Abo muri Afurika y’Iburasirazuba baba muri Mali biteguye gushyigikira Yvan Buravan

Abanyarwanda batandukanye baba muri Mali n’abo muri Afurika y’Iburasirazuba baba i Bamako biteguye gushyigikira Yvan Buravan ugiye gutangirira ibitaramo bizenguruka Afurika mu murwa mukuru wa Mali, Bamako.

Buravan akigera i Bamako yakiranywe urugwiro
Buravan akigera i Bamako yakiranywe urugwiro

Ku itariki ya 17 Gashyantare 2019 nibwo Yvan Buravan yakiriwe na bamwe mu bari mu ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Mali ndetse n’inshuti z’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu.

Buravan yishimiye urugwiro yasanganye Abanyarwanda baba muri iki gihugu anagira icyizere ko igitaramo cye cya mbere akorera i Bamako ku itariki 20 Gashyantare kizitabirwa n’abatari bake baturutse muri Afurika y’Iburasirazuba.

Mu kiganiro gito umunyamakuru wa Kigali Today yagiranye na Buravan kuri Telephone, yagize ati “Hari abaturage bo muri Mali twahuye rwose ugasanga bumva zimwe mu ndirimbo zanjye, kuko hano benshi bumva RFI kandi irazicuranga cyane.”

King Bayo, umunyarwanda akaba n’umuhanzi umwe mu bakiriye Yvan Buravan ku kibuga cy’indege, yabwiye Kigali Today ko na mbere y’uko Buravan agera muri Mali, we na bagenzi be bari batangiye kwamamaza iki gitaramo basaba Abarundi n’Abanyekongo baba muri Mali kuza gufana Buravan.

Ku ruhande rw’abanya Mali, King Bayo yadusobanuriye ko bizeye ko abaturage ba Bamako bazitabira iki gitaramo ku bwinshi kuko hazaririmbamo M’Bouillé Koité, na we muri 2017 watwaye igihembo gitangwa na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI kizwi nka ‘Prix Decouvertes RFI’ kandi ngo arakunzwe cyane muri iki gihugu.

Yvan Buravan, afite urugendo rutoroshye rwo kuzenguruka ibihugu 12 mu minsi 30 aririmba mu bitaramo yateguriwe na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa nyuma yo gutsinda irushanwa ritegurwa n’iyo Radio.

Ari kumwe n’itsinda ry’abacuranzi bane ndetse na Meddy Saleh ushinzwe kumufatira amashusho. Acumbikiwe muri Azalai Grand Hotel, imwe mu zubashywe cyane muri iki gihugu. Azava muri Mali akomereze i Cotonou muri Benin mu gitaramo ahafite ku itariki 22 Gashyantare 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka