Equity HC itsinze Police HC bigoranye itwara irushanwa ryo #Kwibuka31 (Amafoto)
Kuri iki Cyumweru, muri Petit Stade Amahoro i Remera hasojwe irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryegukanywe na Equity HC yo muri Kenya mu bagabo, Gorillas HC yo mu Rwanda iritwara mu bagore.

Ni irushanwa ryasojwe kuri iki Cyumweru aho nyuma y’imikino y’amatsinda ndetse na 1/4 yakinwe hagati yo ku wa 30 na 31 Gicurasi 2025, kuva mu masaha ya mu gitondo cy’uyu munsi hari hatahiwe imikino ya 1/2 mu bagore no mu bagabo igomba kugena abakina imikino ya nyuma.
Mu bagabo habanje ikipe ya Police HC yakinnye na UPDF HC yo muri Uganda maze ikayisezerera itsinze ibitego 42-31 byatumye iyi kipe yo mu Rwanda igera ku mukino wa nyuma.Mu mukino wa kabiri wa 1/2, ikipe ya APR HC ntabwo yagize amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma nka Police HC dore ko yasezerewe na Equity yo muri Kenya iyitsinze ibitego 32-27. Ibi bikaba byatumye ihita ijya guhatanira umwanya wa gatatu.

Ku mukino wa nyuma utari woroshye ikipe ya Police HC na Equity zatangiye umukino zishyiramo imbaraga dore ko iminota 16 y’igice cya mbere yarangiye nta kipe ninwe yari yageze ku bitego icumi, ahubwo Police HC ifite birindwi kuri bitanu.Amakipe yombi yakomeje kugendana, kugeza asoje igice cya mbere anganya igitego 13-13.

Ikipe ya Police yafashwaga cyane na Kayijamahe Yves wasoje igice cya mbere afite ibitego bitanu ndetse na Mbesutunguwe Samuel wari ufite ibitego bitandatu mu gihe Equity yasoje igice cya mbere Morgan na Momanyi aribo batsinze ibitego byinshi aho buri wese yari amaze gutsinda bitatu.


Iminota 15 ya mbere y’igice cya kabiri yarangiye Equity HC iri imbere aho yari imaze gutsindamo ibitego birindwi naho Police HC imaze gutsinda bitandatu. Equity HC yarushaga Police HC kugira abakinnyi bashobora gutsinda nibura igitego kimwe dore ko kugeza ku munota wa 47, abakinnyi icyenda bayo bari bamaze gutsinda nibura igitego kimwe mu gihe Police HC yari ifite batandatu barebye mu izamu.


Police HC yakomeje kugorwa no gutsinda ibitego ku buryo yabonaga imbere y’izamu aho abakinnyi bayo nka Mbesutunguwe Samuel na Kayijamahe Yves igice cya kabiri cyabagoye cyane bahusha uburyo ndetse na za penaliti kandi aribo ngenderwaho.
Equity HC yari ifite abakinnyi benshi bazi gutsinda yo yakomeje kugira umukino mwiza aho nibura abakinnyi bayo 10 barebye mu izamu ariko bakanabifashwa n’umunyezamu wabo wari mwiza mu mukino.

Umukino ubura amasegonda 25 ngo urangire Police HC yarushwaga igitego kimwe yongeye guhusha uburyo bukomeye imbere y’izamu.Iri kosa bakoze ryahise rikosorwa na Equity HC yahise irikosora itsinda igitego cyanahise kirangiza umukino itwaye igikombe itsinze Police HC ibitego 28-26.

Mu bagore, ikipe ya Gorillas HC yo mu Rwanda yari yasezereye UR Huye muri 1/2 iyitsinze ibitego 37-18 yahuriye ku mukino wa nyuma na UPDF yo muri Uganda yasezereye JKT yo muri Tanzania iyitsinze ibitego 33-24. Ku mukino ikipe ya Gorillas HC yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo Kwibuka Ku Nshuro ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itsinze UPDF ibitego 44-36.

Mu mikino yo guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe ya APR HC yawegukanye itsinze UPDF yo muri Uganda ibitego 33-26 mu gihe mu bagore ikipe ya UR Huye ariyo yawegukanye itsinze JKT yo muri Tanzania ibitego 20-18.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|