Nzashimisha abakunzi banjye ntataye umwimerere wanjye - Ange Ritha Kagaju

Ange Ritha Kagaju, umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko, ni umwe mu bakobwa bake b’abahanzi b’Abanyarwanda baririmba bacuranga Guitar.

Kagaju yasobanuye iby'umuziki we
Kagaju yasobanuye iby’umuziki we

Avuga ko impano ye yo kuririmba atari ayiyiziho, ahubwo ko yasabye nyina ko yamugurira Guitar kuko yabonaga abakobwa bazi kuyicuranga, akifuza gusa na bo.

Nyuma yo kumenya kuyicuranga, nibwo yumvise ko yanaririmba. Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, yagize ati "Namaze kumenya gucuranga, nsubiramo indirimbo z’abandi ariko nkumva hari ikibura. Nshyizemo ijwi ryanjye numva birahuye, nkomereza aho".

Kagaju avuga ko mu busanzwe yakundaga kwandika, akumva yifitemo impano yo gusohora ibimurimo. Indirimbo ze ebyiri za mbere ziri mu cyongereza, ntizamenyekanye cyane kuko atari yazikoze ngo zimenyekane, ahubwo ngo yashakaga gusohora amarangamutima ye.

Nyuma yo gutsindwa mu irushanwa ryiswe ‘I am the future’, nibwo yamenye icyo Abanyarwanda bamushakamo.

Ange Ritha Kagaju yakiriwe na Ines Nyinawumuntu kuri KT Radio
Ange Ritha Kagaju yakiriwe na Ines Nyinawumuntu kuri KT Radio

Abakemurampaka muri iryo rushanwa bashimye impano nziza afite, ariko bamugira inama yo kuririmba indirimbo zishyushya abakunzi be, ntibakonje. Yagize ati "Muri jyewe ndatuje, ndirimba indirimbo zituje ariko nasanze abakunzi banjye baba bashaka ibibakangura. Inama nagiriwe ubu ni zo ngiye gushyira mu bikorwa. Indirimbo ‘Jamaa’, ni imwe nakoze ngendeye kuri izo nama".

Gusa, avuga ko n’ubwo hari ibyo abakunzi be bamushakamo atagomba guta umwimerere we.
Ati "Nzagerageza kubaha ibyo bakunda ariko ntatakaje uwo ndi we. Ndi Ritha, nshaka ko uzumva indirimbo zanjye azumvamo jyewe". Yavuze ko iyo uhindutse burundu, hari igihe ibyo wakurikiye bihinduka, waba warataye umwimerere wawe ukibura. Ati "Sinshaka kuzibura".

Ange Ritha Kagaju avuga ko umuziki agiye kuwukora nk’umwuga uzamutunga ariko ukagirira n’abawukunda akamaro, yita ku butumwa buzaba burimo, kandi ukabashimisha. Kuri ubu, hakaba hari indirimbo nshya agitunganya agiye gusohora.

Kanda hano munsi wumve indirimbo Jamaa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka