Meddy yiteguye kurangiza ikibazo afitanye n’abamushinja ubwambuzi

Umuhanzi Ngabo Medard wamamaye ku izina rya Meddy arashinjwa kutishyura umwenda remezo ungana n’amadorali ibihumbi 10 (asaga gato miliyoni icyenda z’Amafaranga y’u Rwanda) yahawe n’ikompanyi yitwa KAGI RWANDA Ltd ngo yitabire igitaramo mu Bubiligi ariko ntageyo.

Umwe mu bakurikirana inyungu za Meddy mu Rwanda witwa Bruce Intore yemereye KT Press ko ayo mafaranga koko bayakiriye, yongeraho ko Meddy yiteguye kurangiza icyo kibazo gisa n’igitesha agaciro izina rye.

Bruce Intore yagize ati “Ni byo koko Meddy yishyuwe igice kimwe cy’amafaranga mbere y’igitaramo ariko abagiteguye batinda kurangiza ibijyanye n’impapuro z’ingendo. Rero byatumye Meddy atabasha kwitabira icyo gitaramo, none abamutumiye barashaka ko abasubiza amafaranga nyamara barahindanyije isura ye. Icyakora yiteguye kwitaba ubutabera akisobanura.”

Bruce Intore asanga abareze Meddy batari bakwiye kwihutira kujya mu nkiko, ahubwo ko bashoboraga gusubukura iyo gahunda y’igitaramo, kikazaba ku wundi munsi, noneho Meddy akazakitabira, kuko ari ibintu bisanzwe bibaho mu myidagaduro.

Ati “Byabayeho mu bitaramo twateguranye n’abahanzi mpuzamahanga nka Wizkid, Tekno. Icyo gihe uwateguye igitaramo ashaka uburyo cyakwimurirwa ku wundi munsi, ariko ibyo gusubiza amafaranga ntibishoboka.”

Mu mwaka ushize wa 2018 nibwo Ngabo Medard yemeye kwitabira igitaramo mu Bubiligi ari kumwe n’abamufasha kuririmba.

Mu bihumbi 10 by’amadorali yagombaga kwishyurwa, yahawemo ibihumbi bine na Magana atanu (4500USD) ya ‘avance’ amufasha mu myiteguro n’andi madorali 880 yari agenewe abo bandi bari kumufasha kuririmba.

Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge, ni rwo rwatumije uwo muhanzi mu nama ntegurarubanza, nk’uko bigaragara mu nyandiko imuhamagaza. Iyo nyandiko igaragaza ko agomba kwitaba urwo rukiko ku wa 14 Werurwe 2019, saa mbili n’igice za mugitondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka