“Benshi barasetsa, ariko kuba umunyarwenya byo bisaba kwihugura” Daymakers

Abanyarwenya bibumbiye mu itsinda ‘Daymakers’ bavuga ko ibyo gukora umwuga wo gusetsa bisaba kubyihugura no kwimenyereza kubikora nk’akazi, kabone n’ubwo hari abantu usanga bazi gutera igiparu abantu bagaseka cyane ariko bakaba badashobora kubikora nk’umwuka kuko batihuguye.

Daymakers ni itsinda rishya ariko riri kwigarurira imitima y'abafana mu buryo bwihuse
Daymakers ni itsinda rishya ariko riri kwigarurira imitima y’abafana mu buryo bwihuse

Iri tsinda rimaze igihe gito rishinzwe na Clapton kibonke, rigaragaza ko gusetsa ari impano ukwayo, ariko uzi gusetsa wese adashobora kujya ku rubyiniro ngo akore ibirori abantu bishime. Clapton Kibonke yatanze urugero kuri Samusure bakinana muri Seburikoko, avuga ko ariwe muntu umusetsa amarira agatakara.

“Buriya abantu benshi baziranye na Samusure barabizi ko ariwe muntu usetsa abantu benshi, nange ajya ansetsa rwose amarira agatakara. Ariko ntiwamubwira ngo ajye kubikora nk’akazi ku rubyiniro, ndetse nawe yemera ko adashoboye kuba umu comedien”

Mu rwenya rwinshi, bagaragaje ko umwuga wo gusetsa ku banyarwanda batawuhaga agaciro bavuga ko ari ibintu bigayitse bakoresha ijambo “Ububwa” ko ariryo ryakoreshwaga ku muntu wakoraga uyu mwuga mbere.

Abanyarwanda ngo bishimiraga kureba no kwishimira abanyarwenya baturutse hanze y’u Rwanda ariko ubu ngo ibintu biri ‘guhinduka’ nkuko intego yabo ibivuga.

Interuro igira iti “Ibintu bigomba guhinduka” ni imwe mu zikunda kumvikana mu mavidewo y’iri tsinda. Basobanura ko ari uburyo bahisemo gukoresha bakebura abantu batandukanye badakora ibintu neza. N’igihe bageraga muri Studio za KT Radio, bazaniwe amazi bitinze maze basekera icyarimwe bati “Ibintu byo gutinda kuduha amazi bihinduke”.

Aba basore bamaze kubaka izina mu gihe gito, bavuga ko na mbere bari abahanga mu gusetsa ariko badashobora kubikora nk’umwuga, kuko ngo batangiye kumenya uko umuntu akora Comedy imbere y’abantu nyuma yo guhura na Kibonke akabaganiriza uko Stage ikorwa.

Ngo bashoboraga kuba bafite urwenya ariko bakarutera mu munota umwe, kuko bavugaga agace gasekeje gusa. Icyo Kibonke yabigishije, ngo ni ukubaka urwenya rukavamo inkuru ndende umuntu yanavuga iminota itanu kandi bakayirangiza abantu babumva batararambirwa. Ubu buryo bwo kuvuga inkuru rero imbere y’abantu ikamara umwanya munini, ngo nicyo umuntu wese wifuza kujya mubyo Gusetsa nk’umwuga akwiye kwigishwa.

‘Daymakers’ ni itsinda rigizwe n’abanyarwenya batanu ryashinzwe mu mpera z’umwaka wa 2018 ku gitekerezo cya Emmanuel Mugisha uzwi nka Clapton Kibonke, ahuriza hamwe abandi basore bane bafite impano zo gusetsa hagamijwe kwiteza imbere no gushinga itsinda rihangana n’andi matsinda yari asanzwe mu Rwanda nka Comedy Knight, Arthur Nation n’andi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nuko fashion yo mu Rwanda yatezwa imbere nkibindi byose ndetse ikanagera no ku rwego rwisi ndetse nabakiri hasi bazi fashion cg se babikora mu bigo byabo nabo bakazamurwa murakoze

umutoni vanessa yanditse ku itariki ya: 4-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka