Kwizihiza Saint Valentin si iby’abatuye mu mujyi gusa

Abatuye i Shyanda mu Karere ka Gisagara, bavuga ko nubwo badatuye mu mujyi, umunsi w’abakundanye (Saint Valentin) wizihizwa tariki 14 Gashyanyare na bo bawizihiza.

Ntivuguruzwa Valerien avuga ko St Valentin 2019 yamubereye nka Anniversaire y'urukundo
Ntivuguruzwa Valerien avuga ko St Valentin 2019 yamubereye nka Anniversaire y’urukundo

Abagabo batuye mu gasantere ka Taba, ku mugoroba wo ku wa 14 Gashyantare muri uyu mwaka wa 2019, bavugaga ko nibava mu mirimo bari buwizihizanye n’abo bashakanye.

Umwe muri bo witwa Innocent Mvuyekure ukora akazi ko kudoda inkweto mu gasantere ka Taba, yagize ati “mu kanya akazi tugakitse ndagenda mfate sheri, akarabe, dutembere,tuze twizihize umunsi wacu, nk’abantu bakundanye, na n’ubu bagikundana.”

Mugenzi we bakorana uyu murimo we yavuze ko ari bubaze umugore we icyo ashaka akakimukorera.

Naho David Uwemeyimana, uvuga ko akora umurimo wo guhinga, we ngo yari yiteguye kuza gusohokana n’umugore we, hanyuma umunsi bakaza kuwusoza bishimisha mu rukundo rwabo, akanamuha n’impano ya bibiliya yari yamuteguriye.

Ati “Impamvu ni ukubera ko bibiliya ikubiyemo ibintu byinshi bitwerekeza ku Mana, kandi Imana ni yo rukundo, ni na yo igenga byose.”

Berthilde Mukeshimana ufite akabari muri ako gasantere we ngo yari yiteguye kuza kubona icyashara gihagije, kuko ngo kuri Saint Valentin, mu masaa moya z’ijoro, aba afite abakiriya benshi, bidasanzwe.

Naho mu rugo iwe, ngo yari yateguye amafunguro ari buryohere umugabo we n’abana be.

Ati “Nateganyije agafiriti, akanyama gatetse neza ndetse n’agasarade, hamwe n’akabyeri tuza kurenzaho. Mbese nateganyije ko tuza kwishima hamwe n’abana, tugahimbaza ubuzima.”

Valerien Ntivuguruzwa we, ngo yari amaze imyaka irindwi arara ukubiri n’umugore we. Ngo bari barapfuye ko umugabo yigeze guca umugore inyuma, umugore akananirwa kubyihanganira.

Bari bamaze iminsi bakurikira inyigisho z’umuryango ufasha gukemura amakimbirane mu ngo abagabo babigizemo uruhare, ari wo Rwamrec, ariko izo bavuyemo tariki 14 Gashyantare ngo zatumye bagera ku mwanzuro wo kongera gusangira uburyamo.

Ati “Batwigishije ko uyu munsi noneho tugomba kwegerana, tukaganira, nkamuha n’ikintu atari amenyereye. Amezi yari abaye atanu nta kabenzi (inyama y’ingurube) mu rugo. Ndakagura, ashuneho nanjye nshuneho. No mu kiryamo uyu munsi turaza kubikora yabinyemereye.”

Kuri we, ngo umunsi w’abakundanye wo muri 2019 ni nk’isabukuru y’urukundo (anniversaire).

Ati “Narenze ya myaka y’urukundo, ariko noneho nongeye kugarura urukundo nk’umuntu wabanye n’umugore nabi. Ariko noneho uyu munsi ndaza kuryama mukirigite, mukorakore, nongere nsubirane morari. Sinzongera no kuryama njyenyine ntari kumwe n’umugore wanjye.”

Mu byo uyu mugabo yateganyije kuza gukorera umugore we, harimo no kumutunguza kumumesera imyenda y’imbere. Impamvu ngo ni ukugira ngo amwereke ko yicishije bugufi. Yizeye kandi ko ibyo bizatuma umugore we yongera kumumesera kuko ngo yari yarabyibagiwe.

Uyu mugabo kandi ngo yiteguye ko n’ubwo umugore we yagera aho akamwisubirana, atazahwema kumwinginga kugira ngo mu rugo rwabo noneho bizagende neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose ni byiza GUKUNDANA.Ndetse n’Imana irabidusaba nk’abakristu.Ariko ikibabaje nuko ibyo abantu basigaye bita gukundana,usanga akenshi bikorwa n’abantu batashakanye,ahubwo bishimisha gusa bakora ibyo Imana itubuza.Ni ukuvuga kuryamana.Bigatuma Saint Valentin nayo iba mu minsi ibabaza Imana.Urukundo nyakuri Imana idusaba,ni urutubuza kurwana,kwicana,gusambana,kwiba,etc...Nyamara nibyo abantu bakora ku bwinshi.Reba intambara zuzuye mu isi.Abantu bazi ko atari aba Fiyanse officially cyangwa bari "married",nimusigeho kubeshyana ngo murakundana.Mwibabaza Imana yacu.Nkuko Imana ivuga muli 1 Abakorinto 6:9,10,abantu bose bakora ibyo itubuza,ntibazaba muli paradizo.Ni ukutagira ubwenge iyo ukora ibyo Imana itubuza,bikazakubuza kubona ubuzima bw’iteka.

Gatare yanditse ku itariki ya: 15-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka