Dore abahanzi bagiye guhatanira ibihembo bya Salax

Ku mugoroba wo ku itariki 11 Gashyantare 2019, nibwo ikigo AHUPA gisigaye gitegura ibihembo bya Salax cyatangaje abahanzi batanu muri buri cyiciro, bazatoranywamo umuhanzi uzahabwa igihembo.

Aba ni bo bazatoranywamo umuhanzi w'umugore wahize abandi
Aba ni bo bazatoranywamo umuhanzi w’umugore wahize abandi

Mu ijonjora ry’ibanze, abahanzi barenga 70 bagaragaraga ku rutonde rwariho abahanzi 10 muri buri cyiciro, ariko bamwe bagenda batakaza amahirwe kubera amanota ya SMS yatanzwe n’abakunzi b’umuziki ndetse n’amatora yakozwe n’ibigo by’itangazamakuru mu Rwanda.

Bulldogg na Jay Polly bitabiriye umuhango wo gutangaza abakomeza mu irushanwa
Bulldogg na Jay Polly bitabiriye umuhango wo gutangaza abakomeza mu irushanwa

Buri cyiciro mu bihatanirwa, cyasigayemo abahanzi 5 bari bafite amanota menshi, ariko ibyiciro bikomeza kuba icyenda bihuriyemo abahanzi 37, aba bakaba ari bo bagiye kongera guhatana.

Hari ibyatunguranye, nko kubona Jay Polly atari ku rutonde rw’abahatana mu njyana ya Hip Hop, kuba Safi atari ku rutonde rw’abahanzi bakizamuka, Victor Rukotana na we ntari kuri uru rutonde, kimwe na Senderi International Hit ubitse igikombe cya Afrobeat giheruka utari ku rutonde rw’abaririmba muri iyo njyana.

Yvan Buravan uri mu cyiciro cy’abakizamuka, ni we uyoboye urutonde rw’abari mu byiciro byinshi, kuko abarizwa mu byiciro bitatu, naho King James, Israel Mbonyi, Riderman, Bruce Melodie, Alyn Sano na Marina bari mu byiciro bibiri.

Abaririmba Afrobeat
Abaririmba Afrobeat

Dore uko ibyiciro biteye:

Abaririmba ku muco n’injyana gakondo:

Clarisse Karasira, Jules Sentore, Sophia Nzayisenga, Deo Munyakazi na Mani Martin.

Abaririmba indirimbo zihimbaza Imana:

Israel Mbonyi, Aimé Uwimana, Serge Iyamuremye, Patient Bizimana na Gentil Bigizi.

Umuhanzi ukizamuka:

Sintex, Buravan, Alyn Sano, Marina na Andy Bumuntu

Abaririmba ari itsinda:

Just Family, The Same, Trezor, Active na Yemba Voice.

Abaririmba Afrobeat:

MC Tino Danny Vumbi, Davis D, Uncle Austin na Mico The Best.

Abaririmba R&B:

Bruce Melody, Yverry, Buravan, King James na Social Mula

Abakora Hip Hop:

Bull Dogg, Ama G The Black, Riderman, Jay C na Khalfan.

Umuhanzi w’umugore:

Asinah Erra, Young Grace, Marina, Queen Cha na Alyn Sano.

Umuhanzi w’umugabo:

Bruce Melody, Israel Mbonyi, King James, Buravan na Riderman.

Abaririmba ku muco n'injyana gakondo
Abaririmba ku muco n’injyana gakondo

Uretse aba bahanzi bari muri ibi byiciro, hari abazahembwa batari kuri uru rutonde nk’uwatunganyije amajwi n’uwatunganyije amashusho by’indirimbo zabaye iza mbere muri uyu mwaka na zo zizahembwa, hitabajwe akanama nkemurampaka k’ikigo AHUPA.

Biteganyijwe ko ibirori byo gutanga ibi bihembo bya Salax ku nshuro ya karindwi bizaba ku itariki 29 Werurwe 2019.

Kuri iyi nshuro AHUPA yiyemeje gufatanya na Ikirezi Group mu gutegura ibihembo bya Salax
Kuri iyi nshuro AHUPA yiyemeje gufatanya na Ikirezi Group mu gutegura ibihembo bya Salax
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka