaho.
Kaberuka na Marita baririmbwa muri iyo ndirimbo babana nk’umugore n’umugabo, mu Karere ka Rutsiro. Ariko ntabwo bakunda kuvuga kuri aya makuru abavugwaho.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

muzadukorere no kuri IBYISI NI AMABANGA

Elysee yanditse ku itariki ya: 13-02-2019  →  Musubize

Feburuwari ni February bashyize mu Kinyarwanda, ni ukwezi kwa kabiri, kwitwa Gashyantare mu Kinyarwanda.

Pasteur yanditse ku itariki ya: 12-02-2019  →  Musubize

None se ko mwavuze ko mugiye kutubwira byinshi kuri iyi nkuru nkaba mbona mwashyizeho introduction gusa?

Alias yanditse ku itariki ya: 11-02-2019  →  Musubize

Feburuwari MWadusha arijambo ry’ikinyarwanda risobanura ukuhe kwezi? kubwanjye nubwambere naryumva mumazina y’amezi batwigishije mukinyarwa. mudufashe abandika inkuru nkizi nziza mwirinde kwangiza ururimi rwacu rwiza

yves yanditse ku itariki ya: 11-02-2019  →  Musubize

Mbese Yves utanze igitekerezo warumvise iyo ndirimbo cyangwa nugupfa gutanga comment gusa

kamanzi yanditse ku itariki ya: 11-02-2019  →  Musubize

Iyi nkuru ni ikinyoma cyambaye ubusa. Uriya mugabo ni Biraro Atanazi yarihiye umugore we Marita amashuri ku Kibuye no mu Birambo akiri umukobwa barumvikanye ko azamurongora, yahinduka akaba Kaberuka ate? Ni byiza kubanza kumenya amakuru y’impamo mbere yo kuyatangaza imyaka n’imyaniko

Bananeza yanditse ku itariki ya: 12-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka