Saint Valentin: Uko bamwe mu byamamare bayizihije mu minsi yashize

Tariki 14 Gashyantare ni umunsi hirya no hino ku isi abantu batandukanye bizihiza umunsi w’abakundana uzwi nka Saint Valentin cyangwa se Valentine’s Day.

Bamwe mu byamamare na bo ntibatangwa mu kwizihiza uwo munsi, ndetse na nyuma yawo, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bakerekana uko bawizihije, cyane cyane hagati yabo n’abakunzi babo.
Aba ni bamwe muri bo:

Kim Kardashian

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Kim Kardashian, bamwe bafata nk’umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga, muri 2017 ku munsi w’abakundana yashyize hanze ifoto ye asomana n’umukunzi we, umuraperi w’umunyamerika Kanye West. Icyo gihe byagaragaraga ko iyo couple yishimye nyuma y’ibibazo bari baraciyemo.

David Beckham

Umukinnyi w’icyamamare mu mupira w’amaguru ukomoka mu Bwongereza, David Beckham, muri 2017 yifurije umunsi mwiza w’abakundana umukunzi we bamaranye imyaka 17, Victoria Beckham, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. David Beckham yanditse amagambo akora ku mutima agira ati “Ndifuriza umunsi mwiza w’abakundana umugore wanjye ndetse n’umuryango yampaye, abahungu batatu n’umukobwa umwe”.

Mariah Carey

Uyu muririmbyi w’ikirangirire, ku munsi w’abakundana muri 2017, yahisemo kugaragaza urukundo rwe ashyira ku rukuta rwe rwa Istangram ifoto ye n’uwo yihebeye, James Parker.

Barack Obama

Umunyapolitiki wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Barack Hussein Obama, muri 2017 ku munsi w’abakundana yeretse isi yose uburyo akundamo umufasha we Michelle Obama abinyujije mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter.
Yagize ati “Umunsi mwiza w’abakundana Michelle, imyaka 28 tubana buri gihe kuri jyewe mbona ari bishya.”

Michelle Obama

Michelle Obama na we ntabwo yabonye ubwo butumwa bw’umugabo we ngo aceceke kuko na we yifurije umukunzi we umunsi mwiza. Michelle Obama abinyujije kuri twitter, na we yagize ati “Umunsi mwiza w’abakundana mukunzi wanjye, musangirangendo wanjye ku kirwa.”

Will Smith na Jada Pinkett Smith

Muri uyu muryango w’ibyamamare mu mafilime, ku munsi w’abakundana ngo kuri bo byari igihe cyo kwerekana ko ikibatsi cy’urukundo hagati yabo kigihari.
Mu mwaka ushize wa 2018, Will Smith yashyize ifoto yo hambere kuri Instagram, igaragaza ibihe byiza yarimo icyo gihe n’umugore we, ayiherekeresha amagambo yifuriza ibihe byiza abakundana bose bo ku isi.

Carla Bruni na Nicolas Sarkozy

Carla Bruni, umugore wa Nicolas Sarkozy wahoze ari umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa, na we ku munsi w’abakundana muri 2018 yifurije umukunzi we Nicolas Sarkozy umunsi mwiza w’abakundana. Abinyujije kuri Instagram, Carla Bruni yagize ati “Mwaramutse mukunzi wanjye Valentin, umunsi mwiza w’abakundana, Rukundo rwanjye.”

Diamond Platnumz

Mu gihe ibindi byamamare byasakaye mu itangazamakuru bigaragaza ibihe byiza basangiye n’abakunzi babo ndetse n’amagambo meza babwiranye ku munsi w’abakundana, ibyo si ko byagendekeye umuhanzi Diamond Platnumz.

Uwo muhanzi wo muri Tanzaniya yatandukanye n’umukunzi we Zari Hassan ku munsi w’abakundana muri 2018. Zari wafashe iya mbere mu guhagarika urukundo rwe na Diamond yagize ati “Mubyumve birangoye pe! Byagiye bivugwa ndetse hanaboneka ibimenyetso by’uko Diamond ari umusambanyi, nafashe icyemezo cyo kubihagarika kuko icyubahiro cyanjye sinshaka kugitesha ikuzo.”
“Turatandukanye nk’abakundana, ariko turacyari kumwe nk’ababyeyi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose ni byiza GUKUNDANA.Ndetse n’Imana irabidusaba nk’abakristu.Ariko ikibabaje nuko ibyo abantu basigaye bita gukundana,usanga akenshi bikorwa n’abantu batashakanye,ahubwo bishimisha gusa bakora ibyo Imana itubuza.Ni ukuvuga kuryamana.Bigatuma Saint Valentin nayo iba mu minsi ibabaza Imana.Urukundo nyakuri Imana idusaba,ni urutubuza kurwana,kwicana,gusambana,kwiba,etc...Nyamara nibyo abantu bakora ku bwinshi.Reba intambara zuzuye mu isi.Abantu bazi ko atari aba Fiyanse officially cyangwa bari "married",nimusigeho kubeshyana ngo murakundana.Mwibabaza Imana yacu.Nkuko Imana ivuga muli 1 Abakorinto 6:9,10,abantu bose bakora ibyo itubuza,ntibazaba muli paradizo.Ni ukutagira ubwenge iyo ukora ibyo Imana itubuza,bikazakubuza kubona ubuzima bw’iteka.

gatera yanditse ku itariki ya: 14-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka