Umunyarwenya Celeb Basket Mouth uzwi muri ‘Two things involved’ yageze mu Rwanda

Bright Okpocha, umuhanga w’umunyarwenya wo mu gihugu cya Nigeria uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi nka Basket Mouth yatunguye abakunzi be mu Rwanda ahagera mbere y’igihe yari yitezweho avuga ko urukundo afitiye Abanyarwanda ari rwo rwamuteye kuzinduka, aho yitabiriye ubutumire mu gitaramo ‘Seka Fest’.

Basket Mouth yishimiye urugwiro Abanyarwanda bamwakiranye
Basket Mouth yishimiye urugwiro Abanyarwanda bamwakiranye

Basket Mouth ni we munyarwenya uhanzwe amaso kurusha abandi muri “Seka Fest” akaba azagorora imbavu z’abakunzi b’urwenya ku Cyumweru tariki 31 Werurwe 2019 i Gikondo ahabera imurikabikorwa ariko yatunguranye aza kare kugira ngo ashobore kugirira ibihe byiza mu rw’Imisozi Igihumbi.

Uyu munyarwenya uzwiho gusetsa cyane yakunzwe n’Abanyarwanda by’umwihariko mu gihangano cyitwa ‘Two things involved’. Yageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe mu ijoro rishyira kuri uyu wa kane tariki 28 Werurwe 2019, ariko atitaye ku munaniro w’urugendo rurerure yari amaze gukora ahita ajya kwishimana n’abakunzi be.

Arthur Nkusi, Umunyarwenya w’Umunyarwanda wateguye iki gitaramo cya ‘Seka Fest’ wari utwaye Basket Mouth mu modoka batembera, yatangarije Kigali Today ko Basket Mouth yashimishijwe cyane n’urugwiro Abanyarwanda bamwakiranye.

Yagize ati “Basket Mouth yaje kare aherekejwe n’abantu benshi kuko yumva mu Rwanda ari ahantu ho kwishimishiriza bihagije, akunguka inshuti, agatembera kandi akitegura neza igitaramo cye cya mbere mu Rwanda.”

Uyu munyarwenya wo muri Nigeria n’inshuti ze ngo bakaba baraye binezeza hamwe n’Abanyarwanda ku buryo bagiye mu tubyiniro turenga dutatu bukabakeraho bigaragara ku maso yabo ko bagiriye ibihe byiza mu Rwanda.

N’ubwo ari ubwa mbere agiye gukorera igitaramo mu Rwanda, si ubwa mbere Basket Mouth aje i Kigali kuko n’umwaka ushize yahaje avuye mu gitaramo “Africa Laughs” cyari cyabereye i Nairobi muri Kenya, ariko akanga gutaha atavomye ku byishimo by’i Kigali.

Biteganyijwe ko igitaramo ‘Seka Fest’, cy’uyu mwaka kizitabirwa n’abanyarwenya benshi bubatse izina ku mugabane wa Afurika barimo umunya-Kenya Eric Omondi, Abanya-Uganda Alex Muhangi na Teacher Mpamire, Salva ndetse na Basket Mouth.

Ukazaba ari umwanya mwiza kuri aba banyarwenya wo kugaragariza Abanyarwanda impano zabo muri Seka Fest.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka