Ku ijambo ‘Gaily’ abantu barakabije, sinigeze nitukuza - Ikiganiro na Miss Mutesi Jolly

Miss Rwanda 2016 akaba n’umwe mu bari mu kanama nkemurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yatangaje ko abavuze ko yavuze ijambo ‘Gaily’ bakabije cyane kuko asanzwe akoresha ijambo ‘Girl’ inshuro nyinshi, anasobanura ko atigeze yitukuza nk’uko akunda kubishinjwa n’abantu.

Mu kiganiro kirekire yagiranye na KT Radio (Radio ya Kigali Today Ltd), yanemeje ko n’ubwo akunda kwiyambarira impeta, nta muhungu bakundana afite, ahishura ko kuva yabaho atarakundana n’umuhungu mu buryo bwihariye.

Mutesi Jolly, Miss Rwanda 2016 yari mu kiganiro kuri KT Radio
Mutesi Jolly, Miss Rwanda 2016 yari mu kiganiro kuri KT Radio

Umunyamakuru: Wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2016. Mbere y’uko wambikwa iri kamba wavuga ko wari muntu ki?

Mutesi Jolly: Mbere y’uko nambikwa ikamba na nyuma y’uko ndyambaye bitandukanyeho gato. Ndi umuntu usanzwe, ndi umukobwa udakunda kuvuga ibintu byinshi, na mbere ni ko nari meze. Nashoboraga kugendana n’umuntu uwo ariwe wese, kuko nemera ko abantu bose bangana baba bafite icyo banshakaho ndafunguka nkabana na bo uko bari.

Umunyamakuru: Birashoboka ko hari icyahindutse kuri wowe nyuma yo kwambara ikamba. Wumva ari iki cyahindutse?

Mutesi Jolly: Ubuzima n’imibereho byahise bihinduka. Urumva ko uba ubaye umuntu urebwa n’abantu benshi, bakakubona nk’icyamamare. Uhura n’abantu benshi, ukinjira mu buzima bwerekeranye n’imyidagaduro, ubanza kumva ari bishya kuri wowe ariko nyuma ugera aho ukiga kubyakira.

Nabyakiriye vuba, kandi nari naragiye mu irushanwa mbyiteguye, ku buryo nanavugaga ngo nintanatwara ikamba ariko abantu bazaba baramenye, bituma niga kwiyakira kubaho bene ubwo buzima.

Umunyamakuru: Mu byo wahindutseho, harimo guhita ubona amafaranga no kwigenga. Byarakoroheye kubigenzura?

Mutesi Jolly: sinabeshya rwose. Nari mvuye mu mashuri yisumbuye, kuyarangiza ngahita mpembwa igihumbi cy’amadorali ku myaka 19 si umuntu wese wabasha kubigenzura. Ntangira kumva ko niba mbonye agasaha keza nkigurira ntabwiye umubyeyi na byo byabanje kungora gato.

Umunyamakuru: Ese wumva warakoze iki kijyanye n’ikamba wari uhawe igihe wari Miss Rwanda?

Mutesi Jolly: Abantu ni bo bakwiye kureba ibyo nakoze bakavuga ngo nakoze ikintu runaka. Ntabwo ndi bwihe amanota, ariko numva naragerageje gukora ibyo nemereye Abanyarwanda mu gihe cyanjye. Niyamamaza navuze ko nzateza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu, kandi mu cyumweru cya kabiri nafatanyije n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) dutangiza gahunda ya ‘Tembera u Rwanda’ turanayikomeza, nabashije gutangira umushinga wanjye wo gusura abana bavuye mu mashuri tunatangiza umuryango wo kubafasha, nkora ubukangurambaga ku mirire mibi n’ibindi.

Umunyamakuru: Abantu bareba amafoto yawe mbere ya 2016 n’abakureba ubu, bavuga ko witukuje. Abagufata nk’uwitukuje wababwira iki?

Mutesi Jolly: Umuntu ureba ni we ufata icyo ahitamo kuvuga. Mbifata nk’ibitekerezo bwite by’abantu. Biragoye gusubiza buri muntu ku gitekerezo bwite cye. Gusa ndabizi neza n’umutima wanjye ko ntabyo nigeze nkora. Unarebye amafoto yanjye yo mu mashuri yisumbuye, uzasanga nari mfite inweri. Umuntu arakura agahinduka. Camera yamfashe uyu munsi si yo izamfata ejo. Numfotora nisize ibirungo, undi akamfotora nta birungo mfiteho, bizaba bitandukanye. Rero kujya kwirirwa nsobanura ngo narakuze, ngo narahindutse, ntabwo bifite injyana.

Umunyamakuru: None se kiriya kibazo ntabwo cyaguteshaga umutwe?

Mutesi Jolly: Ibyo ntabwo byantunguraga, kuko ndabizi ko abantu baba bagomba kuvuga, kandi baca umugani ngo “Uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina” uko abantu batekerezaga ko byambabaza nta na gato byigeze bimbabazaho.

Umunyamakuru: Watangiye uri mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2019 uranasoza, ni wowe wenyine wihariye aka kazi. Wavuga ko byari akazi kangana gute gutoranya umukobwa wambikwa ikamba?

Miss Mutesi Jolly yasobanuye byinshi mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Gentil Gedeon
Miss Mutesi Jolly yasobanuye byinshi mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Gentil Gedeon

Mutesi Jolly: Icya mbere byari amahirwe kuri jyewe, ariko na none byari akazi gakomeye. Nta kintu kibabaza nko kuzamurira umwana w’umukobwa ’NO’. Urabizi ko ibyo bintu wabiciyemo byari ibintu bigoye, ariko na none amarangamutima ntabwo akwiye kuyobora akazi kawe. Kari akazi gasaba gukora neza witandukanyije n’amarangamutima. Hari harimo babyara banjye, nka Nisha Keza Bayera ariko ntabwo nashoboraga gukora ngendeye ku marangamutima.

Umunyamakuru: None se wavuga ko ntacyo wafashije Nisha Keza Bayera ngo agere aho yageze?

Mutesi Jolly: Ntabwo nari kubikora, kuko iyo mba ubikora nibura yari kugera muri batanu ba mbere. Byarashobokaga cyane kandi ntawari kubimbaza.

Umunyamakuru: None se uvuga iki ku bavuga ko mu irushanwa rya Miss Rwanda habamo amanyanga benshi bita ’Kata’. Ubivuga ho iki?

Mutesi Jolly: Nanjye ntaraza muri iri rushanwa ni ko nabitekerezaga. Kimwe n’undi wese utararigeramo ni ko atekereza. Nagiye muri Miss Rwanda mu rugo iwacu batabishaka, ndetse abo mu muryango wanjye baza kunkura muri boot camp inshuro zirenga ebyiri, mama wanjye ni we wari unshyigikiye, ariko abandi bose bashakaga ko ntaha nkabivamo. Abazaga kuntwara bo mu rugo nababwiraga ko ndi hejuru y’imyaka 18 ngomba gutwara ubuzima bwanjye uko mbishaka. Ni bwo nabonye ko umuntu iyo ari hariya akora bishoboka byose ngo ngere kure. Maze kuba Miss rero nari mbizi neza ko nta ruswa cyangwa andi manyanga nakoze ngo mbe Miss Rwanda, nta n’uwari kuyintangira kuko batari banshyigikiye.

Jyewe mbona Imana ari yo yashakaga ko mba Miss Rwanda, nkanabona ko byiyongereyeho gukora cyane kugira ngo ngere kuri ibyo Imana yangeneye.

Umunyamakuru: Abakobwa wabazaga bavuga ko bagutinya rimwe na rimwe bakanasubiza bahuzagurika kubera wowe. Ukeka ko ari iki gituma bagutinya?

Mutesi Jolly: Nanjye ntabwo mbizi pe. Birantungura kuko simba nambaye mask ikanganye itari nk’iy’abandi. Hari n’abavuga ngo mbaza ibibazo bikomeye kandi rwose ibibazo nabazaga byabaga byanditse ngasoma nk’uko mugenzi wanjye James yabisomaga. Sinzi rero impamvu abantu babivugaga nkibaza niba nteye ubwoba.

Umunyamakuru: Ijambo “Gaily” wavuze ushaka kuvuga “Girl” ryateje ikibazo gikomeye abantu barakwibasira kuri Twitter. Wabyakiriye ute?

Mutesi Jolly: (Aseka cyane….) biriya ni ibintu bisanzwe, buri muntu wese agira ukuntu ururimi rushobora kunyerera. Umuntu utekereza neza arabyumva ko ntananirwa kuvuga ijambo “Girl”. Ni ijambo mvuga kenshi ntabwo ari ijambo ryananira rwose.

Umunyamakuru: Ese wumva byaba bihagije ko abakobwa bajya babazwa mu Kinyarwanda gusa icyongereza kikavanwamo nk’uko na Ange Kagame yabitanzemo igitekerezo kuri Twitter?

Mutesi Jolly: Umukobwa ntabwo atorwa kuko azi icyongereza. Ikindi buri rushanwa rigira amabwiriza yaryo burya no mu bizamini by’akazi babaza mu cyongereza kandi bazi ko uzakorera Abanyarwanda ukanakorera mu Rwanda.

Dukeneye umukobwa uzi guhangana agahagararira u Rwanda nk’umukobwa uzi guhangana. Ese mbaye nk’ubaza, ni nde uzishyura amafaranga y’uwo usemura? None se habonetse umukobwa uzi ururimi mpuzamahanga kandi azi no guhangana byatwara iki? Ese dukeneye kwereka amahanga ko umukobwa w’umunyarwanda atazi kuvuga ururimi na rumwe rw’amahanga?

Nkeka ko ibyo abantu bavuze kuri iyi ngingo ari ibitekerezo bwite, ariko ntabwo ibitekerezo bwite by’abantu bikwiye gufatwa nk’ihame ry’umuhanga.

Umunyamakuru: Ese ufite umuhungu mukundana?

Mutesi Jolly: Ntawe mfite n’impeta nambara ntawayinyambitse ni uko nikundira impeta cyane. Sindakundana n’umuhungu rwose burya no mu mashuri yisumbuye abantu baba batereta ariko ntabwo nigeze mpa umwanya ibyo gukundana. Si ukuvuga ko ntazakundana, ariko ubu ntabwo ndabijyamo.

Umunyamakuru: Mwiseneza Josiane wamubonaga gute?

Mutesi Jolly: Yari umukobwa nk’abandi bose kandi yari afite amahirwe angana n’abandi, gusa navuga ko ari umukobwa watinyutse yereka abandi bakobwa bose ko bishoboka.

Mutesi Jolly ubu asigaye ari umushoramari mu kigo yatangije muri 2017 cyitwa Daraja investment Gateway avuga ko kimwinjiriza amafaranga ahagije aruta ayo yabonaga acyambaye ikamba. Ni na we ufite umushinga witwa ’Intergeneration Dialogue itegura ibiganiro bihuza abakiri bato n’abakuze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Erega babivuga nabi kuko ntiwitukuje ahubwo warihondoje.

kim yanditse ku itariki ya: 9-02-2019  →  Musubize

Erega ubundi "Kwitukuza" si bibi.Natwe abagabo turitukuza.Kwitukuza ntibisobanura kwisiga "mukorogo".Twese dukoresha amavuta n’isabune bituma dusa neza.Ikibi ni ukwisiga products zangiza uruhu rwacu kugirango duse n’abazungu.
Gusa nk’abakristu,tujye twibuka ko icyo Imana ireba ari "umutima".Ntabwo ireba ubwiza bw’inyuma.Bible ivuga ko Ubwiza n’Ubuto (youth) ari UBUSA.Niyo waba usa n’izuba,mu gihe gito urasaza ntihagire uwongera kukureba.Icya ngombwa mu buzima ni "ugushaka Imana" kugirango izakuzure ku Munsi wa nyuma,iguhe ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Kuvuga ngo uri mwiza,urakize,warize,uri umuyobozi,etc...ntacyo bimaze iyo wibera mu byisi gusa ntushake Imana.Kuko uba utazabona ubuzima bw’iteka.
Ni ukugira ibitekerezo bigufi.

gatare yanditse ku itariki ya: 8-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka