Uko umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihijwe hirya no hino mu gihugu

Mu bice bitandukanye by’igihugu, Abanyarwanda bizihije umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihizwa buri tariki 08 Werurwe. Ku rwego rw’igihugu, uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Kagano, akarere ka Nyamasheke, aho umushyitsi mukuru yari Madame Jeannette Kagame.

Kigali Today yakugereye mu bice bitandukanye by’igihugu ikurebera uko uyu munsi wizihijwe.

Nyamasheke:

Umunsi mpuzamahanga w’umugore ku rwego rw’igihugu wizihirijwe muri aka karere, mu murenge wa Kagano. Umushyitsi mukuru muri uyu muhanga ni Madame Jeannette Kagame.

Madame Jeannette Kagame mu munsi mpuzamahanga w'umugore mu karere ka Nyamasheke
Madame Jeannette Kagame mu munsi mpuzamahanga w’umugore mu karere ka Nyamasheke

Gasabo

Mu Karere ka Gasabo, bimwe mu bikorwa byamuritswe kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umugore ku rwego rw’akarere ka Gasabo, harimo n’uburyo bwo guteka butangiza ibidukikije.

Banki ya Kigali yasangiye umunsi mukuru n’abagore bakoramo hamwe n’abakiliya.

Musanze

Umunyamakuru wa Kigali Today Ishimwe Rugira Gisele, yanyarukiye mu murenge wa Cyuve, ahizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore ku rwego rw’akarere ka Musanze.

Abagore bamuritse bimwe mu bikorwa bakora bakabasha kwiteza imbere. Senateri Uwimana Consolee n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Musanze nibo bifatanyije n’abaturage mu kwizihiza uyu munsi.

Muhanga

Umunsi mpuzamahanga w’umugore mu karere ka Muhanga, wizihijwe hakinwa umupira w’amaguru hagati y’amakipe ya GS Gitarama yo mu karere ka Muhanga na GS Masaka yo mu Karere ka Kamonyi, amakipe yombi avanze abahungu n’abakobwa.

Kuvanga abahungu n’abakobwa ngo bisobanuye gukorera hamwe bose bagamije gutsinda.

Nyuma y’ibirori hakurikiyeho guha abana amata, kuremera abagore batishoboye bahabwa ihene, no gusura imurikabikorwa ry’abagore. Hon. Rwaka ni we wayoboye umuhango wo guha Abana amata.

Nyagatare

Umunsi mpuzamahanga w’umugore wabereye mu mudugudu wa Gasinga akagari ka Gasinga umurenge wa Rwempasha. Umushyitsi mukuru muri uyu muhango ni Depite Mutesi Anita.

Abagore basinyiye guca ikibazo cy’abana baterwa inda kigikomeje guhangayikisha benshi.

Kirehe

Umunsi mpuzamahanga w’umugore, ku rwego rw’Akarere wizihirijwe mu Murenge wa Kigina, Akagari ka Ruhanga ku kibuga Kiri hafi y’isoko rya Nyakarambi, Ku nsanganyamatsiko iragira iti “Dufatane Urunana, twubake umuryango utekanye.”

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Honorable Bugingo Emmanuel. Ni igikorwa cyabanjirijwe no kumurika ibikorwa bitandukanye byakozwe n’abagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka