Amafaranga ya mbere Tonzi yakoreye yayaguze akabati

Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi aherutse gusetsa, avuga ko amafaranga ya mbere yabonye mu buhanzi yayaguze akabati k’imyenda (Garde Robes) yari amaze iminsi arwaye nk’umukobwa wari muto agisohoka mu ishuri ryisumbuye.

Mu kiganiro cyarimo urwenya rwinshi yagiranye na KT Radio mu minsi ishize, Tonzi yavuze ko ubwo yari akirangiza amashuri yisumbuye, yagize amahirwe Leta y’u Rwanda imushyira mu bahanzi bazajya mu butumwa bwo gukangurira impunzi ziri mu mahanga gutaha mu gihugu.

Iki gihe ngo yagarutse mu Rwanda ahawe amadolari 1000 ya Amerika, yarengaga ibihumbi 600 muri 2003, kongeraho ko aribwo bwa mbere yari akandagiye mu ndege.

Akimara kubona aya mafaranga, ngo mu mutwe we ikintu cyahise kizamo ni akabati k’imyenda yari yarigeze kubona. “Narayabonye nibuka akabati k’imyenda nari narabonye ku mucuti wange, numva ngomba gutaha ngatahanye”.

Tonzi avuga ko yabaye akiva ku kibuga cy’indege agahitira mu Gakinjiro aho yari yarabonye bacururiza utubati tw’imyenda, asubira mu rugo agatahanye, agamije kwereka ababyeyi ko umuziki ushobora guhindura ubuzima bwe.

Ishusho y’aka kabati ngo yari yarayibonye ku mukobwa w’inshuti ye nawe wari warakaguriye mu Gakinjiro, bisigara mu mutwe wa Tonzi kuburyo amafaranga ya mbere nta kindi yari kuyakoramo atari ukugura aka kabati.

Tonzi ubu ni umuhanzi utunzwe n’bikorwa by’umuziki wo kuririmbira Imana mu myaka irenga 15, akaba n’umwe mu bagore bamaze igihe kinini mu muziki w’indirimbo zo kuramya mu Rwanda, gusa avuga ko afite n’ibindi akora bimwinjiriza amafaranga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka