Memorial Rutsindura: Gisagara yasezerewe abandi berekeza ku mikino ya nyuma

Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Gicurasi 2025, mu Karere ka Huye mu ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis hatangiriye irushanwa ngarukamwaka rya Memorial Rutsindura, aho amwe mu makipe yamaze gusezererwa abandi bagera ku mikino ya nyuma.

Umukino wa REG na Police wari ishiraniro
Umukino wa REG na Police wari ishiraniro

Ibyiciro 11 bitandukanye, ni byo byahuriye muri aka gace ku bibuga bitandukanye aho bamwe bamaze kugera ku mikino ya nyuma, igomba gukinwa kuri iki cyumweru.

Bimwe mu byiciro biba byitezwe cyane ni nko mu babigize umwuga, aho nko mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya APR Volleyball Club ihura na RRA ku mukino wa nyuma.

Mu cyiciro cy’abagabo mu mikino y’amatsinda yakinwe ku wa gatandatu, ikipe ya REG VC yatsinze Police amaseti 3-1 ariko na yo itsindwa na Gisagara VC amaseti 3-2.

Police VC nyuma yo gutsindwa na REG, na yo yisasiye Gisagara n’amaseti 3-0 maze isoza imikino yo mu matsinda iri ku mwanya wa kabiri.

Mu rindi tsinda ikipe ya Kepler yatsinze APR amaseti 3-0 byatumye Kepler iyobora itsinda.

Mu mikino ya 1/2 ikipe ya APR irakina na REG VC na ho Police ihure na Kepler VC.

Mu bindi byiciro nabo baraye bageze ku mikino ya nyuma, yose igomba gukinwa kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Gicurasi 2025.

Alphonse Rutsindura wabaye umwarimu mu ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis, yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Rutsindura Alphonse yavutse mu 1958, avukira i Ndora mu Karere ka Gisagara, yiga amashuri yisumbuye muri Seminari nto ya Karubanda, amashuri makuru ayakomereza muri IPN (Institut Pédagogique National) i Butare.

Yabaye umwarimu w’umuziki n’Ikilatini mu Iseminari, aba umusifuzi n’umutoza w’ikipe ya Seminari hagati ya 1983-1994, aba Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore hagati ya 1988-1990.

Yanabaye kandi Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball (FRVB), anaba Umutoza wa Rayon Sports VC mu 1990.

Rutsindura Alphonse yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hamwe n’umugore we, Mukarubayiza Verena n’abana babo, harokotse umwe gusa.

Amafoto & video: Eric Ruzindana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka