Umunyarwandakazi wamamaye muri ‘This is America’ yasabye abana kudapfukirana impano

Yitwa Sherrie Silver, akomoka i Huye ariko aba i London mu Bwongereza, aho abana na nyina umubyara. Ni umukobwa uri mu b’imbere bafashije icyamamare Childish Gambino mu kubyina indirimbo ’This is America’ yatwaye Grammy Award uyu mwaka.

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari i Kigali, yagiranye ibiganiro n’abana barimo ababayeho nabi ndetse n’abo mu muhanda, abagira inama yo kwigirira icyizere no gukora ibishoboka byose impano zibarimo ntizipfukiranwe ahubwo zikajya ahagaragara.

Uwo munyarwandakazi wamamaye ku rwego mpuzamahanga kubera ubuhanga bwe mu kubyina, yaganiriye n’abo bana, ndetse basangira n’ifunguro, mu gikorwa cyateguwe na Radisson Blue Hotel, nk’uko inkuru ya KT Press ibivuga.

Aganira n’abo bana, Sherrie Silver, yagize ati “U Rwanda ni igihugu gito, ariko twebwe Abanyarwanda, tugomba gukorana imbaraga n’umwete tukamenyekanisha igihugu cyacu ku rwego mpuzamahanga.Biradusaba ko tujya ku ishuri, tugateza imbere impano ziturimo, tubikunze kandi twifitiye icyizere.

Yakomeje asobanura ati “U Rwanda rwuzuyemo impano z’ibitangaza, ariko birasaba kutazipfukirana. Niba uri umunyamuziki, uvanga umuziki (Deejay) cyangwa seuri umubyinnyi, bikorane umwete kandi ubikore ubikunze.”

Sherrie Silver aherutse kugirwa Ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD) ku mugabane wa Afurika. Ibyo bituma muri iyi minsi agirira ingendo hirya no hino muri Afurika, aho ahura cyane cyane n’abana babayeho nabi akabagira inama zatuma bigirira icyizere cy’ejo hazaza.

Sherrie Silver yamenyekanye abikesheje amavidewo yagiye ashyira kuri YouTube agaragaza ubuhanga afite mu kubyina. Byatumye benshi bamukunda barushaho no gushaka kumumenya ku buryo ubu afite abantu basaga ibihumbi 255 bamukurikira kuri YouTube.

Yarushijeho kwamamara ubwo yabyinaga mu ndirimbo ‘This Is America’ y’umunyamerika Donbald Glover uzwi ku izina rya Childish Gambino. Iyo ndirimbo yakunzwe n’abatari bake hirya no hino ku isi ku buryo muri uyu mwaka yegukanye n’igihembo cya ‘Grammy award’.

Sherrie Silver afite ibikorwa bitandukanye amaze gukorera mu Rwanda, birimo nk’ibyo gukodeshereza abana bo mu muhanda inzu zo kubamo. Mu mwaka wa 2018 nabwo yari yaje mu Rwanda agura inzu i Kigali ayiha abana batari bafite aho kuba.

Sherrie Silver yavutse muri Nyakanga 1994, avukira i Huye, gusa akaba atarabonye se kuko yapfuye umwana abura ukwezi kumwe ngo avuke. Yabanye mu buzima butoroshye na nyina i Huye kugeza mu 1999 ubwo bimukiraga mu Bwongereza. Agezeyo yatangiye kumenyekanisha no kwagura impano ye mu kubyina. Yize no muri Kaminuza ya Essex ahakura impamyabumenyi mu by’ubucuruzi (Business marketing).

Yashinze itsinda ry’ababyinnyi ryitwa ‘The Unique Silver Dancers’ ryahawe igihembo muri 2013 mu bihembo bya BEFFTA (Black Entertainment, Film, Fashion, Television and Arts) muri 2013, begukana ikindi gihembo cya MTV muri 2018.

Muri uwo mwaka wa 2018, uyu mukobwa yatowe mu bantu ijana bakibyiruka bahesheje ishema Afurika ku rwego rw’isi ‘100 Most Influential Young Africans’.

Sherrie Silver yegukanye igihembo cya MTV Video Music Awards muri 2018
Sherrie Silver yegukanye igihembo cya MTV Video Music Awards muri 2018
Sherrie Silver nubwo amaze kuba icyamamare ntiyirengagiza abana batishoboye
Sherrie Silver nubwo amaze kuba icyamamare ntiyirengagiza abana batishoboye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka